Abinyujije kuri paji ye
ya Instagram, Chryso Ndasingwa yongeye gutaka umukunzi we, agaragaza ko anyuzwe n'urwo bakundana ndetse yongera gushimangira ko Imana ijya kubahuza yari ibafiteho umugambi uhambaye.
Mu butumwa burebure bwuje urukundo, uyu muramyi yagize ati: "Buri munsi tumarana uba
wuzuyemo imigisha, akanyamuneza, n’icyizere cy’ejo hazaza. Buri munsi njyenda
mbona ko kuba hamwe na Sharon atari ibintu bisanzwe ni nk’impano y’agaciro
ntasiba gushimira Imana. Umunsi twahuriyeho ni nk’inkomoko y’ibintu byinshi
byiza biri kubera mu buzima bwacu."
Ati: "Iyo turi kumwe, tuganira, dusenga, dusetsa, rimwe na rimwe tugatuza, ariko
umutima wacu ukavugana mu buryo bwihariye. Sharon ahora afite amagambo
ahumuriza, akantera imbaraga, akanyibutsa uwo ndi we muri Christo no mu nzozi
z’ubuzima."
Yakomeje avuga ko iminsi yose bamarana baba bari gutegura ibiri imbere, bubaka, bategura ubukwe
bwabo, bategura indirimbo, ndetse bandika inkuru y’urukundo rwabo izaba
umugisha ku bandi. Ati: "Ntituri kumwe gusa kubera amarangamutima, ahubwo turi kumwe
ku bw’umuhamagaro, ku bw’icyerekezo, no ku bw’urukundo rudashingiye ku by’isi
ahubwo rushingiye kuri Kristo."
Chryso yashimangiye ko Sharon ari inshuti ye, uwo baterana inkunga, uwo basangira inzozi no
gusenga ku manywa na nijoro, avuga ko ari umuntu utuma yumva ko atagomba kwitinya, ahubwo agomba gukomeza gutera intambwe. Ati: "Niwe twiyemeje kuba hamwe, gushima Imana,
gukorera abandi, no kuba ubuhamya bw’urukundo rufite intego."
Yavuze ko iteka iyo ari kumwe na Sharon, aribwo yumva ari ahantu heza, aho Kristo
yashyize umutima we kugira ngo ube mu mahoro. Mu gusoza ubu butumwa, yashimiye
abantu bose bakomeje kubasengera, babatera inkunga mu buryo butandukanye. Ati: "Urukundo rwacu si inkuru gusa, ni igitambo gihoraho cyo kubaha Christo,
gukundana, no gufasha abandi."
Chryso Ndasingwa aherutse
kubwira InyaRwanda ko hari icyerekezo gishya bafite nk’umugabo n’umugore bagiye
kubana, aho bakomeje kubisengera, kandi bizeza abantu ko hari umurongo mushya
w’indirimbo zuzuye ububyutse n’urukundo rw’Imana bazagarukaho.
Yavuze ko bazashingira ku
cyo Imana izababwira, kandi ko nibahitamo gukora umuziki nk’itsinda,
bazatangaza izina bazajya bakoresha. Ati: “Turimo kubisengera, izina
n’ibindi bizatangazwa mu gihe gikwiye. Gusa icyo twizeza abantu ni umurongo
mushya w’indirimbo zuzuye ububyutse n’urukundo rw’Imana.”
Aba bombi baritegura
gukora ubukwe ku wa 22 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro nk’abategura
kurushinga, ku wa 29 Kamena 2025, mu rusengero rwa New Life Bible Church ku
Kicukiro. Ni umwanya w’ingenzi wabaye nk’ugira bimwe usobanura ku mushinga
mushya bashobora gutangira nk’umuryango usangiye umurimo.
Urukundo rwabo rwatangiye
kurushaho kugarukwaho cyane ubwo Chryso yiteguraga igitaramo cye cya Easter
Experience cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo muri Mata 2025,
aho benshi batangiye kubabonana cyane no gusangiza ubutumwa bujyanye n’ukwemera
n’urukundo.
Ubukwe bwabo buteganyijwe
mu mpera z’umwaka buzaba umwe mu myiteguro ikomeye cyane mu ruganda rwa Gospel
nyarwanda, aho benshi biteze ko buzaba ari igikorwa kigaragaza urukundo
rurambye rwaranzwe n’ukwizera n’icyerekezo.
Chryso Ndasingwa yongeye guhamiriza abantu urwo akunda Sharon Gatete
Yavuze ko urukundo rwabo rurenze amarangamutima gusa ahubwo bahuje umuhamagaro n'icyerekezo
Chryso na Sharon baritegura kurushinga mu mpera z'umwaka