Twiyemeje gukora ibidasanzwe - The Governors, itsinda rishya rifite intego yo kuyobora umuziki

Imyidagaduro - 10/09/2026 3:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Twiyemeje gukora ibidasanzwe - The Governors, itsinda rishya rifite intego yo kuyobora umuziki

The Governors ni itsinda rishya mu muziki nyarwanda rigizwe n’abasore babiri, Iyakaremye Emmanuel uzwi nka Bba na Niyigena Anicet uzwi nka Mr Ouwowo, bafite intego yo kubaka izina ryabo no kuzana imbaraga nshya mu muziki, bahereye mu Rwanda bakagera no ku rwego mpuzamahanga.

Aba basore bavuga ko nubwo The Governors yashinzwe mu 2021, batangiye gukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga mu 2023, nyuma yo kongera guhura no gufata umwanzuro wo gukomeza urugendo rw’umuziki bari baratangiye bakiri bato.

Amateka ya The Governors ashingiye ku bucuti n’urukundo aba basore bafitiye umuziki kuva bakiri abanyeshuri.

Bba na Mr Ouwowo bahuriye mu mashuri yisumbuye, aho bombi bakundaga umuziki ndetse bakanabyina. Icyo gihe bari mu itsinda ry’abanyeshuri bane ryitwaga The Young Guns, bakoreraga umuziki n’imyidagaduro ku ishuri bigagaho.

Nyuma yo kurangiza amashuri, abanyamuryango b’itsinda batandukanye kubera gahunda zitandukanye z’ubuzima n’amasomo. Babiri muri bo bahisemo kureka umuziki bakurikira ibindi bikorwa, ariko Bba na Mr Ouwowo bo bahisemo gukomeza inzozi bari baratangiye bafite.

Ni bwo bicaye batekereza ku izina rishya ry’itsinda, maze bahitamo kwitwa The Governors.

Iri zina ntiryatoranyijwe ku bw’impamvu isanzwe, kuko aba basore bavuga ko rifite aho rihuriye n’intego bafite mu muziki.

Bifuza kuba mu bahanzi bazagira uruhare mu kuyobora no guhindura isura y’umuziki, ari na byo byatumye bahisemo izina risobanuye abantu bafite ubushake bwo kuyobora.

Kuva icyo gihe, batangiye gukora badacika intege, bafite icyerekezo cyo kuzamura izina ryabo mu Rwanda no hanze yarwo.

Afrobeat, Afro-fusion na Lumba mu muziki wabo

The Governors bakora cyane cyane umuziki usanzwe, uzwi nka Secular Music, bakawukoramo injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Afro-fusion na Lumba, ndetse rimwe na rimwe bakifashisha Hip Hop.

Aba basore bavuga ko badashaka kwishyira mu njyana imwe gusa, ahubwo ko bifuza gukora umuziki ushobora kugera ku bantu bafite uburyo butandukanye bwo kuwumva no kuwishimira.

Kugeza ubu, The Governors bafite indirimbo 11 n’indirimbo imwe basubiyemo, muri zo zimwe zamaze kumenyekana harimo Andi Mahirwe bakoranye na Juuru, Dopamine bakoranye na Walicy Jayna, ndetse n’indirimbo yabo nshya Tonight.

‘Tonight’ ni indirimbo y’urukundo

Mu minsi ishize, The Governors bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Tonight’.

Iyi ndirimbo yubakiye ku rukundo, aho igenewe umuntu ushaka kuririmbira uwo akunda cyangwa kumutera akanyamuneza binyuze mu muziki n’imbyino.

The Governors bavuga ko Tonight atari indirimbo yo kumva gusa, ahubwo ko ifite injyana ibereye no kubyinwa, ku buryo bayihaye abakunzi babo nk’umwe mu mishinga mishya bagiye gukoresha mu kwagura izina ry’itsinda.

Mu rugendo rwabo kugeza ubu, The Governors bamaze gukorana n’aba Producer batandukanye, barimo Jimmy Pro, Lil Touch, Santana Sauce, Mok Vybes na Bob Pro, mu gihe bavuga ko bateganya gukomeza gukorana n’abandi bakora umuziki bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Aba basore bavuga ko gukorana n’abantu batandukanye mu muziki ari kimwe mu bibafasha gukura no kubona uburyo bushya bwo gukora indirimbo.

Inzozi zabo ni ukugera kure

Intego nyamukuru ya The Governors ni ukuzamura izina ryabo mu ruhando rwa muzika, bahereye mu Rwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga ko bifuza gukora cyane, bagatanga ibihangano byiza kandi bikagira uruhare mu kongera imbaraga mu muziki nyarwanda.

Ni urugendo bavuga ko ruzasaba kwihangana, guhanga udushya no gukomeza kuba hafi y’abakunzi babo.

Kugeza ubu, aba basore baracyikorera ibikorwa byabo ubwabo, kuko nta muyobozi wihariye bafite ubahagarariye.

Ni yo mpamvu banifuza ko umuntu ufite ubushake n’ubushobozi bwo kubafasha mu bijyanye n’imicungire y’umuziki yazegera bakaganira ku buryo yakorana na bo.

Basabye abakunzi babo kubaba hafi

The Governors basaba abakunzi babo gukomeza kubaba hafi, atari mu kumva no gusakaza indirimbo zabo gusa, ahubwo no kubaha ibitekerezo n’inama byabafasha gukomeza gutera imbere.

Bavuga ko inkunga y’abakunzi ari ingenzi cyane ku bahanzi bakiri kubaka izina, kuko ibihangano bigera kure iyo abafana babigize ibyabo bakabifasha kubisangiza abandi.

Kuri Bba na Mr Ouwowo, urugendo rwa The Governors ni urw’inzozi batangiye bafite bakiri bato, ariko ubu bakaba barufata nk’umushinga w’igihe kirekire.

Bashaka ko izina The Governors ritaba iry’itsinda ry’abahanzi babiri gusa, ahubwo rikaba izina rizwi mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ni yo mpamvu ubutumwa bwabo bw’ingenzi ari bumwe: gukora cyane, gukora ibidasanzwe no guharanira ko umuziki wabo ugira aho ugera.

The Governors ni itsinda rigizwe na Bba na Mr Ouwowo, ryatangiye mu 2021 ariko ritangira gukora umuziki kinyamwuga mu 2023, rifite intego yo kubaka izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo

Kuva bakiri abanyeshuri bari basangiye inzozi z’umuziki, Bba na Mr Ouwowo ubu barayoboye mu izina rya The Governors, aho biyemeje gukora ibidasanzwe no kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda


The Governors bamaze kugira indirimbo 11 na cover song imwe, bakorana n’abaproducer batandukanye, mu gihe indirimbo zabo nka Andi Mahirwe, Dopamine na Tonight zikomeje kubafasha kumenyekanisha izina ryabo


Bba na Mr Ouwowo bafite icyerekezo cyo kuva ku rwego rwo gutangira bakagera ku ruhando mpuzamahanga, basaba abakunzi gukomeza kubaba hafi no gushyigikira umuziki wabo.

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA YA ‘THE GOVERNORS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...