Iri
serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2026, rifite
intego yo kwimakaza umuco nyarwanda, amateka n’indangagaciro binyuze mu
buhanzi, by’umwihariko rikanigisha urubyiruko.
Abitabiriye
iri serukiramuco babanje gusura ahantu ndangamateka hatandukanye mu Ntara
y’Amajyepfo, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda.
Mu
ijambo rye ry’ikaze, Meya Sebutege Ange yagaragaje ko ubuyobozi bw’Akarere ka
Huye n’abaturage biteguye gufatanya n’abahanzi no kubashyigikira muri uru
rugendo rwabo.
Yagize
ati: “Turabifuriza kuzagira ibihe byiza mu Karere, mu izina ry'abaturage
b'Akarere nagirango mbabwire ko twari tubakumbuye cyane. Ngira ngo ibyishimo
mwabonye muri uru rubyiruko n'abandi batabashije kuza kubera gahunda tuzi ari
ndende n'igihe tuzamarana nabo nagira ngo tubabwire ko tubiteguye, twiteguye
kwishimana namwe, ndetse twiteguye no kuzafatanya namwe mu bihangano muduha
bikatunyura, bikatwigisha, kandi bikanatugwa neza, bigatuma tunatekereza
neza."
Yakomeje
agaragaza ko iri serukiramuco rifite uruhare rukomeye mu kwimakaza ururimi
n’umuco by’Abanyarwanda, anashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku
bukangurambaga bwo guteza imbere ikoreshwa ry’Ikinyarwanda.
Meya
Sebutege kandi yibukije ko Akarere ka Huye ari igicumbi cy’umuco n’uburezi mu
Rwanda, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 400, kandi gafite amateka akomeye
ashingiye ku burezi n’umuco.
Yavuze
ko iri serukiramuco riri gutanga umwanya wo kungurana ibitekerezo ku
ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, zirimo imihigo, kwivuga, guhigura, urwenya
n’izindi, bikazafasha urubyiruko kuzisobanukirwa no kuzishyira mu buzima bwa
buri munsi.
“Siga
Art Festival” izamara iminsi itatu, ihuza abahanzi n’abakunzi b’imyidagaduro
baturutse hirya no hino mu gihugu. Buri joro hazajya habaho ibitaramo
n’ibiganiro by’ubusabane bigamije gusangira ubunararibonye.
Ku
wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe, hateganyijwe igikorwa cyiswe ‘Intambwe ya
Nyirarumaga’ (Nyirarumaga Women Walk), kigamije kuzirikana no gushimira uruhare
rw’abagore mu buhanzi, umuco n’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko muri uku
kwezi kwahariwe abagore.
Icyo
gikorwa kizaba kirimo gusura ahantu nyaburanga, gufata amashusho n’ibyamamare
(Meet and Greet) ndetse no gutaramira ku musozi witiriwe abahanzi.
Iserukiramuco
rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, hateganyijwe igitaramo
gikomeye kizabera muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, ku munsi wahariwe
abahanzi.
“Siga Art Festival” igaragaza imbaraga zishyirwa mu guteza imbere ubuhanzi nk’inkingi y’umuco n’iterambere, by’umwihariko mu rubyiruko, ari na ko Huye ikomeza kwigaragaza nk’umutima w’umuco nyarwanda.

Mu rugendo-shuri rugana mu Ntara y'Amajyepfo abarimo Kevin Kade, Christopher Muneza, Titi Brown na Muhizi Serge bitabiriye iserukiramuco 'Siga Art Festival'

Umusizi Rumaga Junior yasobanuye imvano yo gutegura iri serukiramuco, kandi agahera mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda

Abiganjemo ibyamamare bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali, babanza kuganirizwa mbere y'uko berekeza i Huye, ku gicumbi cy'umuco n'uburezi

Mu nzira bagenda, bagiye basura ibice bitandukanye nyaburanga mu rwego rwo kwiga amateka, ari na ko basobanurirwa

Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, rihuje abahanzi mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi hagamijwe kwiga indangagaciro, no gusigasira ururimi rw'Ikinyarwanda

Kuva kuri Jules Sentore, Christopher, Producer Element na Diez Dolla bashyigikiye mugenzi wabo Rumaga mu iserukiramuco

‘Siga
Art Festival’ yatangiriye i Huye mu buryo bushimishije, itangirana n’urugendo
ku mateka n’umuco, ubuyobozi bw’akarere buhamya ko bwiteguye gushyigikira
impano z’abahanzi

Ubwo mu minsi ishize, Meya Sebutege [Uri hagati] yakiraga Rumaga n'umuhanzi Christopher mu gutangaza ku mugaragaro ibijyanye n'iri serukiramuco 'Siga Art Festival' ribaye ku nshuro ya mbere
KANDA HANO UBASHE KUREBA IJAMBO RYA MEYA SEBUTEGE ANGE YAKIRA IBYAMAMARE I HUYE
KANDA HANO UREBE UKO IBYAMAMARE BYAKOZE URUGENDO RUGANA MU MAJYEPFO Y’U RWANDA
