Burabyo Buravan wamamaye nka Yvan Buravan yinjiye mu muziki akiri muto ndetse yagiye atsindira ibihembo binyuranye birimo nk'icyo yabonye cya Miliyoni 1.5 Frw hari mu mwaka wa 2009 afite imyaka micye cyane itagera kuri 15 mu marushanwa ya kompanyi y\itumanaho yahozeho mu gihugu cy’u Rwanda yitwaga Rwandatel.
Mu mwaka wa 2016 akaba ari bwo yatangiye kwinjira mu muziki by’umwuga akora indirimbo yitwa ‘Bindimo’ yagiye hanze kuwa 13 Gashyantare 2016 ikaba igaruka ku buzima bw’urukundo aho aba abwira umukunzi ko atashobora kubaho batarikumwe kuko atabibasha.
Adatinze mu mezi abiri yonyine yashyize hanze indirimbo yatumye agira igikundiro kiri hejuru yitwa ‘Malaika’ yagiye hanze kuwa 15 Gicurasi 2016 izi zose yakoze zikaba ziri mu ndirimbo 18 zigize Album ya mbere yakoze yitwa ‘The Love Lab’.
Nk'uko yabitangaje kuri ubu arimo kwitegura gushyira hanze indi Album nshya ndetse mu kiganiro yagiranye BBC yasobanuye byinshi byerecyeye iyi Album agiye gushyira hanze anasobanura impamvu adakora RnB nyayo akongeramo akantu wumva k’injyana gakondo. Iki kiganiro akaba atari akirimo wenyine kuko hariho n’umuhanzikazi Mayra Andrade ukomoka muri Cape Verde ariko ukorera umuziki muri Portugal.
The Love Lab, Album ya mbere ya Buravan ikaba igiye gukurikirwa mu gihe cya vuba yariho indirimbo ‘Bindimo’ na Malaika zakurikiwe n’iyitwa ‘Ni Njye Nawe’ yagiye hanze kuwa 04 Kanama 2016 ivuga ku nkuru y’urukundo rwa babiri aho Yvan agaruka ku buzima yagiranye n’umukunzi we mu byiza n’ibibi kandi akamusezeranya ko bombi bazahorana.
Hashize amezi abiri yashyize hanze indirimbo ibyinitse ku bantu babiri bari mu rukundo cyangwa bazi kubyina mu buryo bw'ingwatira yise ‘Just a Dance’ yagiye hanze kuwa 18 Ukwakira 2016. Iyi ndirimbo yaje no kuyisubiranamo n’umuraperi uri mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania unamaze igihe mu ruhando rw’umuziki AY, yayikurikije iyitwa ‘This is Love’ yagiye hanze kuwa 07 Gashyantare 2017.
Kuwa 16 Kanama 2017 yongeye gukora indirimbo yindi yise ‘Heaven’ aho aba yemeza ko ari kurohama abyumva mu nyanja y’urukundo aba avuga ko byarangiye yabonye ijuru n’umufasha we kandi ntacyabihindura.
Izo zose zabanje zikaba zari nko guca inzira y’indirimbo yanditse amateka akomeye ikanishimirwa mu buryo budasanzwe ku mbuga nkoranyambaga no muri rusange yise ‘Oya’ ikaba yaragiye hanze kuwa 19 Gashyantare 2018.
Iyi ndirimbo ibyinitse yanifashishijwe mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda yo mu mwaka wa 2018 ndetse Yvan Buravan anayiririmba mu buryo bw'imbonankubone mu birori byo kwambika ikamba Nyampinga.
Uwambitswe ikamba icyo gihe akaba ari ‘Iradukunda Liliane’. Kugeza ubu muri ba Nyampinga bose bamaze kubaho mu Rwanda akaba ari nawe ufite imyaka micye. Byari ibyishimo bikomeye Yvan Buravan aririmba iyi ndirimbo dore ko yariririmbye abakobwa bahatanaga barimo kwiyerekana.
Kugeza ubu ku rukuta rwa Youtube, indirimbo ‘Oya’ ikaba imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 1.97 ibura gato ngo yuzuze Miliyoni 2 iyi ndirimbo irimo amagambo y’urukundo amwe yitwa imitoma aryohereye cyane.
Amashusho yayo yafashwe na ‘Meddy Saleh’ wanigeze gutangaza byinshi kuri iyi ndirimbo agaragaramo n’umunyamidelikazi ‘Shaddyboo’ bafitanye abana babiri avuga ko ari ikintu bizeho bagasanga byaba ari byiza abantu babikunda bigenze gutyo bagahurira mu ndirimbo bakina umukino w’urukundo kandi baratandukanye nk’umugabo n’umugore.
Kuwa 16 Werurwe 2018 yaje gushyira hanze indi ndirimbo yitwa ‘With You’ nayo yanyuze benshi noneho iyitwa Garagaza ica ibintu kubera amashusho yayo agaragaramo Burabyo Michael se wa Yvan Burava abantu barayireba barayumva karahava.
Inkuru y'iyi ndirimbo nayo ikaba igaruka ku gusaba umukunzi gukura ibintu mu gihirahiro akabivuga akabigaragaza bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, ni nayo ndirimbo kuri Youtube mu mateka y’umuziki wa Buravan imaze kurebwa inshuro nyinshi, aho imaze kurebwa na Miliyoni 2.1.
Kuwa 30 Ukwakira
2018 yaje gushyira hanze indirimbo yise ‘Si Belle’ igaragaramo abakobwa baba babyina mu buryo bujyanishije mu gitero
cya mbere cy'iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agira ati:"Mpa umwanya wumve bae
undeke nkwite bebe!! let me let it out. beauty in and out u take my breath away
oh disi we."
Kuwa
09 Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya 14 yakoranye n’itsinda
rya Active yitwa Canga Irangi yaje no gushyira hanze n’izindi ndirimbo zari
zisigaye kuri Album zirimo Oroha, N’uyu, Ndagukunda na Feel it.
Ikaba
yariho indirimbo 12 yakoze ku giti cye n’zindi 6 yifashishijemo abahanzi barimo,
AY, Active, Charly na Nina, Umutare Gaby, Uncle Austin na A Pass. Abahanzi
bamwe muri aba bakaba baragiye basubiranamo zimwe mu ndirimbo yagiye akora ku giti cye.
Nyuma
y’akazi gakomeye yakoze haciyeho amezi macye amuritse ku mugaragaro Album ye ya
mbere ‘The Lab Love’ yishimiwe mu buryo
butandukanye yewe n’igitaramo cyo kuyimurika cyabereye muri ‘Camp Kigali’
kikaba kiri mu bitaramo by’amateka byabayeho mu muziki nyarwanda.
Ndetse
Buravan mu bigaragara akaba yanaza no mu
bahanzi batanu kuva umuziki nyarwanda wa kizungu wabaho bakoze igitaramo cyiza
kikanitabirwa mu gihugu cy’u Rwanda, yanabashije kugira intsinzi ikomeye yegukana
igihembo cya ‘Prix Decouverte’.
Icyo gihe yahigitse abo bari bahanganye
baturuka mu bihugu 10, barimo Azaya
(Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti),
Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo).
Yashyikirijwe ibihumbi icumi by'amayero[€10,000] ndetse na nyuma yagiye
abona andi mahirwe anyuranye. Mu minsi ishize ubwo Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa
Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, Buravani ari mu bahanzi bamuririmbiye.
Ibi byose
uyu musore kuri ubu ugize imyaka ikabakaba 26 yagiye akora birimo Album ye ya
mbere, ibitaramo yakoze n’ubushobozi yabiboneyemo kimwe no kwegukana ‘Prix
Decouverte’ bikaba ari amaboko akomeye k’umunyamuziki uwukora awukunze.
Buravan
wakomeje gukorerwa indirimbo nyinshi mu buryo bw’amashusho na ‘Meddy Saleh’
kimwe no mu buryo bw’amajwi na ‘Bob Pro’ bakomeje kumuba hafi n’ubunarararibonye
amaze kugira ntakabuza Album ya kabiri ye yazazaba ari nziza kurushaho.
Ndetse izina amaze kugira rikaba ryazatuma ibasha kugera kure hashoboka mu karere k’ibiyaga bigari no ku migabane itandukanye. Igitangaje kuri Buravan nubwo yari afite amarushanwa yagiye yitabira, niwe munyarwanda ukiri muto wabashije kugira Album ya mbere yanditse amateka akomeye mu muziki nyarwanda atari ukuvuga indirimbo imwe.
Ifoto yifashishijwe ku kiganiro Buravana yagiranye na BBC akanagihuriramo na Mayra Andrade
Ubutumwa bwa Buravana wishimira kuba umunyarwanda wateguje abakunzi b'umuziki nyarwanda Album nshya
Ifoto ya Yvan Buravan mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'The Love Lab
Agira ijwi rikundwa na benshi, indirimbo ye Garagaza yakoranye na se niyo imaze kurebwa kenshi mu mateka y'umuziki we ku rukuta rwa Youtube. Ari mu bahanzi kandi bavuga indimi z'amahanga neza harimo n'urw'Igifaransa ruvugwa na mbarwa mu rungano rwe mu gihugu cy'u Rwanda kuko benshi babavuga Icyongereza, urengeje akavuga n'Igiswahili cyangwa Ikigande, we rero anadudubiza Igifaransa.

Umuryango wa Yvan Buravan uramushyigikira cyane uyu akaba ari nyina na se bari bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere yitwa The Love Lab

Uncle Austin umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n'umuhanzi ari mu bashyigikiye uyu muhanzi kuva mu ntangiriro

Charly uri mu bari bagize itsinda rya Charly na Nina ryakoranye indirimbo na Buravan kuri Album ya mbere

Buravan na Nina watangiye gukora umuziki ku giti cye