Ibi yabigarutseho ku wa
Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen Z
Comedy gitegurwa na Merci, kibera muri Camp Kigali, aho yagarutse ku kamaro ko
kwirinda no gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza.
Mukazayire yavuze ko
kwirinda bikwiye guturuka ku rukundo umuntu yikunda, kumenya agaciro afite no
gusobanukirwa uruhare rwe mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ubutumwa
bujyanye na Sober Generation ntibukwiye kuba slogan gusa, ahubwo bukwiye
kujyana n’ibikorwa byo kwirinda. Tukirinda kubera ko twikunze, kubera ko tuzi
ko dufite akamaro kandi ko iki gihugu ari icyacu. Nta wundi tuzagisigira, nta
wundi uzagitekerereza.”
Yakomeje asaba urubyiruko
kujya ruzirikana ingaruka z’ibyo rukora, cyane cyane mu bihe byo kwishimisha,
gusabana n’inshuti cyangwa gusangira inzoga. Yavuze ko no muri ibyo bihe umuntu
akwiye kumenya aho agomba kugarukira, akibuka ko afite inshingano agomba kuzuza
bukeye bwaho.
Minisitiri Mukazayire
yasobanuye ko kugera ku ntego no gutanga umusaruro bisaba kugira ubushobozi bwo
kwifatira ibyemezo bikwiye no kwirinda ibishobora kwangiza ubuzima.
Yagize ati: “Ibi byose
ntiwabigeraho uri mu gatabi, uri mu kotsi, uri mu cyuma, uri kunywa birengeje
urugero.”
Aya magambo yashimangiye
ko kwishimisha atari bibi, ariko ko bidakwiye kuba impamvu yo kwishora mu
biyobyabwenge, kunywa inzoga z’umurengera cyangwa gukora ibindi bikorwa
bishobora kubangamira ubuzima n’inshingano z’umuntu.
SoberGen igamije iki?
Sober Generation, izwi
nka SoberGen, ni gahunda igamije gushishikariza urubyiruko kugira ubuzima
buzira ibiyobyabwenge, kwirinda ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi bishobora
kurwangiriza, no kwimakaza imyitwarire myiza mu buzima bwa buri munsi.
Iyi gahunda ishimangira
ko urubyiruko rukwiye kwishimira ubuzima no gusabana, ariko rukabikora mu buryo
butabangamira ubuzima bwarwo, intego zarwo n’uruhare rwarwo mu iterambere
ry’igihugu.
Ubutumwa bwa Minisitiri
Mukazayire bugaragaza ko kwirinda bidakwiye kuba igikorwa umuntu akora kubera
ko yabibwiwe gusa, ahubwo ko bikwiye guturuka ku kumva agaciro k’ubuzima bwe,
kwikunda no kumenya ko afite inshingano ku muryango no ku gihugu.
Bityo, SoberGen ntikwiye
kugarukira ku butumwa buvugirwa mu bitaramo cyangwa mu bukangurambaga, ahubwo
ikwiye kugaragarira mu mahitamo urubyiruko rukora buri munsi, kugira ngo
rushobore kwishimira ubuzima, kugera ku ntego zarwo no kugira uruhare mu kubaka
u Rwanda twifuza.
