Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa gatandatu , yagize iti: “Wikendi yageze. Irimo imyidagaduro, imikino n’ibirori no kujya ku mashuri. Ni umwanya mwiza wo kwishima kandi twiyitaho. Twidagadure ariko twita ku buzima bwacu, tunakomeza kuba sober.”
RBC yakomeje yibutsa ko ari ngombwa kwita ku buzima no guharanira kugira ubuzima bwiza. Iti: “Ubuzima buzira umuze ni bwo bukungu.”
Yashishikarije abantu kwishimana n’inshuti n’imiryango, ariko bagahitamo imyidagaduro itabangamira ubuzima.
Ubu butumwa buri muri gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kugabanya ikoreshwa ry’inzoga no guhitamo ubuzima buzira umuze, aho kubwangiza banywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’inzoga nyinshi.

