Twemere ko kuvuga neza ururimi rwacu bitavanaho ‘ubusirimu’ - Minisitiri Bizimana aganira n’urubyiruko

Umuco - 03/09/2026 10:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Twemere ko kuvuga neza ururimi rwacu bitavanaho ‘ubusirimu’ - Minisitiri Bizimana aganira n’urubyiruko

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko gukomeza kwiga no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, anagaragaza amwe mu magambo akunze gukoreshwa cyangwa kwandikwa mu buryo butari bwo.

Minisitiri Bizimana yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yashimiye urubyiruko kubera ubushake amaze iminsi abona rugaragaza mu kwiga no kuvuga Ikinyarwanda ku buryo buboneye.

Yagize ati: “Ndamukije urubyiruko nshima cyane ubushake maze iminsi ndubonamo bwo kwiga no kuvuga ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda ku buryo buboneye. Tubikomeze ntibiducike.”

Mu rwego rwo gufasha abifuza kurushaho kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda, Minisitiri yavuze ko agiye gutanga ingero eshanu, asaba n’abandi bashaka kwiga kurushaho gukomeza kungurana ibitekerezo kuri uru rurimi.

Minisitiri yagaragaje amagambo atanu akwiye gukosorwa

Mu rugero rwa mbere, Minisitiri Bizimana yavuze ko bidakwiye kuvuga cyangwa kwandika “NTAGO”, ahubwo hakwiye gukoreshwa “NTABWO.”

Urugero rwa kabiri rwari ku ijambo “AMANAMA”, aho yavuze ko iryo jambo ridakwiye gukoreshwa. Yagaragaje ko hakwiye kuvugwa “INAMA”, n’iyo haba havugwa inama zirenze imwe.

Ku bijyanye n’ubukwe, Minisitiri yavuze ko abantu badakwiye kuvuga “AMAKWE”, ahubwo ko ijambo rikwiye ari “UBUKWE.”

Yanagarutse ku mikoreshereze y’inshinga “GUHEREZA”, avuga ko hari abantu benshi bayikoresha mu buryo butari bwo bashaka kuvuga “GUHA” cyangwa “GUTANGA.”

Yatanze urugero avuga ko aho kuvuga “YAMPEREJE INKA”, hakwiye kuvugwa “YAMPAYE INKA.”

Mu rugero rwa nyuma, Minisitiri yavuze ko bidakwiye kuvuga “NUMVISHE”, ahubwo hakwiye gukoreshwa “NUMVISE.”

Yasoje uru rutonde asaba Abanyarwanda kubigira umukoro wo kwimenyereza gukoresha neza amagambo y’Ikinyarwanda no gukosora amakosa akunze kugaragara mu mvugo no mu nyandiko.

Urubyiruko rwaboneyeho kubaza Minisitiri, na we ararusubiza

Nyuma y’ubutumwa bwa Minisitiri, urubyiruko n’abandi bakoresha urubuga rwa X baboneyeho umwanya wo kumubaza ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda, na we arabasubiza.

Umwe mu bakoresha uru rubuga, Rangira Ernest, yabajije Minisitiri Bizimana ati: “Uravuga iki ku bayobozi bavanga indimi kandi babwira abaturage?”

Minisitiri yamusubije ko ihame ari uko abayobozi bakwiye gukoresha ururimi abaturage bumva, ariko asobanura ko amateka y’u Rwanda yatumye hari Abanyarwanda bamwe batagize amahirwe yo kwiga Ikinyarwanda.

Yagize ati: “Igisubizo kiroroshye. Twese iyo tubwira abaturage tugomba gukoresha ururimi rwacu bumva. Iryo ni ihame.”

Yakomeje asobanura ko kubera amateka arimo ubuhunzi, hari Abanyarwanda bavukiye cyangwa bakuriye mu mahanga batashoboye kwiga Ikinyarwanda, ariko ubu bakaba bakora ibishoboka kugira ngo bakimenye.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko abo bantu badakwiye kurebwa nk’abirengagiza ururimi rwabo, ahubwo ko amateka akwiye gusobanuka.

Yatanze urugero ku Banyarwanda bafite amazina nka Mwesigwa cyangwa Kalonji, avuga ko amazina nk’ayo ashobora kuba ari ingaruka z’amateka y’abanyarwanda, aho bamwe babujijwe kuba mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “None se iyo ubona hari Abanyarwanda biswe ba Mwesigwa cyangwa Kalonji ukeka ko hari andi mahitamo bari bafite? Ni ingaruka zo kubuzwa igihugu cyabo.”

Minisitiri yasabye Abanyarwanda bose gufatanya mu gukoresha neza ururimi rwacu, cyane cyane kurutoza urubyiruko.

Yongeyeho ko kuvuga Ikinyarwanda neza bidakwiye gufatwa nk’ikintu gihabanye n’ubusirimu. Ati: “Rero twese nidufatanye dukoreshe neza ururimi rwacu. Cyane cyane turutoze abato. Kandi twemere ko kuvuga neza ururimi rwacu bitavanaho ‘ubusirimu’. Abenshi barwica bazi ko ngo ari ubusirimu!”


“Rwanda rwiza” cyangwa “Rwanda nziza”? Minisitiri yagize icyo abivugaho

Ikindi kibazo cyakurikiyeho cyazamuye impaka ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda, cyabajijwe na Akaliza Uwase washimiye Minisitiri ku masomo yatanze ku Kinyarwanda, maze amubaza impamvu abantu bavuga “Rwanda nziza” kandi we yumva ko hakwiye kuvugwa “Rwanda rwiza.”

Yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Minister. Mbigiraho byinshi n’Ikinyarwanda kirimo. Mfite akabazo k’amatsiko ese ubundi kuki tuvuga Rwanda nziza? Jye numva twari dukwiye kuvuga Rwanda rwiza. Wamfasha gusobanukirwa impamvu? Uwo mbajije wese mbura igisubizo.”

Mu kumusubiza, Minisitiri Bizimana yabanje kwicisha bugufi avuga ko atari umuntu wize cyane ibijyanye n’indimi, ariko ko afite ubushake n’ubumenyi nk’Umunyarwanda ushaka kubungabunga ururimi gakondo rw’u Rwanda.

Yagize ati: “Sindi injijuke yaminuje mu ndimi ariko kuvuga Ikinyarwanda kiboneye nk’ururimi rwacu gakondo mbifiteho ubushake n’ubumenyi nk’umunyarwanda wese ushaka kubungabunga ururimi rwacu.”

Minisitiri yavuze ko iki kibazo atari ubwa mbere acyumvise, asobanura ko imvugo zombi, “Rwanda rwiza” na “Rwanda nziza,” zishobora gukoreshwa, ariko zikagira aho zitandukaniye mu miterere y’imvugo.

Yavuze ko abahanga bamuhaye ibisobanuro by’uko “Rwanda rwiza” ikoreshwa cyane mu mvugo isanzwe umuntu aba avuga ku Rwanda n’ibyiza byarwo, mu gihe “Rwanda nziza” ikoreshwa mu mvugo ihanitse, cyane cyane mu busizi n’ibisingizo.

Minisitiri yanagarutse ku nyandiko z’abasizi bakomeye b’u Rwanda, barimo Padiri Eustache Byusa, avuga ko na we yakoresheje imvugo “Rwanda nziza” mu bitabo bye. Yavuze kandi ko ari nako bigaragara mu bitabo by’umuhanga mu mateka no mu busizi, nyakwigendera Padiri Bernardin Muzungu.


Inteko y’Umuco yatanze ibisobanuro birambuye

Mu gukomeza gusobanura iki kibazo, Inteko y’Umuco na yo yatanze ibisobanuro birambuye ku mikoreshereze y’izi mvugo zombi nayo isubiza ikibazo cyari cyabajijwe.

Yasobanuye ko mu mvugo isanzwe hakunze gukoreshwa “Rwanda rwiza,” itanga ingero nka “Rwanda rwiza rwa Gasabo” na “Rwanda rwiza rw’imisozi igihumbi.”

Ku rundi ruhande, Inteko y’Umuco yavuze ko “Rwanda nziza” ikoreshwa cyane mu mvugo ihanitse, cyane cyane mu busizi, mu ndirimbo, mu mbyino no mu bundi buvanganzo.

Yagaragaje ko itandukaniro riri hagati y’izi mvugo zombi rishingiye ku miterere y’imvugo, aho “Rwanda rwiza” ari imvugo isanzwe, mu gihe “Rwanda nziza” igira umwihariko w’ikeshamvugo.

Inteko y’Umuco yatanze urugero rw’imvugo igira iti: “Rwanda nziza, Ruhango nziza ikeye, Gasabo nziza, n’izindi.”

Yasobanuye ko bityo “Rwanda nziza” atari ikosa cyangwa ikintu gitangaje, ahubwo ko ari ikeshamvugo ryemewe mu Kinyarwanda kandi rikunze kuboneka cyane mu busizi, mu ndirimbo no mu mbyino.


Gusigasira Ikinyarwanda ni inshingano ya buri Munyarwanda

Ubutumwa bwa Minisitiri Bizimana n’ibisubizo yatanze ku bibazo by’urubyiruko byagarutse ku ngingo imwe y’ingenzi: gukoresha no gusigasira Ikinyarwanda.

Yashishikarije Abanyarwanda kutabona kuvuga Ikinyarwanda neza nk’ikintu kibasubiza inyuma cyangwa kibabuza kuba abasirimu, ahubwo ko ari ururimi rwabo bakwiye kumenya, gukoresha neza no kurutoza abazabakomokaho.

Ikiganiro cyatangijwe n’ingero eshanu Minisitiri yatanze cyahise cyaguka, urubyiruko ruboneraho kubaza ibibazo byimbitse ku rurimi, mu gihe Minisitiri na we yakomeje kubasubiza no kubakangurira kurushaho kurumenya.

Muri rusange, ubutumwa bwagaragaje ko gusigasira Ikinyarwanda bidashingiye gusa ku kumenya amagambo, ahubwo binareba imikoreshereze iboneye y’ururimi, kumenya imiterere y’imvugo, gusobanukirwa umuco n’ubuvanganzo ndetse no kurutoza abakiri bato.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...