Mu kiganiro kuri RBA cyagarukaga ku kibazo cy’inzoga zizwi nk’ibyuma, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko uburemere bw’iki kibazo busaba ko abaturage bose bafatanya n’inzego za Leta mu kukirwanya.
Yagize ati: “Twe tubona ko ari icyorezo mu bindi. Kuva uyu mwaka watangira, amavuriro mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza ingaruka z’inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Hamaze gupfa abantu 50, 100 barahumye, abandi barwaye umwijima n’impyiko. Ni icyorezo kiri hose mu baturage, kandi tugomba gukirwanya nk’uko turwanya ibindi byorezo.”
Hari kandi ubutumwa yanujije ku rubuga rwe rwa X, asaba Abanyarwanda guhagurukira kurwanya inzoga zizwi nk’“ibyuma”, avuga ko zimaze igihe zangiza ubuzima bw’abaturage. Yagize ati: “Inzoga zitwa ‘Ibyuma’ zimaze igihe zangiza ubuzima bw’Abanyarwanda. Dufatanye twese kuzirwanya zicike.”
Yanihanangirije abantu, abasabakutongera kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byavanwe ku isoko aho byaba biri hose, kugira ngo birinde ko byabagiraho ingaruka mbi. Ati: "Hatagira umuntu wongera kubinywa.”
Ubu butumwa buje nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyo gufunga inganda umunani zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa, no gutegeka ko ibicuruzwa byazo byose bikurwa ku isoko.
Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi n’isuzuma ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga inganda zikora ibinyobwa.
Yanategetse abakora ibyo binyobwa kubikusanya aho byagejejwe hose (product recall), abasanzwe babicuruza bahagarika kubigurisha, ndetse abaturage basabwa guhita bahagarika kubinywa.
Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, SKY Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.
Izi nganda zakoraga ibinyobwa birimo Red Waragi, Ngufu Gin, King’s Vodka, Saint Nero Gin, African Buffalo Gin, Moonlight Vodka, RACK Gin, Jumongo n’ibindi byinshi byategetswe gukurwa ku isoko.
Imibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima igaragaza uburemere bw’ingaruka z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Abantu barenga 500 bamaze kwakirwa mu mavuriro kubera izo ngaruka, 50 bamaze gupfa, abarenga 100 barahumye, mu gihe abandi bagizweho ingaruka zirimo indwara z’umwijima n’impyiko.
Abaganga bagaragaza ko kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora gutera uburozi bukomeye mu mubiri, bikangiza imyanya y’ingenzi nk’umwijima, impyiko n’ubwonko, ndetse bikaba byanaviramo umuntu urupfu cyangwa ubumuga budakira.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko guhangana n’iki kibazo bitareba inzego z’ubuzima zonyine, ahubwo bisaba uruhare rwa buri Munyarwanda, asaba abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bikemangwa, kudakwirakwiza ibicuruzwa byakuwe ku isoko no gutanga amakuru igihe babonye bikigurishwa.
Yashimangiye ko Leta izakomeza gufata ingamba zikomeye zo kurinda ubuzima bw’abaturage, agaragaza ko ikibazo cy’inzoga z’“ibyuma” kigomba gufatwa nk’uko hafatwa ibindi byorezo, hagamijwe gukumira ko hakomeza kubaho impfu n’ubumuga bikomoka ku kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

