Twayihawe turi kwa muganga! Jado Sinza & Esther bavuze ku ndirimbo yabo "Ni Nziza" banateguza Album

Iyobokamana - 09/09/2025 11:38 AM
Share:
Twayihawe turi kwa muganga! Jado Sinza & Esther bavuze ku ndirimbo yabo "Ni Nziza" banateguza Album

Jado Sinza & Esther bamaze gukorana indirimbo zitandukanye zirimo: "Forever", "Imbabazi", "Aragukunda" na "Ni Nziza". Bavuze ko indirimbo yabo nshya "Ni Nziza" yabajemo ubwo bari kwa muganga bitegura kwibaruka imfura yabo y'umukobwa.

"Ni Nziza" ni indirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na UB Records And Global Vibes, naho amashusho akorwa na Musinga. Jado Sinza ati: "Twayihawe igihe twari kwa muganga Madamu yagiye kubyara, byabaye ngombwa ko dusenga Imana, ariko kandi dusengana ihumure tuvuga ko dufite Imana ibasha kurinda abantu, ibasha kuba hafi abantu ibihe byose".

Yavuze ko nyuma kwibaruka umwana wabo w'imfura bise "Sinza Buntu Inara Skylar" wabonye izuba ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, babonye ko hari umurimo Imana ikoze "hagati muri twe, dusoza tuvuga ngo “Ni Nziza” [Imana yacu ni nziza]". Ni aho indirimbo "Ni Nziza" yavuye.

Jado Sinza yabwiye inyaRwanda ko hari byinshi byahindutse mu muziki we, ati: "Hari impinduka, gukura mu buryo bwo kumenya Ijambo ry’Imana mu byo ushobora guteguramo umuziki, gukorana n’aba Producers beza, ni ibintu bishobora gutuma indirimbo isohoka ifite ubwo bwiza abantu bari kuyibonana;

Yavuze ko iturufu abona iri kubafasha gutera imbere mu muziki nk'itsinda Jado Sinza & Esther, ari ugusenga Imana, kandi ikomeje kubiyereka. Ati: "Ikomeje kubana natwe no kudushyigikira". Yunzemo ati: "Mbonyi yaririmbye ko uko umuntu arushaho kuyegera amaso agenda ahumuka, agahabwa ubutumwa atigeze ahabwa mbere".

Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, aragira ati: "Rero ndabishimira Imana ko turi gukora indirimbo ukabona ko isohokanye izindi mbaraga. Ikindi ni amavuta y’urushako buriya arakora. Turashima Imana ko ishyigikira abantu bayikorera, bahuje, basenyera umugozi umwe nabyo ni izindi mbaraga [ababiri baruta umwe]".

Ku byo kwitega kuri bo mu bihe birin imbere, Jado Sinza & Esther bavuze ko bahugiye mu gutegura Album yabo ya mbere. Bati: "Mwitege indi miziki myiza, message nziza turi guhabwa n’Imana. Album ni yo turi gukoraho, tuzabamenyesha izina ryayo. Igitaramo cyo ntabwo turamenya igihe cyacyo. Tuzababwira mu minsi iza".

Jado Sinza wamamaye mu ndirimbo "Nabaho" aririmbamo ko kuva yabaho atarabona umugabo usa na Yesu', yagarutse ku bintu byamushimishije mu muziki amazemo imyaka irenga 10, ariko yageze ku byamubabaje mu muziki, abitekerezaho nk'umunota wose, birangira akibuze.

Ati: "Ikindi cyanshimishije mu muziki ni byinshi ariko ikiruta byose Imana yampaye abantu byatumye ndushaho kuyimenya kubera kubana nayo, ndakura mu buryo bw’Ijambo ry’Imana. Icyambabaje rero ndumva nkibuze."

Yavuze ko nyuma ya Zoravo bakoranye indirimbo "Bwana Nasubiri", atahita atangaza abandi bahanzi bafitanye imishinga y'indirimbo, gusa yumvikanishije hari abo bari kuganira. Ati: "Ntabwo turafata umwanzuro w’abandi bahanzi kimwe n’uko na Zoravo ashobora kugaruka".

Avuga ko intego bafite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari iyo gukomeza kwamamaza inkuru ya Yesu haba mu Rwanda no mu mahanga mu kwifatanya n'abandi bizera kugira intama bageza kuri Kristo. Ati: "Gukorana umurimo ni bintu byiza biryoha, iyo muhuje mufite intego imwe, ni byiza cyane. Turasaba Imana ngo niduha n'urubyaro na rwo ruzadufashe bizaba ari umugisha."

Ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza yasabye anakwa Esther, aba bombi banasezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Remera. 

Jado Sinza na Esther bakoze ubukwe mu 2024 nyuma y'imyaka myinshin bari bamaze bakundana mu ibanga

Tariki 05 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Bari bagaragiwe na Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

Ku Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 ni bwo Jado Sinza yerekanywe muri ADEPR Kumukenke n’umukunzi we bitegura kurushinga bakabana akaramata binyuze mu nzira y’Abakristo. Uwo munsi ni na bwo byamenyekanye cyane ko bakundana mu gihe nyamara inshuti zabo za hafi zivuga ko barambanye mu rukundo ahubwo barugize ibanga cyane.

Jado Sinza yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y’agakiza n’izindi. Ku wa 17 Werurwe 2024 ni bwo Jado Sinza yakoreye muri Camp Kigali igitaramo gikomeye yari yise "Redemption Live Concert".

Cyabaye igitaramo cye cya mbere cyitabiriwe n'abantu benshi, akaba yaranakimurikiyemo album ye yise "Inkuru y'Agakiza" ndetse anashyira hanze amashusho y'indirimbo ze zakorewe muri iki gitaramo. Icyo gihe ntabwo byari byakamenyekanye ko akundana na Esther Umulisa.

Umukunzi we Esther Umulisa, barushinganye bari bamaze igihe bari mu rukundo bagize ibanga ndetse basanzwe bakorana umurimo w’Imana aho Esther, yari asanzwe mu baririmbyi bakunze gufasha cyane Jado mu bitaramo no mu ndirimbo ze. Nyuma yo kurushunga, iyi Couple yahise inatangiza Sinza Coffee Shop ikorera ku Gisozi.

REBA INDIRIMBO NSHYA "NI NZIZA" YA JADO SINZA & ESTHER

Jado Sinza & Esther bakomeje kwerekwa urukundo rwinshi ku bw'ibihangano byabo bihembura benshi

Jado Sinza na Esther ku munsi w'ubukwe bwabo bwabaye mu mpera za 2024


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...