Ubwo
yari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’igitaramo cye “Restoring
Worship Xperience”, Mucyowera Jesca yavuze ko nta bahanzi baririmba ku giti
cyabo yatumiye ariko hari agaseke ahishiye abazitabira igitaramo cye kandi ko kazaba
kadasanzwe.
Mbere
gato y’uko igitaramo kiba, Jesca Mucyowera yahishuye ko agaseke kari ak’umusore w’impano
idasanzwe mu kuririmba, Rwibutso Emma ufite umwihariko wo kwigarurira umutima
wa buri wese wumvishe indirimbo ye.
Uyu
musore w’impano idasanzwe yari ategerejwe na benshi muri iki gitaramo aho n’utari
wamwumva yifuzaga kumva ubuhanga bw’uyu musore akaba ari n awe muhanzi rukumbi wafatanyije na Jesca Mucyowera muri iki gitaramo.
Ntabwo byatinze kugera ku rubyiniro ngo ahite yigarurira imitima y’abitabiriye iki
gitaramo kuko mu ndirimbo ze eshatu yaririmbye  anafatira amashusho, buri
imwe yajyaga kurangira imeze nk’aho isanzwe izwi buri wese arimo aririmba
ajyana nawe. 
Nyuma
yo gutaramira muri iki gitaramo “Restoring Worship Xperience”, Rwibutso Emma
yabwiye InyaRwanda ko yishimiye uko byagenze ndetse ko aho yari imbere yanyuzaga amaso mu
bitabiriye akabona bafashijwe. 
Uyu
musore wakuyeho impaka mbere y’uko ziba, akanyura imitima ya benshi, avuga ko
Bosco Nshuti ari umwe mu bamufashije kubyaza umusaruro impano ye yo kuririmba dore ko ari we wamufashije kuririmbira bwa mbere imbere y'imbaga ubwo yamutumiraga mu gitaramo cye "Unconditional Love - Season 2" cyabaye ku wa 13 Nyakanga 2025.
Yagize ati: “Ni intambwe nziza kuko Bosco Nshuti ni umuhanzi mwiza ufite impano y’Imana kandi ubutumwa atanga nawe yibanda cyane ku kubwira abantu urukundo rw’Imana n’agakiza twahawe k’ubuntu.”
Kuririmba mu gitaramo cya Jesca Mucyowera, byafashije Rwibutso Emma gukomeza kwandika amateka mu muziki wa Gospel aho yabaye umuhanzi wa mbere mushya uririmbye mu bitaramo bibiri bikomeye yikurikiranya dore ko hari hashize amezi atatu amuritswe ku mugaragaro na Bosco Nshuti, akaririmba bwa mbere imbere y'imbaga.
Rwibutso Emma usengera mu Itorero rya ADEPR, akunzwe mu indirimbo zirimo "Amazi meza", "Arasa n'Imana" na "Ubwiza wihariye". Mu minsi micye ishize ni bwo yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Rukundo" yakoranye na Bosco Nshuti.

Rwibutso Emma yari agaragiwe n'abaririmbyi b'intyoza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Rwibutso Emma yataramye mu gitaramo "Restoring Worship Xperience" cya Jesca Mucyowera



Rwibutso Emma yishimiye uko abantu bamwakiranye yombi mu gitaramo cya Jesca Mucyowera


Jesca Mucyower watumiye Emma Rwibutso muri "Restoring Worship Xperience" yamuritse album ebyiri muri iki gitaramo
REBA INDIRIMBO "RUKUNDO" YA RWIBUTSO EMMA FT BOSCO NSHUTI
