Twavuze ibyatubayeho baratwibasira– Miss Naomie nyuma y’ifungwa rya Château Le Marara

Imyidagaduro - 21/07/2025 9:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Twavuze ibyatubayeho baratwibasira– Miss Naomie nyuma y’ifungwa rya Château Le Marara

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yumvikanishije ko nyuma y’uko we na bagenzi be bagaragaje ko bakiriwe nabi muri Château Le Marara bibasiwe binyuze mu magambo, ariko ko ukuri kugenda kugaragara.

Naomie avuze ibi nyuma y'uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rutangaje ko rwafunze by’agateganyo Hotel Château Le Marara, iherereye mu Karere ka Karongi, nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya, ibintu binyuranyije n’amategeko agenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Itangazo rya RDB ryasohowe ku wa 21 Nyakanga 2025, rivuga ko guhera tariki 22 Nyakanga 2025, iyi hoteli itemerewe kongera gukora, kugeza yujuje ibisabwa byose birimo uruhushya rwemewe n’amategeko. RDB yashimangiye ko ikomeje kurengera ubunyamwuga, umutekano n’uburenganzira bw’abakiriya.

Icyemezo cyo gufunga hoteli cyakurikiye ibirego bikomeye byagaragajwe nyuma y’ubukwe bwa Bonnette na Musemakweri, bwabereye muri iyi hoteli kuva tariki 3 kugeza 6 Nyakanga 2025. Nyuma y’ubu bukwe, abageni n’abashyitsi batandukanye bagaragaje ko bakiriwe nabi ndetse bahawe serivisi zitarajwe ishinga n’ubuyobozi.

Abageni bareze hoteli kutubahiriza amasezerano

Mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bwa hoteli, Musemakweri na Bonnette bagaragaje ko Château Le Marara yananiwe kubahiriza ibyo bari bumvikanyeho, kandi ikabaha serivisi zitarigeze zigerwaho. Muri ibyo harimo:
• Kubura amashanyarazi ku munsi nyir’izina w’ubukwe, ndetse n’ubwitabire buke bw’abakozi.
• Ibikoresho n’ibiribwa bidahagije, ibintu byagize ingaruka ku bashyitsi, aho bamwe batigeze bagira aho bicara cyangwa ibyo bafata.
• Abakozi bake cyane, ku buryo byageze aho abageni ubwabo barimo kwita ku bashyitsi nko mu mirimo y’itangwa rya serivisi, nyamara barishyuwe igiciro cyuzuye.

Basabye hoteli:
• Gusubiza amafaranga y’ijoro rimwe ku bashyitsi bose bacumbitse muri hoteli.
• Kugaruza 40% by’amafaranga bishyuye ku biribwa.
• Indishyi z’akababaro n’ikimwaro, ndetse n’imbabazi zanditse.
• Kwerekana ingamba nshya zo gukosora birimo kongera abakozi no kugura ibikoresho bikenewe byihutirwa.

Miss Naomie: “Twishyuraga byose, ariko se twari twishyura iki koko?”

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, umwe mu bari batumiwe muri ubu bukwe, ni umwe mu bavuze ko serivisi baherewe muri Château Le Marara zari hasi cyane.

Yagize ati “Twumvaga turi nk’abashyitsi batatumiwe bageze ahantu hatiteguye kubakira. Hari n’aho twumvaga turi twe turi kuyobora hoteli. Twishyura byose, ariko se twari twishyura iki koko?”

Nyuma y’uko RDB itangaje ko Château Le Marara ifunzwe, Miss Naomie yongeye kugaragaza akababaro k’ibyo we n’abandi banyuzemo, abinyujije kuri konti ye ya X (Twitter) ku wa 21 Nyakanga 2025:

“Twavuze ibyatubayeho, duhura n’amagambo atwibasira, gusa nyuma tuza kumenya ko hoteli yakoraga nta ruhushya. Ibi si iby’umunsi umwe gusa, ni ikibazo kijyanye n’inshingano no gukora ibikwiriye ku bantu bakugiriye icyizere.

Iri jambo rye ryashimangiwe n’abantu benshi bemeza ko gutinyuka kuvuga ibitagenda byagize uruhare mu kwihutisha igisubizo cyatanzwe na RDB.

Mu ibaruwa Château Le Marara Hotel yanditse ku wa 14 Nyakanga 2025, bayisinyiye basubiza ibirego by’abageni:
• Bemeye ikibazo cy’umuriro, ariko bavuga ko cyakemuwe vuba.
• Bavuze ko serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa zatanzwe uko byari biteganyijwe, kandi ko nta n’umwe wigeze anenga igihe basohokaga hoteli.
• Bamaganye ibyavuzwe na Musemakweri ku masezerano yihariye avuga ko yemeranyijwe n’abakozi ba hoteli, bavuga ko nta na hamwe byanditswe cyangwa byemejwe ku mugaragaro.

Hoteli yasabye ko ikibazo cyakemurwa mu mucyo, hagendewe ku masezerano y’ibanze, igaragaza ko hari ibintu byinshi bikwiye kurebwa mu ruhande rw’impande zombi.

RDB yavuze ko gukomeza ibikorwa nta ruhushya bizafatwa nko kwica amategeko, bikajyana n’ibihano bikomeye. Yibukije ko uru rwego rugomba gukorerwamo n’ibigo byubahiriza amabwiriza, rigamije kurengera abashyitsi, ubukungu bw’igihugu n’isura y’u Rwanda.

Bonnette n'umugabo we bakoze ubukwe tariki 3-6 Nyakanga 2025 muri Chateau Le Marara

Miss Nishimwe ari kumwe na Bonnette Musemakweli (Uri hagati) wakoze ubukwe tariki 3-6 Nyakanga 2026

Abageni bakoresheje arenga Miliyoni 60 Frw mu bukwe bwabereye muri Chateau Le Marara


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...