Yabitangaje
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro
nyunguranabitekerezo cyahuje Kiliziya n’abavuga rikumvikana ku mbuga
nkoranyambaga, cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye muri Sainte
Famille Hotel i Kigali.
Atangira
ijambo rye, Karidinali Kambanda yavuze ko iki ari igikorwa cy’amateka kuri
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere igiranye ibiganiro byagutse
n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati:
“Iki ni igikorwa cy’amateka. Ni bwo bwa mbere duhuye nka Kiliziya mu Rwanda
n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, tuganira ku ruhare rwazo mu iyogezabutumwa.”
Yagarutse
ku mpinduka zikomeye ziri mu Isi y’ikoranabuhanga, avuga ko uburyo bwo
gutambutsa ubutumwa bw’iyobokamana bugomba guhinduka bukajyana n’aho isi igeze.
Yagize
ati: “Isi y’ikoranabuhanga ntiyemera amagambo maremare kandi agoye. Itegereje
abahamya nyabo. Itegereje uburyo bushya bw’iyogezabutumwa bujyanye n’iyi si.”
Karidinali
Kambanda yibanze cyane ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI), avuga ko burimo
guhindura isi ku muvuduko udasanzwe, bityo Kiliziya nayo ikaba igomba kubugiramo
uruhare rugaragara.
Ati:
“Ubwenge bw’ubukorano burahindura ibintu ku buryo bwihuta kandi bukomeye.
Kiliziya igomba kuba kuri uwo mugabane mushya w’ikoranabuhanga. Si igikoresho
gusa, ahubwo ni n’ahantu hashya abantu batuye.”
Yasobanuye
ko mu gihe cyashize Kiliziya yageraga ku bantu hashingiwe ku mbibi z’isi
zisanzwe, ariko ubu haje “undi mugabane” utagira imbibe ari wo mugabane
w’ikoranabuhanga utuwe na Miliyari y’abantu.
Yavuze
ko kudakoresha neza imbuga nkoranyambaga n’ubwenge buhangano bishobora gutuma
Kiliziya itagera ku bantu benshi igomba kugeraho.
Ati:
“Niba Kiliziya itagaragara neza ku mbuga nkoranyambaga no mu bwenge buhanga,
biba bishatse kuvuga ko hari igice kinini cy’abantu twatakaje. Ikibazo si
ukumenya niba tugomba kuhaba, ahubwo ni impamvu twatinze kuhagera.”
Yanagarutse
ku muco uri kubakwa n’isi y’ikoranabuhanga, avuga ko abantu benshi ari ho
bashakira ibisubizo n’amizero, nubwo rimwe na rimwe bashobora kutabibona.
Muri
iki kiganiro, Karidinali Kambanda yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga
gukoresha impano n’ubuhanga bwabo mu gutegurira Ivanjili urubuga rwisanzuye
muri iyi si nshya.
Ati:
“Mukoreshe imbaraga n’ubuhanga mufite mutegurire Ivanjili aho yisanzurira. Iyo
nyota mufite irashimishije, kandi igaragaza ko Roho Mutagatifu abamurikira.”
Yibukije
kandi ko tariki 17 Gicurasi 2026, Kiliziya Gatolika izizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w’Itumanaho, umunsi yashyiriweho kwibutsa akamaro k’itumanaho
rishingiye ku gaciro ka muntu.
Mu
gusoza, yagaragaje ko Kiliziya igomba guhindura imikorere, ikajyana n’igihe,
igakoresha n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo na AI, kugira ngo ubutumwa bwiza
bugere kuri bose, aho bari hose.
Karidinali
Kambanda yatangaje ko Kiliziya Gatolika igiye gukoresha ubwenge buhangano (AI)
mu kugeza Ivanjili ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko ruri mu isi
y’ikoranabuhanga
Karidinali
Kambanda yavuze ko ikibazo atari ukumenya niba Kiliziya igomba kujya ku mbuga
nkoranyambaga no muri AI, ahubwo ari ukwibaza impamvu
Karidinali Kambanda yagereranyije isi y’ikoranabuhanga n’umugabane mushya utuwe na Miliyari y’abantu, ashimangira ko Kiliziya igomba kuwugeramo ikageza ubutumwa bwayo kuri bose
CHRISTOPHER YAGARAGARIJE KARIDINALI KAMBANDA BIMWE MU BYO BIFUZA KO BIKEMUKA
UMUHANZI JOSH ISHIMWE YATARAMIYE ABITABIRIYE IBIGANIRO BYA KILIZIYA GATOLIKA
VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda