Twari twibwe- Chaka Fella ku mpamvu Album ye yari yatinze gusohoka- VIDEO

Imyidagaduro - 23/06/2025 2:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Twari twibwe- Chaka Fella ku mpamvu Album ye yari yatinze gusohoka- VIDEO

Umuraperi Ruzibiza Julius Cedric uzwi cyane ku izina rya Chaka Fella, yavuze ku ibanga ryihishe inyuma yo gutinda gusohora Album ye ya mbere yise “Birakaze ku Mihanda”, agaragaza ko yahuye n’imbogamizi zirimo kwibwa shene ye ya YouTube ndetse n’iya mugenzi we Zeo Trap.

Chaka Fella yari yatangaje ko iyi Album izajya hanze ku wa 1 Gicurasi 2025, ariko amaherezo yasohotse ku wa 30 Gicurasi 2025. Avuga ko atari uko atari yayitunganyije neza, ahubwo ko yahuye n’ikibazo gikomeye cy’iyibwa rya shene ye, icyabaye imbogamizi ikomeye kuko atashakaga kuyisohora atarayisubirana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chaka Fella yagize ati: “Ni uko umugabo nyine atarira ngo amarira ashoke. Shene yabuze hasigaye ibyumweru bitatu ngo Album isohoke kandi nari nabitangaje. Byasabye ko ntegereza nkayisubirana kugira ngo nshyireho Album.”

Yavuze ko shene ye yabuze ubwo yari avuye mu kiganiro kuri televiziyo, kandi ko yahise abwira abafana be kwihangana. Nubwo icyo gihe atigeze atangaza iby’iyo nkuru, yavuze ko yirindiye kubivuga kuko mugenzi we Zeo Trap yari yamaze gutangaza ko na we yibwe shene ye, kandi ko bombi bari muri Kavu Music, bityo atashakaga kongera urusaku.

Yakomeje agira ati: “Zeo Trap we yabitangaje ariko njye sinabivuze kuko twese turi mu muryango umwe. Kandi ntabwo nigeze nkoresha ibyo bibazo nk’uburyo bwo kwamamaza Album. Uwo murengwe sinawugira.”

Chaka Fella avuga ko yafashijwe na Slim Jesus ndetse n’abandi, mu rugendo rwo kongera gusubirana shene ye. Yemeza ko yahuye n’abantu bo mu bihugu bitandukanye bari barayifashe, bigasaba kurara amajoro ayishakisha.

Yongeraho ati “Nagize amahirwe kuko iyanjye yahise ibura ariko ntibayikoreshe cyane, ni mu gihe iya Zeo Trap bo bari batangiye no kuyikoresha mu bikorwa bya Live aho abantu ibihumbi 80 bayikurikiranaga,” yongeraho.

Album yubatse ku buzima bwo ku mihanda

Album Birakaze ku Mihanda igizwe n’indirimbo 15, zirimo: Ntabwo nicaye, Ntako Ntagira, Bigoye, Nahinduye Ibara, Birakaze ku mihanda, Kilimuluzungu, Ni mpaka, Niyo napfa, Ntamu ntama, Top Chief (yakoranye na Bwiru Majagu), Ntamutima mugira, Tubariho, Nakuriye Ijyosi, 6:30, Hondamo (yakoranye na Zeo Trap).

Uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko gukura mu buzima bugoye bwo ku mihanda byamwubakiye umuzi ukomeye muri Hip Hop, byanamuteye inkuru akubiye muri iyi Album ye ya mbere.

Avuga ko indirimbo ebyiri kuri iyi Album yazihurijemo n’inshuti ye magara Zeo Trap, ndetse na Bwiru Majagu, bose babarizwa muri Label ya Kavu Music. Iyi Label barimo n’abandi bahanzi nka Dondada, Mr Kiswahili na Zeo Trap.

Chaka Fella yagize ati “Zeo Trap mbere y’uko aba umuhanzi yari inshuti yanjye ya hafi. Kavu Music rero si Label gusa, ni umuryango. Guhuza ubugeni bwanjye n’ubwe byabyaye ikintu kinini, mbese muzika yaraduhuje.”

Chaka Fella yatangaje ko iyibwa rya shene ye ari ryo ryatumye Album ye itinda gusohoka

 

Chaka yasobanuye ko Album ye ishingiye ku buzima yanyuzemo atekereza ko ahuje n’abandi bantu


Chaka Fella yavuze ko yakuze atazi se, amumenya agejeje imyaka 18 y’amavuko bigira ingaruka ku rugendo rwe rw'ubuzima

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA CHAKA FELLA

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'BIRAKAZE KU MIHANDA' YA CHAKA FE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...