Chaka Fella yari yatangaje ko iyi Album
izajya hanze ku wa 1 Gicurasi 2025, ariko amaherezo yasohotse ku wa 30 Gicurasi
2025. Avuga ko atari uko atari yayitunganyije neza, ahubwo ko yahuye n’ikibazo
gikomeye cy’iyibwa rya shene ye, icyabaye imbogamizi ikomeye kuko atashakaga
kuyisohora atarayisubirana.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chaka
Fella yagize ati: “Ni uko umugabo nyine atarira ngo amarira ashoke. Shene
yabuze hasigaye ibyumweru bitatu ngo Album isohoke kandi nari nabitangaje.
Byasabye ko ntegereza nkayisubirana kugira ngo nshyireho Album.”
Yavuze ko shene ye yabuze ubwo yari avuye
mu kiganiro kuri televiziyo, kandi ko yahise abwira abafana be kwihangana.
Nubwo icyo gihe atigeze atangaza iby’iyo nkuru, yavuze ko yirindiye kubivuga
kuko mugenzi we Zeo Trap yari yamaze gutangaza ko na we yibwe shene ye, kandi
ko bombi bari muri Kavu Music, bityo atashakaga kongera urusaku.
Yakomeje agira ati: “Zeo Trap we
yabitangaje ariko njye sinabivuze kuko twese turi mu muryango umwe. Kandi
ntabwo nigeze nkoresha ibyo bibazo nk’uburyo bwo kwamamaza Album. Uwo murengwe
sinawugira.”
Chaka Fella avuga ko yafashijwe na Slim
Jesus ndetse n’abandi, mu rugendo rwo kongera gusubirana shene ye. Yemeza ko
yahuye n’abantu bo mu bihugu bitandukanye bari barayifashe, bigasaba kurara
amajoro ayishakisha.
Yongeraho ati “Nagize amahirwe kuko
iyanjye yahise ibura ariko ntibayikoreshe cyane, ni mu gihe iya Zeo Trap bo
bari batangiye no kuyikoresha mu bikorwa bya Live aho abantu ibihumbi 80
bayikurikiranaga,” yongeraho.
Album
yubatse ku buzima bwo ku mihanda
Album Birakaze ku Mihanda igizwe
n’indirimbo 15, zirimo: Ntabwo nicaye, Ntako Ntagira, Bigoye, Nahinduye Ibara,
Birakaze ku mihanda, Kilimuluzungu, Ni mpaka, Niyo napfa, Ntamu ntama, Top
Chief (yakoranye na Bwiru Majagu), Ntamutima mugira, Tubariho, Nakuriye Ijyosi,
6:30, Hondamo (yakoranye na Zeo Trap).
Uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka
i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko gukura mu buzima bugoye bwo ku
mihanda byamwubakiye umuzi ukomeye muri Hip Hop, byanamuteye inkuru akubiye
muri iyi Album ye ya mbere.
Avuga ko indirimbo ebyiri kuri iyi Album
yazihurijemo n’inshuti ye magara Zeo Trap, ndetse na Bwiru Majagu, bose
babarizwa muri Label ya Kavu Music. Iyi Label barimo n’abandi bahanzi nka
Dondada, Mr Kiswahili na Zeo Trap.
Chaka Fella yagize ati “Zeo Trap mbere y’uko aba umuhanzi yari inshuti yanjye ya hafi. Kavu Music rero si Label gusa, ni umuryango. Guhuza ubugeni bwanjye n’ubwe byabyaye ikintu kinini, mbese muzika yaraduhuje.”
Chaka Fella yatangaje ko iyibwa rya shene
ye ari ryo ryatumye Album ye itinda gusohoka
Chaka yasobanuye ko Album ye ishingiye ku
buzima yanyuzemo atekereza ko ahuje n’abandi bantu
Chaka Fella yavuze ko yakuze atazi se, amumenya agejeje imyaka 18 y’amavuko bigira ingaruka ku rugendo rwe rw'ubuzima
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA CHAKA FELLA