Twarebaga ko nta 'byuma' byari kuvangira intsinzi – Polisi ku byishimo by’intsinzi ya Rayon Sports

Amakuru ku Rwanda - 10/08/2026 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Twarebaga ko nta 'byuma' byari kuvangira intsinzi – Polisi ku byishimo by’intsinzi ya Rayon Sports

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagarutse ku ntsinzi ya Murera, n’uburyo Polisi yagenzuye umutekano mu gihe cy’ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports, avuga ko mu nshingano zayo harimo kureba ko inzoga z’ibyuma zitabangamira umutekano n’ibyishimo by’abafana bari bizihiwe kubera igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma, intsinzi yakurikiwe n’ibyishimo bikomeye mu bafana b’iyi kipe.

Nyuma y’iyo ntsinzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yagarutse ku nshingano Polisi yari ifite mu gihe cy’ibirori by’intsinzi, by’umwihariko mu gukumira inzoga z'ibyuma.

Yatangiye ubutumwa bwe mu buryo bw’urwenya agira ati: “Icyumweru Cyiza. Ngarutse nyuma ya weekend ndende, bamwe baracyafite ikibazo cyo gusobanukirwa ibyabaye.”

Yagarutse ku kuba hari hashize imyaka 16 iki gikombe kidataha mu Rwanda, ariko ashimangira ko Polisi itari yatereranye abafana n’ibikorwa by’uyu mukino no kwishimira igikombe. Ati: “Ntabwo twabatereranye.”

ACP Rutikanga yavuze ko mu gihe abafana bari bari kwoshimira intsinzi, Polisi yari ikomeje inshingano zo kureba ko umutekano w’abaturage n’abitabiriye ibi birori usagamba.

Mu byo yagarutseho harimo gukurikirana ibishobora guteza umutekano muke, harimo n’inzoga z'ibyuma. Ati: “Twarebaga ko imihanda imeze neza, amatara akora, ndetse tunagenzura ko nta byuma byari kuvangira intsinzi.”

Bigaragaza ko kurwanya inzoga z'ibyuma byari mu bikorwa byo gukumira ibishobora kubangamira umutekano mu gihe abantu bari mu byishimo byinshi byo kwizihiza igikombe.

Mu gihe ibirori by’imikino bishobora gukurura imbaga y’abantu benshi, inzego z’umutekano ziba zifite inshingano zo gukumira ibintu bishobora gutuma ibyishimo bihinduka umutekano muke.

ACP Rutikanga kandi yagaragaje ko icyifuzo atari ukugabanya no gucunga ikoreshwa ry'ibyuma mu birori runaka, ahubwo ko yifuza ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zagera aho ziba amateka.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Ahasigaye tuzahurire muri Super Cup na Shampiyona 2026/2027. Tuzagaruke mu kibuga, inzoga z'ibyuma zarabaye amateka.”

Ni mu gihe inzego z’u Rwanda zikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane izizwi ku izina ry'ibyuma.

ACP Rutikanga yifashishije ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports mu gutanga ubutumwa bw’uko intsinzi ishobora kwishimirwa mu mutekano, hatabayeho ibinyobwa bishobora guteza ibibazo.

Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma.

Gikundiro yatsinze ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, yongera gutwara iri rushanwa nyuma y'imyaka 28 itaryegukana.  Rayon Sports yaherukaga kwegukana CECAFA Kagame Cup mu mwaka wa 1998, ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Zanzibar.

Nyuma y’umukino, ibyishimo byakomeje mu bafana, ariko ACP Rutikanga yibukije ko umutekano ugomba guhora uza imbere, ndetse ko inzoga z’IBYUMA zitagomba guhabwa umwanya mu bikorwa byo kwishimira intsinzi. Yasoje ubutumwa bwe akoresha amagambo agira ati: “Zange Si Zo Zawe”

Ku ruhande rwa Polisi, kurwanya ibyuma si igikorwa kigamije gusa gukumira ikoreshwa ryazo, ahubwo biri no mu rwego rwo kurinda umutekano no gutuma ibyishimo by’abaturage bitarangwamo ibintu bishobora guteza umutekano muke.

Kuri we, nk’uko yabitangaje, igihe kirageze ngo inzoga z'ibyuma zibe amateka, mu gihe abaturage bakomeza kwishimira ibihe byiza mu mutekano.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...