Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu karere ka Muhanga. Nubwo Murera yatsinze ibi bitego ariko ntabwo Perezida wayo, Twagirayezu Thadee yishimiye ibijyanye n’imitoreze.
Aganira na Radio&TV10 yagize ati: ”Navuye i Muhanga ntameze neza ntabwo nishimye. Twaratsinze ariko ntabwo nishimye, ibijyanye n’imitoreze n’amayeri y’umukino biri hasi njyewe ni ko nabibonye.
Nibaza buri muntu wese yarabibonye mwarebye uburyo twakinnye mu gice cya mbere, mwarebye uburyo twakinnnye mu gice cya kabiri, byaranashobokaga ko mu gice cya kabiri tutari no gutsinda igitego ariko kubera ko abakinnyi ari beza bagiye mu kibuga birwanaho".
Yavuze ko mu bitego 4 byatsinzwe yemeramo 3 bitewe n’uko icya kane penariti cyavuyeho yashoboraga gutangwa cyangwa ntitangwe.
Twagirayezu Thadée abajijwe kuri Habimana Hussein’Boubuni wagiye uvugwa mu kuvangira Rayon Sports ndetse akaba aheruka gutangaza ko ariwe wajyanye Lotfi muri iyi kipe, yavuze ko mu gihe atagabanyije amarere azafata izindi ngamba.
Ati: ”Niba atagabanyije amarere nta bindi bintu byinshi mbabwira ndafata izindi ngamba kuko ntabwo ari umukozi wa Rayon Sports, ntabwo ariwe wazanye umutoza njyewe nanamwumvaga uko nguko mumuvuga gusa nageze aho ndamubona.
Njyewe ‘Boubuni’ nta sano n’imwe dufitanye yerekeranye n’imikorere yanjye na Rayon Sports, rero niba hakomeje kuza ibyo ngibyo ubwo hashobora gufatwa izindi ngamba”.
Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ibijyanye na Nsabimana Aimable utarimo gukora imyitozo agira ati: ”Mu mpera za shampiyona y’umwaka ushize ntabwo yigeze akina, yagaragaje imyitwarire itari myiza tutanyuze ku ruhande ni nacyo cyatumye adakina imikino ya nyuma y’umwaka ushize w’imikino ndetse na nyuma y’uko dutangiye imyitozo ntiyaza.
Njyewe naramuhamagaye arambwira ngo azatangira imyitozo ku wa Mbere gusa ambwira ko agomba kubanza kuza tukamuha amafaranga ya 'recruitement' yasigaye. Namubwiye ko ibyo tubizi ubundi ntiyaza mu myitozo nyuma aho ashakiye mu mutwe we aza mu myitozo ndavuga ngo 'oya icyo kinyabupfura dukomeje gutyo ntabwo byaba ari byiza'”.
Yavuze ko kuri ubu Nsabimana Aimable arimo asaba kujya mu myitozo gukorana n’abandi ariko ko hari inzira bigomba kunyuramo. Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bateganya kuzakomezanya nawe.
Perezida wa Rayon Sports ntabwo yishimiye imitoreze ya Afhamia Lotfi ku mukino na AS Muhanga