Twamenye Afurika kubera we – Mighty Popo ku mvano y’igitaramo cyo kwibuka Bob Marley i Kigali - VIDEO

Imyidagaduro - 08/05/2026 11:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Twamenye Afurika kubera we – Mighty Popo ku mvano y’igitaramo cyo kwibuka Bob Marley i Kigali - VIDEO

Abahanzi bazwi mu njyana ya Reggae barimo Mighty Popo, Ras Kayaga wamamaye mu ndirimbo nka ‘Maguru’, Lion Imanzi ndetse na Imena Band igizwe n’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, bagiye guhurira mu gitaramo cyihariye cyo kwibuka umwami wa Reggae ku Isi, Bob Marley.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki 9 Gicurasi 2026, kikaba kigamije kwibuka ubuzima n’umurage by’uyu muhanzi wavukiye muri Jamaica, witabye Imana ku wa 11 Gicurasi 1981.

Bob Marley yasize amateka akomeye mu muziki w’isi binyuze mu ndirimbo ze zakomeje kurenga ibisekuru.

Indirimbo nka No Woman No Cry, One Love, Buffalo Soldier, Redemption Song, Three Little Birds na Is This Love zatumye akundwa ku migabane yose, zikaba zifatwa nk’ubutumwa burenga umuziki bugera ku muryango w’abantu batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mighty Popo, usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yavuze ko igitekerezo cy’iki gitaramo gishingiye ku gaciro Bob Marley yagize mu kumenyekanisha Afurika no kuyihuza n’isi binyuze mu buhanzi bwe.

Yagize ati: “Gutegura ibitaramo byo kwibuka Bob Marley hari igihe byabaga bikorwa mu buryo butandukanye, ariko nasanze ari byiza ko natwe twagira igitaramo gihuriweho. Bob Marley ni umuntu w’ingenzi cyane, kuko nkatwe twakuze indirimbo ze zitwubaka kuba abagabo, zitwigisha kumenya Afurika icyo ari cyo no gusobanukirwa umuco.”

Yakomeje agaragaza ko indirimbo za Bob Marley zitari izo kwidagadura gusa, ahubwo zari n’uburyo bwo gutanga ubutumwa ku bumwe, amahoro n’ikirere gishya cya Afurika n’isi muri rusange.

Bob Marley afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza umuco wa Reggae ku isi yose. Mu mirimo ye ya muzika, yagaragaje Afurika nk’inkomoko y’umuco, uburenganzira bwa muntu, n’ubumwe bw’abirabura hirya no hino ku isi.

Binyuze mu ndirimbo ze, Marley yatumye benshi batangira gusobanukirwa amateka ya Afurika, kurwanya akarengane ndetse n’icyerekezo cy’ubumwe n’amahoro.

Ubutumwa bwe bwakomeje kuba ingenzi no mu buzima bw’ubu, aho indirimbo ze zigifite ingufu mu bitaramo, mu bikorwa by’imyidagaduro ndetse no mu biganiro by’imibereho y’abantu.

Iki gitaramo cyiswe igitaramo cyo kwibuka Bob Marley kizahuza abahanzi ba Reggae bo mu Rwanda n’abakunzi b’uyu muziki, kikaba gitegerejwe nk’umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma ku murage w’uyu muhanzi wubatse amateka atazibagirana.

Abategura bavuga ko kizaba n’umwanya wo guhuza abakunzi ba Reggae, gusangira umuco no gukomeza ubutumwa bwa Bob Marley bwo kubaka amahoro n’ubumwe ku Isi. 


Yahinduye Reggae isomo ry’ubuzima: Bob Marley si umuhanzi gusa, ni ubutumwa buhoraho. ‘No Woman No Cry, One Love’… amagambo yahindutse umurage w’Isi yose


Mighty Popo ahuza ubuhanzi n’uburezi, akibutsa Isi impamvu Bob Marley agikenewe kwibukwa


“Bob Marley Tribute Show" igitaramo kigiye guhuriza hamwe abahanzi ba Reggae mu rwego rwo kwibuka Bob Marley

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MIGHTY POPO

KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA BOB MARLEY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...