Ibi bije nyuma y’uko Bruce Melodie
agarutse ku mubano we na Senderi Hit ubwo yari mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
cyabereye i Kigali ku wa 10 Nzeri 2026.
Muri icyo gitaramo, Bruce Melodie
yumvikanishije ko Senderi ari inshuti ye, ariko avuga ko hari amafaranga uyu
muhanzi amufitiye, ashingiye ku kazi bahuriyemo mu gihe cyashize.
Bruce Melodie kandi yavuze ku
ndirimbo ‘Convention Center’ yahuriyemo na Senderi Hit, agaragaza ko iyi
ndirimbo yari iye ariko ko yaje kurangira Senderi ayegukanye mu buryo atumva
neza.
Aya magambo ni yo Senderi Hit
yahisemo gusubiza, asobanura uko we abona ibintu byagenze ndetse n’ukuri ku
bijyanye n’indirimbo n’amafaranga yavuzwe.
Senderi
avuga ko yubaha Bruce Melodie ariko ibyo yavuze ku mwenda atari byo
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Senderi Hit yabanje gushimangira ko Bruce Melodie ari umuhanzi
yubaha cyane, avuga ko ari umwe mu bahanzi bamaze igihe baziranye kandi
baruhanye mu rugendo rw’umuziki.
Yavuze ati: “Bruce Melodie nzi neza
ko ari imfura 100%. Ni imfura, mwagenda nkagusiga ni imfura, mwasangira no mu
byabonetse ntagucure. Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi twaruhanye muri uyu
mujyi, tunamba ku bupfura n’ubunyangamugayo by’ubuhanzi. Ndamwemera, ndamwubaha
no hirya y’umuziki mu buzima busanzwe n’ishumi.”
Senderi ariko yahise atandukanya
uwo mubano n’ibyo Bruce Melodie yatangaje kuri Gen-z Comedy, avuga ko hari ibyo
yumva bidahura n’ukuri ku byabaye.
Ku bijyanye n’indirimbo ‘Convention
Center’, Senderi Hit yavuze ko uburyo Bruce Melodie yayivuzeho muri Gen-z
Comedy butandukanye n’uko ibintu byagenze.
Yasobanuye ko iyi ndirimbo yakozwe
na nyakwigendera Junior Multisystem, ndetse ko ari we wayishyuye, nyuma
akayohereza Bruce Melodie kugira ngo bayikorere hamwe.
Ati: “Naho ku byo Bruce Melodie
yavuze muri Gen-z Comedy si byo. Fata umwanya wumve iyo ndirimbo twakoranye,
uyisoze uburyo twemeranyije bwo kuyiririmbamo n’ubwo twayishojemo uyihe n’abakunzi
bacu.”
Akomeza ati “Yakozwe na
nyakwigendera Junior Multisystem, kandi ni njye wayishyuye. Nyuma nyoherereza
Bruce Melodie nk’indirimbo yanjye ariko twafatanyije kwandika. Namushimiye
uburyo twafatanyije.”
Senderi yashimangiye uruhare rwa
Bruce Melodie muri iyi ndirimbo rwabayeho, cyane cyane mu kuyandikamo, ariko ko
we yari afite uruhare mu gutangiza no gutegura umushinga w’indirimbo ndetse
akaba ari na we wishyuye uwakoze indirimbo.
‘Baratwambuye
nyuma yo kuririmba’ - Senderi ahakana ko afitiye Bruce Melodie amafaranga
Ku ngingo y’amafaranga Bruce
Melodie yavuze ko Senderi Hit amufitiye, Senderi yavuze ko ibyo atari ukuri.
Yasobanuye ko amafaranga yavugwaga
ataturutse ku mwenda bwite hagati yabo, ahubwo ko bombi bari bafitanye ikiraka
cy’igitaramo cyaje kurangira nta n’umwe uhawe amafaranga.
Ati: “Naho ku bijyanye n’amafaranga
yavuze ko mufitiye si byo. N’uko yazimije, ni ahantu twatse akazi njye nawe
ariko ari njye wagiye gusaba ikiraka, barangije baratwambura.”
Senderi avuga ko kuba icyo kiraka
cyararangiye batishyuwe ari byo bituma atumva impamvu amafaranga y’icyo gikorwa
yashyirwa ku mwenda bwite we afitiye Bruce Melodie.
Bruce
Melodie ahora abyibutsa mu buryo bwo gutebya
Nubwo Senderi ahakana ko afitiye
Bruce Melodie amafaranga, yavuze ko uyu muhanzi akunze kumwibutsa ayo mafaranga
mu buryo bwo gutebya igihe bahuye.
Ibi Senderi abifata nk’uburyo bwo
gutebya hagati y’abahanzi baziranye, ariko akomeza gushimangira ko ku by’ukuri
kw’amafaranga, nta mwenda bwite avuga ko afitiye Bruce Melodie.
Ku ruhande rwa Senderi, ikibazo
cy’ayo mafaranga gishingiye ku kiraka bombi bakoze ariko amafaranga ntahabwe
uwari we wese wagikoze, mu gihe Bruce Melodie we yari yagaragaje ko Senderi
amufitiye amafaranga.
Ibi kandi byongeye gutuma Senderi asobanura uruhare rwa buri umwe mu ndirimbo ‘Convention Center’, avuga ko nubwo Bruce Melodie yayigiramo uruhare mu kwandika, ari we watanze amafaranga yo gukorwa kwayo ndetse akayimwoherereza kugira ngo bakorane.

Senderi Hit yavuze ko nta mafaranga
afitiye Bruce Melodie, asobanura ko ikiraka bahuriyeho bombi cyarangiye batishyuwe,
bityo ko ibyo uyu muhanzi yatangaje muri Gen-Z Comedy bidahuye n’ibyabaye

Senderi Hit yavuze ko yubaha cyane
Bruce Melodie, amushimira ubupfura n’ubunyangamugayo yamubonanye mu rugendo
rwabo rw’umuziki

Bruce Melodie yavuze ko Senderi Hit
ari inshuti ye, ariko ko ahora azirikana amafaranga uyu muhanzi amufitiye nyuma
y’ikiraka bahuriyemo, anavuga ko indirimbo ‘Convention Center’ yari iye ariko
Senderi akaza kuyegukana
