Twakuze mu buryo bw'ivugabutumwa – Ambassadors of Christ ivuga ku myaka 30 ishize ibonye izuba (VIDEO)

Iyobokamana - 25/07/2026 9:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Twakuze mu buryo bw'ivugabutumwa – Ambassadors of Christ ivuga ku myaka 30 ishize ibonye izuba (VIDEO)

Mu myaka 30 ishize, Korali Ambassadors of Christ yatangiye urugendo rwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana no gukomeza imitima y’abizera. Ubu, nyuma y’imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa, iyi korali iravuga ko yakuze mu buryo bwinshi, iba umuryango ndetse iba n’ishuri ry’ubuzima ku bayinyuzemo.

Ambassadors of Christ Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, iri mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe, aho izabikorera mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “Imana ni yo yanditse amateka yacu” (God Painted Our Story), kikaba ari umwanya wo gushimira Imana ku rugendo iyi korali imazemo imyaka itatu y’icumi, ndetse no kwibuka ibihe bitandukanye yanyuzemo.

Mbere y’iki gitaramo, Ambassadors of Christ yagiye ikora ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, gusura urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gutanga umusanzu mu muryango nyarwanda.

Urugendo rwatangiriye ku ndirimbo zihimbaza Imana

Ambassadors of Christ yatangiye ibikorwa byayo by'ivugabutumwa mu 1995, igamije gukoresha impano yo kuririmba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza abakirisitu.

Mu myaka yakurikiyeho, yagiye imenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zagiye zikora ku mitima ya benshi, zirimo izibanda ku kwizera Imana, gukomera mu bihe bikomeye no gukunda igihugu.

Yagiye kandi ikora ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ikomeza kwagura umubare w’abakurikira ubutumwa bwayo.

Ku bantu benshi banyuze muri iyi korali, Ambassadors of Christ ntibayibona nk’itsinda ryo kuririmba gusa, ahubwo bayifata nk’ahantu habereye ishuri ry’ubuzima, aho benshi bahakuye uburere, inshuti ndetse n’ubumenyi bwabafashije mu buzima busanzwe.

Manzi Nelson uri mu bayobozi ba Korali Ambassador of Christ, yabwiye InyaRwanda ko imyaka 30 ishize yabaye urugendo rudasanzwe rwuzuyemo amasomo menshi, aho Imana yababereye umusingi mu bihe byose.

Yagize ati: “Ni imyaka yaranzwe n’ivugabutumwa. Kuva korali yatangira mu 1995, urumva ko tugiye gukora iki gitaramo mu mwaka wa 31, ariko turizihiza imyaka 30 bitewe n’uko twatangiye urugendo rwo kwizihiza iyi myaka kuva umwaka ushize

Yakomeje avuga ko uru rugendo rwabayemo ibihe byiza ndetse n’ibigeragezo, ariko ko ibyo byose byabafashije gukomera no gukomeza umurimo bari biyemeje.

Ati: “Urwo rugendo rwabayemo ibintu byinshi byiza, habayemo ndetse n’ibibi byinshi, ariko Imana yabanye natwe, iradukomeza, iduha imbaraga. Aho umwanzi yibwiraga ko twacika intege, ahubwo nibwo twakomeraga kurushaho, ikikorera umurimo.”

Yongeraho ati: “Yego ni ivugabutumwa, ariko ni n’umuryango. Twakuze mu buryo bwose, twakuze mu buryo bwa mwuka ndetse no tunakura mu buryo bw’umuryango.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ gitegerejwe kuba kimwe mu birori bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda muri uyu mwaka.

Amatike yatangiye kugurishwa kuva ku wa 5 Kamena 2026, aboneka kuri Ticqet cyangwa ukoresheje 5131*1#. Igiciro cy’itike gito ni amafaranga 5,000 Frw, mu gihe irihenze ari 50,000 Frw.

Ku myaka 30 ishize, Ambassadors of Christ ivuga ko amateka yayo atanditswe n’umuziki gusa, ahubwo ko ari urugendo rw’abantu benshi bahuriye ku ntego imwe yo gukoresha impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana no gukomeza imitima ya benshi.


Korali ‘Ambassadors of Christ’ yatangaje ko imyaka 30 ishize babonye izuba bagutse mu rugendo rw’ivugabutumwa


Mu rwego rwo kwitegura igitaramo cyabo, ‘Ambassadors of Christ’ yataramiye abitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy


Korali ‘Ambassadors of Christ’ izataramira abakunzi bayo tariki 30 Kanama 2026 muri BK Arena


Ambassadors of Christ igiye gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KORALI ‘AMBASSADORS OF CHRIST’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...