Twaje kwigira ku Rwanda - Abanyeshuri ba Nigeria bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu bumwe n’umutekano

Amakuru ku Rwanda - 17/06/2026 8:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Twaje kwigira ku Rwanda - Abanyeshuri ba Nigeria bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu bumwe n’umutekano

Itsinda ry’abanyeshuri 12 baturutse mu Kigo cy’Igihugu gitanga Amasomo ajyanye n’Umutekano muri Nigeria (National Institute for Security Studies - NISS), ryasuye Polisi y’u Rwanda mu rugendoshuri rugamije kwiga ku buryo u Rwanda rwabashije kubaka no kubungabunga umutekano uhamye nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo.

Aba banyeshuri, baherekejwe n’abarimu babo bayobowe na Halima Ibrahim Zanna, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri icyo kigo, bari mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi irindwi rufite insanganyamatsiko igira iti: “Imitwe y’inyeshyamba ishingiye ku moko no guhanganira umutungo kamere muri Afurika n’ingaruka zabyo ku mutekano w’ibihugu.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano, wabasobanuriye urugendo rw’u Rwanda mu kubaka igihugu gitekanye kandi gishingiye ku bumwe bw’abaturage.

Nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa polisi y'u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’iri tsinda, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP Vincent Sano CP Sano Vincent, yavuze ko umutekano igihugu gifite uyu munsi ushingiye ku buyobozi bufite icyerekezo, ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’ubushake bw’Abanyarwanda bwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko amateka igihugu cyanyuzemo ari yo atuma u Rwanda rushyira imbaraga mu kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, kubaka inzego zikomeye no guteza imbere imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

CP Sano yavuze ko hari amahitamo atatu y’ingenzi yagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka: kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano no kureba kure, hubakwa ejo hazaza heza aho guheranwa n’amateka.

Yagize ati: “Twahisemo gukorera hamwe no kureba ahazaza. Ubumwe, kubazwa inshingano no kugira icyerekezo, ni byo byadufashije kugera ku mutekano n’iterambere tubona uyu munsi.”

Uru rugendoshuri rugamije kongera ubumenyi bw’abanyeshuri mu bijyanye n’umutekano no kubafasha gusobanukirwa uburyo ibihugu bitandukanye bihangana n’ibibazo by’umutekano muke. Runagamije gushimangira ubufatanye no guhanahana ubunararibonye hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’ibindi bihugu bya Afurika.

Ku ruhande rwa Nigeria, Halima Ibrahim Zanna yashimye uburyo bakiriwe ndetse n’ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda, avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyatoranyijwe nk’icyitegererezo kubera intambwe idasanzwe kimaze gutera mu kubaka amahoro, ubumwe n’iterambere.

Yagize ati: “Twahisemo u Rwanda kubera uburyo rwabashije kubaka igihugu gifite politiki n’ubukungu bihamye, rwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse rukaba urugero rwiza rw’iterambere rirambye muri Afurika.”

Uruzinduko rw’aba banyeshuri rwongeye kugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubaka amahoro, gucunga umutekano no kwimakaza imiyoborere myiza, aho ibihugu byinshi bikomeje kurureberaho mu gushaka ibisubizo birambye by’ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...