Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa
Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amazina y’aba bana, buri
umwe asobanurirwa ibyo akora n’ubuhanga bwe. Sherrie Silver yavuze ko bahisemo
bacye kugira ngo babakurikirane neza kandi bashoremo imbaraga zikwiye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Sherrie Silver yagize ati: “Ntabwo nshobora kujya mu
bisobanuro birambuye, ariko twahisemo abana bacye tuzashoramo imbaraga
kurushaho kugira ngo, ku bw’ubuntu bw’Imana, tubashe kubona impinduka zihoraho
mu buzima bwabo, ndetse bibashyire mu mwanya wo kwikura mu bukene ubwabo.”
Abana batanu bahawe amasezerano barimo Sammy:
Umuraperi, umutoza w’imbyino (Dance Choreographer) ndetse n’umunyamideri.
Yitezweho gukoresha impano ze mu guhindura ubuzima bwe no kuzamura izindi.
Denzo: Umuhanzi mushya wasinyanye na
Sherrie Silver Foundation, witezweho guhabwa amahirwe mashya yo kwagura impano
ze.
Iranzi: Umuraperi, umubyinnyi,
umunyarwenya n’umukinnyi wa acrobatics. Afite impano nyinshi zituma yihariye mu
bandi. Manzi Tecquiero: Umuririmbyi, uvuza ingoma (drummer) akaba n’umubyinnyi.
Yitezweho gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze.
Naomie: Ni we mwana wa mbere wasinyanye
n’uyu muryango. Ni umuririmbyi, umubyinnyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.
Sherrie Silver Foundation imaze igihe
ikorana n’aba bana mu buryo bwo kubafasha kwiyubaka, ariko ubu bakaba
basinyanye amasezerano ku mugaragaro agamije kubahuza n’amahirwe yo kumenyekana
ku rwego mpuzamahanga.
Iyi gahunda igamije gufasha abana bafite
impano gutera imbere, kubaha imbaraga zo kwikura mu bukene no kubashyira mu
nzira izabageza ku ntego zabo.
Uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver
Foundationwahinduye ubuzima bw’aba bana mu buryo bwinshi, cyane ko akenshi baturuka
mu miryango itishoboye.
Abana batangiye kubona amahugurwa mu
kubyina, kuririmba, gukina ibikoresho bya muzika n’imyitozo y’ubuhanzi muri
rusange. Impano zabo zitari zisanzwe zizwi, zatangiye kugaragarizwa Isi binyuze
mu muryango wubatse izina mpuzamahanga.
Babonye uburyo bwo kwitabira ibitaramo,
amahugurwa ndetse no guhura n’abantu bafite aho bageze mu muziki
n’imyidagaduro. Bafashwa kugera ku bantu no ku bigo bishobora kubashoramo
imari.
Bamwe muri bo bari bafite ubuzima bugoye
kubera amikoro make y’imiryango bakomokamo, ariko kubona ubufasha n’inkunga
by’umuryango byatumye babona ibikoresho byo gukoresha, imyambaro, ndetse
n’ibindi bikenerwa mu muziki no mu mbyino.
Aba bana kandi bahawe icyizere cyo kwikura
mu bukene, nk’uko Sherrie Silver yabivuze ko “intego ari ukubashyira mu mwanya
wo kwikura mu bukene ubwabo.”
Kuba barasinyanye amasezerano yemewe ku
mugaragaro byabahaye icyizere ko impano zabo zifite agaciro. Ibi byabahaye
ishema mu miryango yabo, bigaragaza ko n’umwana ukomoka mu buzima busanzwe
ashobora gutera imbere mu gihe afashijwe.
Sherrie Silver Foundation ibaha inzira ifatika yo gukura nk’abahanzi b’ahazaza, aho bazahabwa ubufasha bwo kubaka izina ryabo no guhindura impano mu murimo ubateza imbere.
Sherrie Silver yatangaje ko yahisemo abana bacye kugira ngo abashe kubabonera ubushobozi bwo kuzamura impano zabo
Sammy – Umuraperi, umutoza w’imbyino
n’umunyamideri, arimo gukoresha impano ze guhindura ubuzima bwe- Niwe wasinye bwa nyuma muri Sherrie Silver Foundation
Denzo – Umuhanzi mushya wasinyanye na
Sherrie Silver Foundation, ari mu rugendo rushya rwo kwagura impano ze
Iranzi – Umuraperi, umubyinnyi,
umunyarwenya n’umukinnyi wa acrobatics, afite impano nyinshi zitezweho
guhindura amateka ye
Manzi Tecquiero – Umuririmbyi, uvuza ingoma n’umubyinnyi, yiteguye gukora cyane kugira ngo inzozi ze zibe impamo
Naomie
– Umuririmbyi, umubyinnyi n’umwanditsi w’indirimbo, ni we mwana wa mbere
wasinyanye amasezerano na Sherrie Silver Foundation
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JE MAPELLE' YA SHERRIE SILVER FOUNDATION