Ubwo Mimi umugore wa Meddy yasangizaga abamukurikirana kuri konti ye ya Instagram ibihe byiza yaraye agize ijoro ryahise ari kumwe n’inshuti ye Kalkidan, ni bwo uwitwa Nziza Yves nawe yamutuye ikibazo cye.
Nziza Yves yagiye ahandikirwa ubutumwa (Comments) munsi y’ayo mashusho ya Mimi maze yandikamo amubwira ko atamerewe neza n’ubuzima kuko nta mafaranga y’ishuri afite ndetse ko batangiye kubirukana.
Ni ubutumwa yasangije abantu agira ati: ’’Mwiriwe neza nitwa Yvës ndasaba umugiraneza wamfashaga kubona amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya kabiri kuko twaratangiye kandi kuyibona biragoye, uwamfasha rero yaba agize neza kuko batangiye kuyadusaba kandi mu by'ukuri ntabwo mama wanjye yifashije ku buryo yayabona agakemura n’ibindi bibazo by’umuryango. Murakoze ‘’
Ni ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi bagiye bamuhumuriza, gusa umugore wa Meddy we wahise ubona ko ashavujwe nabwo yahise amubaza amazina ye maze amwandikira ubutumwa aramubwira ngo n’aburebe.
InyaRwanda.com twagerageje kumenya ubwo butumwa bw’ibanga Mimi yaba yarandikiye uyu Nziza ubwo ari bwo ndetse niba yaba yarishyuriwe amafaranga y'ishuri na Mimi wamubajije amazina ye, maze tuganira na Nziza Yves.
Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com, Nziza Yves ntiyifuje cyane gutangaza ku byo yavuganye na Mimi, gusa avuga ko yamuhuje n’umuntu baraganira ndetse ubu ibiganiro bigeze kure kandi n’amafaranga y’ishuri yasabye afite icyizere ko agiye kuyishyurirwa.
Mimi agiye kwishyurira Yves amafaranga y'ishuri
Yagize ati: ’’Yego Mimi twaravuganye byaranshimishije cyane ndetse biranantungura. Hari umuntu yampuje nawe ngo tuvugane ndetse twaravuganye n’ibiganiro bigeze kure ku buryo ubu twavuganye ko muri iyi minsi turabonana".
Nziza yashimye Mimi n’abantu bamweretse urukundo, avuga ko yishimye kuko igihembwe cya kabiri cyari kigeze aho bari batangiye kumusohora mu ishuri. Ku bw’umutekano we, Nziza yadusabye ko tutakoresha amafoto ye ndetse n’ikigo yigaho cyane ko akiri umunyeshuri.
Ubwo yasabaga amafaranga y'ishuri, Mimi yahise amusubiza
Mimi yakoze ku mutima wa Yves

Mimi umugore wa Meddy
Meddy na Mimi
Ifoto ya Meddy na Mimi ku munsi w'ubukwe bwabo