Kecapu umaze kuba ikimenyabose
muri filimi zitandukanye cyane cyane muri Bamenya, ari mu rukundo akaba yatangaje byinshi mu kiganiro n’INYARWANDA, ku musore wamutwaye roho.
Yatangiye agira ati:"Twamenyanye
2009 dutangira gukundana 2010, ariko urumva icyo gihe nari umwana nigaga mu
mashuri abanza muwa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo yari mukuru cyane ariko
yarandutagaho gato."
Akomeza agira ati:"Na none
kandi urukundo rw’abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda, hakabaho igihe
tuburanye urumva ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo cyavutsemo ntacyababuza
gukomeza."
Agaruka ku buryo bagiye
baburana ariko kuri ubu bari mu rukundo ruzira kwihishira, agira ati:"Hagati aho
ariko twarahuraga n’ubwo hari n’igihe hacagamo igihe tukaburana, kuri ubu ariko
ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n’ibindi, turi kumwe neza."
Ku kijyanye no kuba Jean
Luc yabangamirwa no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza agira ati:"Urumva rero
twamenyanye tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na Kecapu uwo ariwe kandi azi
kubitandukanya kuko anzi wese."
Kecapu asobanura akazi k’umukunzi
we n’icyo amukundira ati:"Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho
gahuriye n’imyidagaduro. Mukundira uko ankunda, kandi ko atankunda kubwo kubihatiriza
cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko hari abagiye baza kubera izina
mfite ubu."
Ashimangira kuba Jean Luc
amukundira uko ari agira ati:"Rero ankunda bitari iby’izina, atari uko ashaka ko
abantu bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane. Ikindi rero aranyumva, ni
umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba ibiri imbere."
Mu gosoza ikiganiro, Kecapu
yagarutse ku bukwe bwabo agira ati:"Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari."
Jean Luc na Kecapu bamaze igihe baziranye kandi bari mu munyenga w'urukundo
Kwihishira ntibigishoboka kuko ibyatangiye cyana ubu byabaye impamo
Mu bihe bitari ibya kure baritegura guhamya urukundo rwabo imbere y'Imana n'abantu
KANDA HANO UREBE FILIMI BAMENYA KECAPU AKINAMO AKANYURA BENSHI