Twaganiriye! Kecapu yatatse Jean Luc bari mu rukundo, akomoza ku bukwe bwabo-AMAFOTO

Imyidagaduro - 15/03/2022 7:48 PM
Share:
Twaganiriye! Kecapu yatatse Jean Luc bari mu rukundo, akomoza ku bukwe bwabo-AMAFOTO

Mukayizera Jalia Nelly uzwi nka Kecapu muri filimi, ari mu rukundo na Jean Luc bamaze imyaka ikabakaba 14 batangiye urugendo rwabo kuri ubu bakaba banitegura ku rushinga.

Kecapu umaze kuba ikimenyabose muri filimi zitandukanye cyane cyane muri Bamenya, ari mu rukundo akaba yatangaje byinshi mu kiganiro n’INYARWANDA, ku musore wamutwaye roho.

Yatangiye agira ati:"Twamenyanye 2009 dutangira gukundana 2010, ariko urumva icyo gihe nari umwana nigaga mu mashuri abanza muwa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo yari mukuru cyane ariko yarandutagaho gato."

Akomeza agira ati:"Na none kandi urukundo rw’abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda, hakabaho igihe tuburanye urumva ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo cyavutsemo ntacyababuza gukomeza."

Agaruka ku buryo bagiye baburana ariko kuri ubu bari mu rukundo ruzira kwihishira, agira ati:"Hagati aho ariko twarahuraga n’ubwo hari n’igihe hacagamo igihe tukaburana, kuri ubu ariko ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n’ibindi, turi kumwe neza."

Ku kijyanye no kuba Jean Luc yabangamirwa no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza agira ati:"Urumva rero twamenyanye tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na Kecapu uwo ariwe kandi azi kubitandukanya kuko anzi wese."

Kecapu asobanura akazi k’umukunzi we n’icyo amukundira ati:"Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho gahuriye n’imyidagaduro. Mukundira uko ankunda, kandi ko atankunda kubwo kubihatiriza cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko hari abagiye baza kubera izina mfite ubu."

Ashimangira kuba Jean Luc amukundira uko ari agira ati:"Rero ankunda bitari iby’izina, atari uko ashaka ko abantu bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane. Ikindi rero aranyumva, ni umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba ibiri imbere."

Mu gosoza ikiganiro, Kecapu yagarutse ku bukwe bwabo agira ati:"Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari."

Jean Luc na Kecapu bamaze igihe baziranye kandi bari mu munyenga w'urukundo

Kwihishira ntibigishoboka kuko ibyatangiye cyana ubu byabaye impamo

Mu bihe bitari ibya kure baritegura guhamya urukundo rwabo imbere y'Imana n'abantu

KANDA HANO UREBE FILIMI BAMENYA KECAPU AKINAMO AKANYURA BENSHI

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...