Ibi
yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, ubwo hasozwaga aya
marushanwa yabereye muri Camp Kigali, aho yagaragaje ko yari agamije
gushishikariza urubyiruko kugaragaza impano zabo no kuzibyaza umusaruro.
Ni
amarushanwa yarangiye Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya
Huye, ryegukanye intsinzi n’amanota 85.8%, ishimangira ko ubuhanzi gakondo
bukomeje kuba igicumbi cy’impano zikomeye mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru.
Itorero
Impuruza rya EAUR Kigali ryabaye irya kabiri rihembwa Miliyoni 5 Frw, mu gihe
Inyamibwa rya UR Nyarugenge ryabaye irya gatatu rihembwa Miliyoni 3 Frw.
Mu
cyiciro cy’ubusizi, Iradukunda Oscar wa UR Huye ni we wegukanye umwanya wa
mbere ku rwego rw’Igihugu n’amanota 84.2%, ahembwa Miliyoni 2 Frw, hiyongeraho
indi Miliyoni 1 Frw yatsindiye ku rwego rw’Intara ndetse n’inkunga azahabwa na
Ishobe Rwanda.
Manishimwe
Triphonie wa UR Nyagatare yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 84%, ahembwa
Miliyoni 1 Frw, mu gihe Nshimiyimana Bernard wa Muhabura Polytechnic yabaye uwa
gatatu n’amanota 83.8%, ahembwa 700,000 Frw.
Mu
ijambo rye, Sandrine Umutoni yavuze ko mu rugendo rw’aya marushanwa babonye
urwego rwo hejuru rw’impano, anashima intambwe iri guterwa n’abakiri bato mu
guhindura ubuhanzi umwuga ubateza imbere.
Ati:
“Mu rugendo rw’aya marushanwa, twabonye impano zidasanzwe. Twishimiye cyane
kubona ko hari amatorero n’abasizi batangiye kubyaza umusaruro ibyo bakora batagikora
ubuhanzi nk’igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo nk’umwuga ubafasha kwiteza
imbere no guteza imbere Igihugu.”
Yakomeje
ashimangira ko ubuhanzi bukwiye kurebwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu burambye,
aho bwafasha urubyiruko guhanga udushya no kwihangira imirimo.
Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye”, aho yavuze ko
isaba kureba kure ubuhanzi butari imyidagaduro gusa, ahubwo nk’imbarutso
y’iterambere n’umusingi w’ejo hazaza.
Yagize
ati: “Iyi nsanganyamatsiko idusaba kureba kure: kubona ubuhanzi atari
imyidagaduro gusa, ahubwo nk’imbarutso y’iterambere, nk’umuyoboro w’udushya,
ndetse nk’umusingi w’ubukungu bw’ejo hazaza. Mu rugendo rw’aya marushanwa,
twabonye impano zidasanzwe.”
Minisitiri
Umutoni yavuze ko bishimishije kubona urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za
Kaminuza rufite ishema ry’umuco warwo, rukawusigasira ndetse rukawongerera
agaciro binyuze mu buhanzi.
Yashimiye
ubuyobozi bw’amashuri makuru na Kaminuza, haba aya Leta n’ayigenga, ku ruhare
bagize mu gushyigikira abitabiriye aya marushanwa, babafasha mu ngendo no
kubabonera ibikoresho byabafashije kwitwara neza.
Yanahamagariye
abayobozi n’abatoza b’amatorero ndangamuco asanzwe akora kinyamwuga kwegera uru
rubyiruko, bakarufasha kurushaho gukura no kugera kure.
Ati: “Turasaba abayobozi n’abatoza b’amatorero ndangamuco asanzwe akora kinyamwuga,
kwegera uru rubyiruko, kubutoza no kurushoramo imbaraga, kugira ngo impano zagaragaye
zikomeze gukura, no kugera kure.”
Ku
rundi ruhande, yahamagariye abashoramari kureba urwego rw’ubuhanzi nk’amahirwe
y’ishoramari, ashimangira ko gushora imari mu buhanzi ari ugushora mu hazaza
h’Igihugu.
Ati:
“Turahamagarira abashoramari kureba uru rwego nk’amahirwe. Gushora imari mu
buhanzi ni ugushora mu mpano, mu bushobozi no mu hazaza h’Igihugu cyacu.”
Yasoje
ashimira inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa
aya marushanwa, zirimo Minisiteri y’Uburezi, ubuyobozi bw’amashuri makuru na
Kaminuza, Intara, Umujyi wa Kigali n’uturere twakiriye iri rushanwa.
Yashimye
kandi amatorero 25 n’abasizi bose bitabiriye, by’umwihariko abahize abandi
n’abagaragaje ubuhanga budasanzwe, ndetse n’akanama nkemurampaka ku
bunyangamugayo n’ubunyamwuga bagaragaje.
Mu
gusoza, yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kuwubyaza
umusaruro, agaragaza ko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.
Ati:
“Umuco wacu ni ishingiro ryo kubaho kwacu; kandi urubyiruko ni imbaraga
z’igihugu. Rubyiruko rero, nimuwukomeze, muwurinde kandi muwubyaze umusaruro.”



Mu gusoza amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi, Sandrine Umutoni yashimye urwego rw’ubuhanzi rw’urubyiruko, avuga ko rutagikora ubuhanzi nk’imyidagaduro gusa ahubwo nk’umwuga ubateza imbere


Minisitiri
Sandrine Umutoni yahamagariye abashoramari gushora imari mu buhanzi,
ashimangira ko ari inzira ifasha guteza imbere impano no kubaka ubukungu
burambye bw’u Rwanda
