Tuziranye mbere y'uko twinjira mu buhanzi- Rumaga kuri Kivumbi King yitabaje mu gisigo –VIDEO

Imyidagaduro - 13/02/2026 12:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Tuziranye mbere y'uko twinjira mu buhanzi- Rumaga kuri Kivumbi King yitabaje mu gisigo –VIDEO

Mu rugendo rw’ubuhanzi, hari igihe ibikorwa bihurira ku nshuti z’igihe kirekire, bigatanga umusaruro udasanzwe. Ibi ni byo byabaye ku musizi Junior Rumaga na Kivumbi King, bahuriye mu gisigo gishya cyiswe “Inzira y’Umusaraba”, kiri mu bigize Album ye nshya.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yatangaje ko iki gisigo cyaturutse ku bushuti bwabo bw’imyaka myinshi, mbere y’uko bombi batangira inzira y’ubuhanzi.

Yavuze ko gukorana na Kivumbi King atari ibintu bishya cyangwa impamvu z’ubucuruzi gusa, ahubwo ari icyemezo gishingiye ku guhuza ubushobozi n’umubano.

Avuga ati "Nahisemo gukorana na Kivumbi King kubera ko ari inshuti kuva cyera. Kivumbi buriya tuziranyi twese tutaratangira bino bintu (ubuhanzi). Icya kabiri, kuko ari umuhanga nzi neza ko rimwe uteranyije rimwe bibyara Kabiri. Ikindi icya gatatu n'uko igitekerezo nari naremye, numvaga umuntu ushobora kugikora neza ni Kivumbi King."

Rumaga yanavuze ko n’ubwo igisigo “Inzira y’Umusaraba” ari cyo kibanza guherekezwa mu ruhando rwabo, hari n’ibindi bikorwa byabo byagiye bikoranwa ariko bitigeze bisohoka. Yagize ati "Twatinze kubigaragaza ariko twagiye dukorana byinshi bitasohotse."

Ibi bigaragaza uburyo aba bahanzi bombi bafite umubano wihariye, wubakiye ku kwizerana no gusangira ibitekerezo kuva kera.

Rumaga avuga ko yasanze gukorana na Kivumbi King byari uburyo bwiza bwo guhuza impano zabo, aho igitekerezo n’umuziki bihurira ku rwego rwo hejuru.

“Inzira y’Umusaraba” ntabwo ari igikorwa cy’ubuhanzi gusa; ni urugendo rw’abahanzi babiri basangiye amateka, ubushuti, n’inzozi.

Rumaga yizeye ko abafana bazakunda ubufatanye bwe na Kivumbi King, kuko binyuze mu gisigo bagaragaje uburyo impano, ubuhanga, n’ubushuti bishobora kubyara umusaruro udasanzwe.

Junior Rumaga yatangaje ko igisigo ‘Inzira y’Umusaraba’ yakoranije na Kivumbi King cyaturutse ku bushuti bwabo bw’imyaka myinshi, mbere y’uko batangira urugendo rw’ubuhanzi

Hari ibikorwa binyuranye Kivumbi King yagiye akorana na Rumaga n’ubwo bitigese bisohoka

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA RUMAGA

KANDAHANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘INZIRA Y’UMUSARABA’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...