Tuzayaguha ejo ntikora! Rayon Sports imaze kumvikana n'abakinnyi 5 bikarangira nta n'umwe usinye

Imikino - 20/06/2025 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Tuzayaguha ejo ntikora! Rayon Sports imaze kumvikana n'abakinnyi 5 bikarangira nta n'umwe usinye

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugongwa n'ibibazo cy'ubukene aho iri kumvikana n'abakinnyi ariko bikarangira badasinye kubera kubura amafaranga.

Umutima w'abafana ba Rayon Sports ntabwo utuje aho bategereje ko ikipe yabo isinyisha abakinnyi.  ‎Ni nyuma y'uko umukeba wabo APR FC amaze gusinyisha abakinnyi 6 aribo Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda, Fitina Ombolenga bagaruye mu rugo, Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Iradukunda Pacifique na Hakizimana Adolphe.

‎‎Haruvugwa n'andi makuru kandi iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ko yamaze kumvikana na Raouf Dao w'imyaka 21 y'amavuko wakiniraga ikipe ya As Sobanel mu cyiciro cya mbere iwabo muri Burkina Faso. Uyu mukinnyi akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira ndetse ni nawe wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona ya 2024/2025.

‎Imvugo ya T'uzayaguha ejo' ntabwo irimo irakora muri Rayon Sports 

‎‎Impamvu Rayon Sports itarimo irasinyisha abakinnyi ntabwo ari ukubera ko itarimo irajya mu biganiro nabo ngo igire ibyo yemeranya nabo ahubwo ni ukubera ikibazo cy'ubukene. ‎Mbere wasangaga iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru hari ukuntu yumvikanaga n'abakinnyi bagasinya ikazabaha amafaranga nyuma ariko kuri ubu ntabwo barimo barabyemera.

‎‎Ku ikubitiro iyi kipe yumvikanye na Usabimana Olivier usanzwe ukinira Marine FC ariko birangira adasinye kubera ikibazo cy'amafaranga. Iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yamusabye ko yasinya ikazamuha amafaranga nyuma gusa arabyanga.

‎‎Nyuma yaho Rayon Sports yaganiriye na Bigirimana Abeddy wasoje amasezerano muri Police FC ndetse bemeranya ko bagomba kumuha Miliyoni 30 Frw gusa birangira adasinye kubera ikibazo cy'amafaranga.

‎Murera yumvikanye na Mugisha Didier wari usoje amasezerano gusa birangira adasinye ndetse bigera aho Police FC ifata umwanzuro wo kumwongerera amasezerano none byarakozwe. Bari bemeranyije ko bagomba kumuha Miliyoni 15 Frw gusa kuyabona biba ikibazo.

‎Rayon Sports yumvikanye na myugariro usoje amasezerano muri Mukura VS, Rushema Chris gusa amafaranga aba ikibazo. Uyu mukinnyi yemeye kuyisinyira amasezerano y'imyaka ibiri kuri Miliyoni 15 Frw ariko yanga gusinya mu gihe atarahabwa amafaranga.

‎Ku munsi w'ejo InyaRwanda yanditse ko Ntarindwa Aimable wakinaga muri Mukura VS yumvikanye na Rayon Sports kuyerekezamo. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha kugarira ari i Kigali ndetse yagombaga gusinya ku munsi wejo ariko byarangiye bitabaye kubera ikibazo cy'amafaranga.

‎Nawe yavuze ko agomba gusinya mu gihe ahawe amafaranga gusa ubuyobozi bwamubwiye ko amafaranga araboneka kuri uyu wa Gatanu ubundi agashyira umukono ku masezerano.

‎‎Kugeza ubu iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda imaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa ariwe Musore Prince kandi nawe amakuru amwe avuga ko yasinye nta mafaranga ahawe naho andi akavuga ko yahawe macye nayo ya Perezida, Twagirayezu Thaddée.

‎‎Amakuru avuga umutoza wa Rayon Sports,Afhamia Lotfi wari waragiye mu biruhuko iwabo muri Tunisia aragera mu Rwanda mu mpera z'iki Cyumweru ubundi akazatangira gukoresha imyitozo ku wa Mbere w'icyumweru gitaha mu Nzove.

Ntarindwa Aimable yagombaga kuba yarasinyiye Rayon Sports ku munsi wejo birangira bidakunze

Usabimana Olivier nawe yari yumvikanye na Rayon Sports ariko birangira adasinye

Mugisha Didier yari yumvikanye na Rayon Sports ariko birangira yongereye amasezerano muri Police FC 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...