Tariki ya 25 Gicurasi 2017 ni bwo Ivan Semwanga hatangajwe
urupfu rwe ko yaguye mu bitaro bya Steve Biko biherereye muri Pretoria ho muri
Afurika y'Epfo aho yazize uburwayi bw’umutima.
Icyo gihe Ivan Semwanga yari afite imyaka 39 amaze gushinga
imizi mu myidagaduro y’Akarere cyane muri Uganda kubera ukuntu yabagaho ubuzima
buhenze.
Yari azwi kandi cyane kuko yari mu rukundo na Zari Hassan
rwiyemezamirimo n’umunyamideli wabigize umwuga bari bafitanye abana.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inshuti n’abavandimwe
bazirikanye imyaka ishize atabarutse bamwe bamusabira abandi bashyira
hanze ubutumwa bwo gukomeza kumwifuriza iruhuko ridashira no gukomeza abo
yasize.
Zari Hassan na we yifashishije urubuga rwa Snapchat, atangaza ko adashobora na rimwe kuzigera yibagirwa uyu mugabo ati "Imyaka irindwi
isa nkaho ari ejo hashize, Allah akomeze aguhe kuruhukira mu mahoro tuzahora
tugukunda."
Kugeza ubu Zari afite abana batanu barimo 2 yabyaranye na
Diamond Platnumz n’abandi batatu yasigiwe na Ivan Semwanga babanye imyaka itari
mike bakaza gutandukana mu 2013 akitaba Imana muri 2017.Zari Hassan ari kumwe n'abahungu be batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga
Zari yavuze ko yumva ibyabaye byabaye ejo, avuga ko bazahora bakunda uyu nyakwigendera
Zari Hassan na Ivan Semwanga bakanyujijeho mu bihe byabo ndetse urukundo rwabo rwavuyemo kubana baranabyarana mbere y'uko batandukana