Tuzabanza tuganire nawe n’umuryango we – Umunyamategeko wa Fatakumavuta avuga ku byo kujurira

Imyidagaduro - 14/06/2025 10:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Tuzabanza tuganire nawe n’umuryango we – Umunyamategeko wa Fatakumavuta avuga ku byo kujurira

Nyuma y’uko Fatakumavuta akatiwe imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya 1,300,000Frw, Umunyamategeko wa Fatakumavuta witwa Fatikaramu yavuze ko bagiye kuganira bafate umwanzuro ujyanye no kujurira.

Kuwa Gatanu ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro y’urubanza nshinjabyaha ruregwamo umunyamakuru Fatakumavuta rumuhamya ibyaha bitatu muri bitanu yari akurikiranyweho.

Ibyo byaha yahamijwe ni ugutangaza amakuru y’ibuhuha, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gukangisha gusebanya mu gihe icyaha cy’ivangura n’icyaha cyo gutukana mu ruhame bitamuhama.

Nyuma yo gusomerwa imyanzuro y’uru rubanza agakatirwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya 1,300,000Frw, Umunyamategeko wa Fatakumavuta yavuze ko atakwemeza ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro kuko urubanza ari urw’umukiriya we ahubwo bazabanza kuganira nawe n’umuryango we bagafata umwanzuro.

Maitre Fatikaramu yabwiye InyaRwanda.com ati “Ni ukubanza tukabivuganaho n'umuryango ndetse nawe ubwe tukamenya icyemezo bafashe, naho njye sinabimenya kuko urubanza aba ari urw'umukiliya.”

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu ngingo yaryo ya 181, rivuga ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga. Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira.

Kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwamenyesherejwe umuburanyi utari uhari igihe rwasomwaga.

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n'igice ndetse n'ihazabu ya 1,300,000Frw nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitatu muri bitanu yacyekwagaho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...