Tuyishimire yateguje filime ‘The Invasion’ yubakiye ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ishimutwa ry’abana

Imyidagaduro - 08/07/2026 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Tuyishimire yateguje filime ‘The Invasion’ yubakiye ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ishimutwa ry’abana

Umukinnyi wa filime akaba n’utunganya amashusho, Tuyishimire Lambert uzwi nka King Platnumuz, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime nshya yise "The Invasion", avuga ko izaba ari imwe mu zigaragaza urwego Abanyarwanda bagezeho mu gukora filime z’ubwoko bwa Action.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King Platnumuz yavuze ko iyi filime itagamije gusa gususurutsa abayireba, ahubwo inatanga ubutumwa bukomeye ku bibazo bikomeje kugaragara muri sosiyete.

Ati: "Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi filime ni ukurwanya ibiyobyabwenge ndetse n'ishimutwa ry'abana bagurishwa ibiremwa bidasanzwe biba byarabaye ku Isi bikahavanwa bitewe n'uko bitameze nk'abantu."

Yasobanuye ko inkuru ya "The Invasion" yubakiye ku buryo abantu bahura n'ibintu batigeze babona mbere, uko babyakira ndetse n'uko bitwara iyo bamaze gusobanukirwa ko ikibazo gihari kandi na bo kibareba.

Ati: "Filime yerekana uburyo ikiremwa muntu gihinduka iyo kibonye ibintu bishya bwa mbere, n'uburyo bitwara iyo bamenye ko ikibazo gihari na bo kibareba."

King Platnumuz yavuze kandi ko iyi filime ari amahirwe yo kwereka abakunzi ba sinema ko u Rwanda rufite impano n'ubushobozi bwo gukora filime za Action zifite ireme kandi zishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: "Ikindi ndi kugaragaza ni impano Abanyarwanda dufite mu gukora filime za Action hano mu Rwanda. Iyi ni filime ya kane nkoze iri muri ubu bwoko."

Mu rugendo rwe muri sinema, King Platnumuz amaze gukora filime zitandukanye zirimo "Umurinzi w'Inkoni", "Umujinya w'Umusirikare" ya Rocky, "Gakweto", "Abapampe" na "Ruharwa", zose avuga ko zishingiye ku nkuru zirimo ibikorwa byinshi bya Action.

Ati: "Izo zose ni filime nakoze zirihariye kandi zifite umwihariko wo kuba ari Action kandi nziza."

Filime "The Invasion" yakozwe na King Platnumuz ubwe, mu gihe amashusho yafashwe na Ngongo Abuba (Fam Brizzy) nk'Umuyobozi w'Ifatwa ry'Amashusho (Director of Photography), naho ibikorwa by'ikoranabuhanga bikozwe na Nova VFX.

King Platnumuz yatangaje ko yamaze gushyira hanze integuza (trailer) y'iyi filime, mu gihe filime yose izatangira kurebwa kuva ku wa 20 Nyakanga 2026, asaba abakunzi ba sinema nyarwanda kuyitegereza kuko izaba irimo inkuru idasanzwe, ibikorwa bya Action ndetse n'ubutumwa bwubaka sosiyete.

Tuyishimire Lambert uzwi nka King Platnumuz yatanze integuza ya filime ‘The Invasion’ iri mu bwoko bwa ‘Action’






KANDA HANO UBASHE KUREBA INTEGUZA YA FILIME ‘INVASION’ YA KING PLATNUMUZ


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...