Mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand, aho iri
rushanwa rya 74 rya Miss Universe ribera hagati ya tariki 1 kugeza ku ya 21
Ugushyingo 2025, Keita ahagarariye amajwi y’abagore b’afite uburambe mu buzima,
ubuhanga n’intego yo kwerekana ko ubwiza n’ubushobozi atari iby’imyaka, ahubwo
ari indangagaciro n’ubwitange umuntu yubatse mu rugendo rwe.
Tuyishime Keita yavukiye mu Rwanda, ariko ubuzima
bwe bwahinduwe n’ibihe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Afite imyaka 13 gusa, yavuye mu Rwanda, anyura mu
nkambi z’impunzi muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na
Kenya, mbere yo kwerekeza muri Canada, igihugu cyamubereye aho yatangiriye
ubuzima bushya.
Muri Canada yahize itangazamakuru n’imiyoborere. Ubu
Tuyishime ni Umuyobozi Mukuru akaba ari na we washinze Elevate International,
umuryango wagenewe gufasha abagore n’urubyiruko kwitinyuka no kugira uruhare mu
iterambere ry’imibereho n’ubuyobozi.
Ntibyarangiriye aho, kuko ni Ambasaderi wa
UNICEF muri Canada, aharanira uburenganzira bw’abana n’abagore ku rwego
mpuzamahanga.
Mu mujyi wa Ottawa, ni umwe mu bashimwa cyane
kubera ibikorwa bye byo guharanira uburinganire n’ubwigenge mu bukungu ku
bagore.
Mu nkuru yashyize kuri ‘website’ ye, Solange
Tuyishime Keita hari aho agira ati “ Mu 2004, nkiri umukobwa muto wabayeho mu
buzima buringaniye cyane, nabaye umugore w’umwirabura wa mbere watsindiye
ikamba rya Miss New Brunswick. Nyuma yaho, nabaye n’umugore wa mbere ukomoka
muri New Brunswick watsindiye Miss Canada International.
Akomeza ati “Iryo rushanwa ryabaye amahirwe y’iterambere mu
buyobozi, aho nize gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’ubumwe n’iterambere mu
gihugu hose, kandi bituma mba uvuga rikijyana ku mbuga mpuzamahanga. Ubu buryo
bwo kuyobora no kuvugira abandi ni bwo bwangejeje ku kuba Ambasaderi wa UNICEF,
nshinzwe kurengera abana mu bihugu birenga 190 ku isi.”
Yavuze ko yahisemo gukoresha buruse ya mbere yari
yatsindiye muri ayo marushanwa, kugira ngo asoze impamyabumenyi y’icyiciro cya
Gatatu cya kaminuza (Master’s) mu miyoborere rusange (Public Administration).
Akomeza ati “Guhera mu 2005, maze imyaka irenga 15
nihaye inshingano zo kurengera no kuvugira abana. Nkoresha buri kamba
natsindaga nk’urubuga rwo gukangurira abantu gufasha no guteza imbere ibikorwa
by’ubutabazi bigamije gufasha abagore no kurokora abana b’abakene ku isi.”
Yungamo ati “Kubera ibyo bikorwa byanjye by’ubugiraneza,
twashoboye gukusanya amafaranga arenga $3.4 miliyoni, bigafasha abana n’abagore
miliyoni 2.3 ku isi hose, ndetse bikageza amazi meza, isuku n’isukura ku
miryango irenga miliyoni 4.3."
Solange akomeza agira ati “Tugaragaze imbaraga
z’abagore bayobora!
Yongeraho ko ubunararibonye bwe mu marushanwa
atandukanye yatsinze mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu myaka 15 ishize bwamugize
umuyobozi n’umugiraneza ukomeye uwo ari we uyu munsi.
Ati “Dukomeze dusenye inzitizi! Tureme ahantu
henshi ho kwishimira ibyo abagore bagezeho! Dusobanure bundi bushya icyo
ubwiza, ubuyobozi n’ubugiraneza. Tugire neza ko ubwiza, ubwenge,
ubuyobozi n’ubugiraneza bigendera hamwe mu rugendo rumwe.”
Mu marushanwa ya Miss Universe 2025, Tuyishime
Keita si umunyamideli gusa. Ni intumwa y’icyizere, yifashisha urubuga rwe mu
kwamamaza ubutumwa bw’uburinganire n’ubushobozi bw’abagore. Ndetse abigaragaza
ku rubuga rwe rwa Instagram.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ugushyingo
2025, amashusho ye atambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka yashyizwe ku rubuga
rwa Tik Tok rwa Miss Universe.
Uyu mugore yigeze no kwitabira Miss Universe
Canada 2025, akoresha ayo mahirwe nk’umuyoboro wo kuvuga ku kuzamura abagore no
gukomeza kwihangana mu gihe ubuzima bubabaje. Ariko ntiyabashije gutsinda.
Kwinjira kwe muri Miss Universe ku myaka 44,
byagaragaye nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko isi iri gutera imbere mu gutambutsa
ubutumwa bwo guha amahirwe angana buri wese. Ubu irushanwa ryakira abashatse,
abafite abana n’abarengeje imyaka 28, nyuma yo gukuraho inzitizi zari zaranze
imyaka myinshi.
Tuyishime akunze kuvuga ko ubwiza ari uburyo
umuntu abaho, atari uko asa. Aho aba muri Canada, azwi nk’ukunda guteka cyane,
by’umwihariko gukora amandazi n’imigati, ibintu asobanura nk’uburyo bwo gutuma
yongera guhura n’imizi ye y’u Rwanda.
Kuba Solange Tuyishime Keita yitabiriye Miss
Universe 2025 byanditse amateka mashya ku Banyarwanda.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko uko kwitabira
bishobora kuba byakozwe ku giti cye, aho yiyishyuriye amafaranga asabwa kugira
ngo igihugu akomokamo cyemererwe kugira uhagarariye Miss Universe.
Abavuga kuri ibi basobanura ko ibyo bihugu bito
nk’u Rwanda bishobora gutanga hagati ya 10,000$ na 400,000$ bitewe
n’amasezerano n’ubunini bw’isoko ry’igihugu.
Miss Universe; irushanwa ry’ubwiza ryahindutse urubuga
rw’impinduka ku bagore
Irushanwa rya Miss Universe ryatangiye mu 1952
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uburyo bwo kwamamaza imyenda yo koga ya
Catalina Swimwear, ariko nyuma rihinduka rumwe mu marushanwa akomeye ku isi
agaragaza ubwiza, ubwenge n’ubushobozi bw’abagore.
Rikorwa n’isosiyete yitwa Miss Universe
Organization ifite icyicaro i New York, rikaba rigamije guha abagore amahirwe
yo kwigaragaza nk’abayobozi n’intumwa z’impinduka.
Abitabira baba baturutse mu bihugu birenga 130,
bahatana mu byiciro birimo imyambaro y’umuhango, imyambaro yo koga n’ibibazo
bisaba ubuhanga mu gusubiza.
Uwegukanye ikamba aba intumwa y’amahoro
n’uburinganire ku isi, akorerana n’imiryango nka UNICEF, akanahabwa amahirwe yo
gukorana n’ibigo mpuzamahanga bitandukanye.
Guhera mu 2023, Miss Universe yemereye kwitabira
abashatse, abafite abana n’abafite imyaka irenze 28, bigaragaza ko irushanwa
riri kurushaho guhagararira isi nyayo y’abagore b’iki gihe.
Mu myaka irenga 70 rimaze, Miss Universe yakomeje
kuba urubuga rutuma abagore bahindura imyumvire y’isi ku bwiza, ubwenge
n’ubushobozi, rihinduka ikimenyetso cy’uko ubwiza nyakuri ari ubuzima bwuzuye
indangagaciro n’intego.
Abubatse amateka muri iri rushanwa barimo: Sushmita Sen (India) wabaye Umunya-Asia wa mbere wegukanye Miss Universe (1994); Lupita Jones (Mexico) wabaye umukobwa wa mbere w’icyo gihugu utsinze (1991), Pia Wurtzbach (Philippines) wamenyekanye cyane mu 2015 ubwo habaga ikosa mu gutangaza utsinze, ndetse na Zozibini Tunzi (South Africa, 2019) wabaye umwe mu Banyafurika bubashywe cyane kubera ubutumwa bwe ku bwiza bw’umwirabura n’uburinganire.

Solange Tuyishime Keita, yabaye umunyarwandakazi wa mbere
uhataniye ikamba rya Miss Universe
Yavukiye mu Rwanda, arakura aba intumwa
y’impinduka ku isi yose binyuze mu miryango inyuranye yashinze
Kuva mu nkambi z’impunzi kugeza ku mbuga
mpuzamahanga z’ubwiza, urugendo rw’icyizere n’inzozi
Umugore w’imyaka 44 uhamya ko imyaka atari
inzitizi ku nzozi
Solange Tuyishime Keita ahagarariye u Rwanda mu
Miss Universe 2025 i Bangkok muri Thailand


Ambasaderi wa UNICEF Canada, aharanira
uburenganzira bw’abana n’abagore ku isi






Solange Tuyishime Keita, umugore wigaragaje
nk’intumwa y’icyizere, uhuza ubuyobozi, ubwiza n’ubuntu
