Tuyisenge Jacques mu bababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga

Imikino - 15/10/2025 7:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Tuyisenge Jacques mu bababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga

Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Tuyisenge Jacques ari mu bababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga witabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uguhagarara k’umutima.

Tuyisennge Jacques abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yibuka uburyo muri 2019 ubwo yakiniraga Gor Mahia agiye kuyivamo ngo yerekeze mu yindi kipe, byasabye ko Raila Odinga  abyemera.

Ati: ”Muri 2019, mbere yuko mva muri Gor Mahia, namaze icyumweru kirenga ntegereje uruhushya rwo kujya mu yindi kipe. Nyuma, bambwiye ko impamvu habayemo gutinda ari ukubera ko bari bategereje ko wemera ko ngenda.”

Yamwifurije iruhuko ridashira ubundi yihanganisha ikipe ya Gor Mahia n’Abanya-Kenya muri rusange.

Ati: "Uyu munsi rero, ndavuga nti ruhukira mu mahoro Baba.

Kuri Gor Mahia Fc, ikipe yakundaga cyane, ndetse n'Abanya-Kenya muri rusange, ndabihanganishije umubabaro mbikuye ku mutima muri iki gihe kitoroshye. Ruhukira mu mahoro Raila Odinga”.

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe muri Kenya hagati ya 2008 na 2013 yakundaga umupira w’amaguru cyane akaba yafanaga ikipe ya Gor Mahia FC ndetse yakundaga no kuyifasha mu buryo bwo kuyiha amafaranga. Usibye iyi kipe kandi yafanaga na Arsenal yo mu Bwongereza.

Tuyisenge Jacques wamwifurije iruhuko ridashira we bahuye ubwo yakiniraga Gor Mahia FC yo muri Kenya kuva muri 2019 kugeza muri 2019 mbere y’uko yerekeza muri Petro de Luanda yo muri Angola.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...