Turongeramo imbaraga nyinshi kuko dufite ibyuho byinshi - Gatera Moussa umutoza wa AS Muhanga

Imikino - 30/12/2025 8:50 AM
Share:
Turongeramo imbaraga nyinshi kuko dufite ibyuho byinshi - Gatera Moussa umutoza wa AS Muhanga

Umutoza Gatera Moussa utari mu bihe byiza muri AS Muhanga arifuza kongera imbaraga mu bakinnyi be kuko hari imyanya abona irimo ibyuho nk'abugarira ndetse na ba rutahizamu batsinda ibitego.

AS Muhanga iri mu myanya ibiri ya nyuma yanganyije na Al Merrikh ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 14 wabereye kuri Stade y'Akarere ka Muhanga.

Mu mukino itanu iheruka AS Muhanga yanganyijemo ibiri itsindwa imikino itatu. Umutoza Gatera Moussa arifuza kongeramo abakinnyi mu rwego rwo kwirinda kutamanura ikipe mu cyiciro cya kabiri nk'intego yahawe.

Ati: "Dufite ibyuho byinshi, iyo mvuze byinshi, si abakinnyi 10 cyangwa 20. Tugiye kugerageza dukosore nka ba Rutahizamu nubwo hari uwo dufite ariko yakinnye umukino umwe ahita avunika."

Gatera Moussa yakomeje avuga imyanya y'abakinnyi yifuza kongeramo ndetse ahamya ko agiye gushyiramo imbaraga nyinshi ngo Ikipe ntizamanuke.

Yagize ati: "Intego ni ukugumisha AS Muhanga mu cyiciro cya mbere kandi birashoboka. Dukeneye myugariro mukuru kandi ufite ubunararibonye, abakinnyi bakina hagati bafasha abasatira mu rwego rwo gutsinda ibitego byinshi."

Kuri uyu wa mbere AS Muhanga yanganyije na Al Merrikh 0-0 mu mvura nyinshi, ni umukino wari gutuma AS Muhanga iva mu myanya ya nyuma, naho Al Merrikh igakomeza gukubana na Police FC na APR FC.

AS Muhanga izagaruka mu kibuga tariki ya 04 Mutarama 2026 yakirwa na Rayon Sports.

 Reba ibyaranze Umukino wa AS Muhanga na Al Merrikh mu mafoto

Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga mu mukino banganyijemo na AL Merrikh ubusa ku busa

AL Merrikh yanganyije na AS Muhanga 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade y'Akarere ka Muhanga

AS Muhanga yagerageje gusatira binyuze kuri Rutahizamu Pondi Paul ariko birangira nta gitego kinjiye

Umukino wahagaze iminota irenga ma 20 kubera imvura yaguye nyuma yuko igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa

Abasifuzi bakoze inama yigaga ku isubikwa n'isubukurwa ry'umukino

Komiseri Niyitegeka Jean Bosco ndetse n'abasifuzi bari bayobowe na Nsabimana Celestin banzuye ko umukino ukomeza ugakinwa iminota 45 yari isigaye.

Rutahizamu wa AS Muhanga Gedeon Foura yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko umupira awutera hanze y'Izamu

Umukinnyi hagati afasha abasatira wa AL Merrikh Nicolas Randriamanampisoa, ni umwe mu bagoye bikomeye AS Muhanga

Rutahizamu Niyonizeye Telesphore yacenze neza Bangourra ariko ateye umupira ufatwa neza n'Umunyezamu wa Al Merrikh

Mugiraneza Jean Claude ukina mu kibuga hagati yabaye umukinnyi mwiza w'umukino AS Muhanga yanganyijemo na AL Merrikh 0-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...