Turifuza kugarura Perezida Kagame kuri Stade - Gen Mubarakh Muganga

Imikino - 01/06/2026 8:19 AM
Share:
Turifuza kugarura Perezida Kagame kuri Stade - Gen Mubarakh Muganga

Nyuma yo kwegukana igikombe cya 24 cya BK Pro League 2025/26, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Chief of Defence Staff), akaba Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga, yatangaje ko imwe mu ntego bafite ari ugukomeza kuzamura urwego rw’ikipe kugeza aho bazongera kugarura Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaza kwihera ijisho imikino yayo.

Ibi Gen Mubarakh Muganga yabitangaje mu muhango wo kwakira no gushimira abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana ba APR FC nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 yegukanye ibikombe bitatu birimo BK Pro League, Igikombe cy'Amahoro na ndetse na Super cup.

Uyu muyobozi yashimangiye ko intsinzi no gutwara ibikombe ikipe ikomeje kugeraho bigomba no gukomeza no mu marushanwa mpuzamahanga, by’umwihariko begukana CECAFA Kagame Cup 2026 iteganyijwe kubera mu Rwanda.

Yagize ati: "Igikombe cya CECAFA Kagame Cup kigomba gusigara hano mu Rwanda. Ni irushanwa rifite agaciro gakomeye kuko ryitiriwe Umukuru w'Igihugu cyacu. Abakinnyi bagiye guhabwa ikiruhuko gito hanyuma bagaruke bitegure neza."

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko APR FC ikomeje gutera intambwe nziza haba mu mikinire, mu miyoborere ndetse no mu mubare w’abafana, ibintu yizera ko bishobora kongera kugarura Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Yagize ati: "Turifuza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame twamugarura ku kibuga nk'uko muri iyi minsi akunze kwitabira imikino ya Basketball. Intsinzi APR FC ikomeje kubona n'ubwinshi bw'abafana bacu ni bwo buzatuma agaruka."

Yakomeje ashimira abafana ba APR FC uburyo bakomeje gushyigikira ikipe mu bihe byose, agaragaza ko ari bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe ikomeza kuba ku isonga mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

APR FC yegukanye igikombe cya BK Pro League 2025/26 nyuma yo kugira umwaka mwiza, kiba igikombe cya 24 cya shampiyona mu mateka yayo, ibintu biyikomeza ku mwanya wa mbere mu makipe afite ibikombe byinshi bya shampiyona mu Rwanda.

Mu gihe iyi kipe yitegura CECAFA Kagame Cup 2026 n’andi marushanwa mpuzamahanga, abayobozi bayo bagaragaza ko intego atari ugutwara ibikombe byo mu Rwanda gusa, ahubwo ari no gukomeza guhesha ishema Igihugu ku rwego rw’Akarere no ku mugabane wa Afurika.

Nubwo Perezida Kagame adakunze kwitabira imikino y’amakipe yo mu gihugu uretse iy’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" mu bihe bimwe na bimwe, ubuyobozi bwa APR FC bwizera ko umusaruro mwiza ikipe iri kwerekana ushobora kuzatuma yongera kugaragara ku ma stade mu minsi iri imbere.

Perezida Kageme yitabiriye Imikino ya BAL 2026 yari imaze iminsi ibere mu Rwanda muri BK Arena

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS), akaba Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga yatangaje bifuza kugarura Perezida Paul Kagame kuri stade

Gen Mubarakh Muganga yashimye Byringiro Jean Gilbert wahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka muri APR FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...