Diamond
Platnumz yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026,
ubwo yataramiraga Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki wo muri Afurika mu gitaramo
‘Diamond Platnumz Experience’ cyabereye muri Parking ya BK Arena.
Ni
igitaramo cyari gitegerejwe n’abantu benshi, cyane ko Diamond yari amaze hafi
imyaka itatu atarongera gutaramira mu Rwanda. Yaherukaga kuhataramira mu
Ukwakira 2023.
Muri
iri joro, Diamond yabanjirijwe ku rubyiniro na Bruce Melodie, Nel Ngabo ndetse
na Ish Kevin, mbere y’uko ahaguruka akajya ku rubyiniro saa sita z’ijoro
n’iminota 45.
Mu
ndirimbo zirenga 25 yaririmbye mu gihe cy’isaha n’iminota 17 yamaze ku
rubyiniro, Diamond yagejeje ku bakunzi be zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane,
zirimo n’iyo yakoranye na The Ben yise ‘Why’.
‘Why’
ni imwe mu ndirimbo zakomeje gushyira The Ben ku rwego rwo hejuru mu muziki wo
muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi
ndirimbo yasohotse ku wa 2 Mutarama 2022, kugeza ubu imaze kurebwa inshuro
zirenga miliyoni 22 kuri YouTube, ndetse yakomeje guhesha The Ben n’umuziki
nyarwanda umwanya ukomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Kuva
bayisohora, Diamond yagiye ayiririmba kenshi mu bitaramo bitandukanye yagiye
akorera hirya no hino ku Isi, ari nako igenda irushaho kumenyekanisha The Ben
ku bakunzi be bo hanze y’u Rwanda.
Aba
bahanzi kandi bagiye bayiririmba bari kumwe ku rubyiniro. Bahuriye muri Uganda
bayiririmbana mu gitaramo cyabereye muri icyo gihugu, ndetse banongera guhura i
Kigali mu 2023 ubwo bombi baririmbaga muri Trace Awards.
Kuri
iyi nshuro ariko, Diamond yayiririmbye wenyine.
Nyuma
yo kuyiririmba, yasobanuriye abari bitabiriye igitaramo impamvu The Ben atari
kumwe na we, avuga ko uyu muhanzi nyarwanda yari afite igitaramo muri Uganda.
Diamond
yavuze ko nubwo The Ben atari ahari, akomeza kumufata nk’umuvandimwe we kandi
ko bombi bakomeje gushyigikirana.
Ati:
“Umuvandimwe wanjye The Ben ari muri Uganda muri iri joro, niyo mpamvu atari
hano. Yakagombye kuba ahari, ni umuvandimwe wanjye, ndamukunda cyane. Turakunda
twembi, kandi turashyigikirana, ariko yari afite igitaramo muri Uganda [...]”
Aya
magambo ya Diamond yongeye kwerekana ko umubano we na The Ben urenze kuba uwo
gukorana indirimbo gusa, ahubwo ko aba bahanzi bombi bamaze kubaka ubucuti
bumaze imyaka.
Indirimbo ‘Why’
yabaye ikiraro hagati yabo
Ubwo
‘Why’ yasohokaga mu 2022, yari imwe mu ndirimbo zagaragaje ubushobozi bwa The
Ben bwo gukorana n’abahanzi bakomeye bo ku mugabane wa Afurika.
Kuyikorana
na Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite izina rikomeye muri
Afurika, byafashije The Ben kurushaho kugera ku bakunzi benshi b’umuziki hanze
y’u Rwanda.
Na
Diamond ubwe yakomeje kuyishyira mu ndirimbo yifashisha mu bitaramo bye, ibintu
byatumye umubano wabo ukomeza kugaragara imbere y’abakunzi babo.
Ni
muri uwo murongo kandi Diamond yongeye kuyiririmba i Kigali, nubwo kuri iyi
nshuro atari afite The Ben iruhande rwe.
‘Diamond
Platnumz Experience’ yari imwe mu bitaramo bikomeye byabereye i Kigali muri uyu
mwaka, aho uyu Munya-Tanzania yongeye guhura n’abakunzi be nyuma y’imyaka hafi
itatu adataramira mu Rwanda.
Yageze
ku rubyiniro saa sita z’ijoro n’iminota 45, ava kuri stage saa munani n’iminota
2 z’ijoro, bivuze ko yamaze isaha imwe n’iminota 17 asusurutsa abitabiriye
igitaramo.
Mu
gihe cyose yamaze ku rubyiniro, yagaragaje ko indirimbo ze zikomeje kugira
umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda, aho yaririmbye
nyinshi mu zakunzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.
Igitaramo
cyageze ku ndunduro Diamond akomeje kubyina no kuririmbana n’abakunzi be, mbere
y’uko habaho ikibazo cy’umuriro ku rubyiniro.
Diamond
yavuye ku rubyiniro saa munani n’iminota 2’ nyuma y’uko azimirijweho ibyuma,
kuko amasaha yari yageze.
Nubwo
hari icyo kibazo cyabaye mu minota ya nyuma, Diamond yari amaze gutanga
ibyishimo ku bakunzi be bari bamaze igihe bategereje kongera kumubona ku
rubyiniro mu Rwanda.
‘Diamond Platnumz Experience’ yasize kandi hibutswe ku mubano wihariye umaze igihe hagati ya Diamond Platnumz na The Ben, aho uyu Munya-Tanzania yongeye kubwira umuvandimwe we ko amukunda kandi ko bombi bakomeza gushyigikirana, nubwo kuri iyi nshuro batari kumwe ku rubyiniro.

Diamond yatangaje ko The Ben bari kuririmba mu gitaramo, ariko atabonetse bitewe n’uko yari afite igitaramo muri Uganda

Diamond yanditse amateka avuguruye mu rugendo rwe rw’umuziki mu gitaramo yakoreye i Kigali


