Turashima Imana ko Mama agiye ari Umukristo – Alex Muyoboke ku mubyeyi we wasezeweho bwa nyuma

Imyidagaduro - 17/08/2025 1:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Turashima Imana ko Mama agiye ari Umukristo  – Alex Muyoboke ku mubyeyi we wasezeweho bwa nyuma

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye mu Rwanda, yasezeye bwa nyuma ku mubyeyi we (Mama we) Nyirakanyamanza Judith, avuga ko yamutoje urukundo, kuko ubuzima bwose yabayeho yaranzwe n'ubunyangamugayo, gukunda abantu, kugira inshuti, gusenga.

Muyoboke ni umwana wa Karindwi mu muryango. Mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we witabye Imana ku ya 10 Kanama 2025, yagarutse kuri bimwe mu byaranze ubuzima bwe, harimo no kuba yarabereye benshi urugero binyuze mu kuba inyangamugayo mu mirimo itandukanye yakoze ndetse nahantu hose yagiye aba haba mu Rwanda no muri Uganda.

Yagize ati: "Ndababwira ukuntu Mama yagiye abana n'abantu, niyo mpamvu mureba abantu bangana gutya babuze aho bicara, nubwo binkora ku mutima ariko ndagera aho nkavuga nti 'Mama warakoze warabanye, wabanye n'abantu neza'."

Ibi ni ibyo yatangarije mu muhango wo guherekeza umubyeyi we wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 17 Kanama 2025 mu Karere ka Gatsibo (Mu mutara).

Muyoboke wavuze mu izina ry'umukuru w'umuryango kandi, yashimye abantu bose babatabaye, avuga ko kimwe mu byo bashimira umubyeyi wabo ari uko yabahay uburere bwiza. Yasubiyemo ijambo yakundaga kubabwira ati: "Muzige ntimuzabe imbwa," ashimangira ko yabasabiraga kuzavamo abagabo n'abagore beza.

Ati: "Ndabizeza ko ibyo Mama yatubwiraga, imbuto yatwereye, ntahari ndabizi ko abireba ubu nonaha uko mungana uku. Ni iby'agaciro kuba tubafite mungana gutya, ibi mutweretse natwe tuzabibitura igihe cyose muzatwitabaza, tuzaza."

Yakomeje agira ati: "Mama yaratwigishije, atwigisha gukunda Imana, twajya ku ishuri tugahurirayo na Papa ariko burya uburere bwiza ni ubuva mu rugo, atwigisha gukunda abantu. Hari akantu gatoya nakuye kuri Mama. Mama ntabwo yari yarize ariko yari azi gusoma no kwandika.

Hari ibintu yasaba Imana natwe akabitubwira, ariyo mpamvu mvuga nti mama yariteguye, aranadutegura, nubwo urupfu ari uku nguku ruba rumeze. Yaravugaga ati 'nzatahe aruko umwuzukuru wanjye mukuru yashatse.' Mu burwayi bwe, habura nk'ibyumweru nka bibiri, bitatu, yabashije kugira agatege [...] yaramushyingiye, ndetse yabonye n'umwuzukuruza we mu maso ye."

Yavuze ko we n'abavandimwe be ntacyo bishinja batakoreye umubyeyi wabo mu byo bari bashoboye byose, nubwo birangiye Imana imwisubije. Ati: "Mama yaravugaga ati 'sinshaka kuzababona murira, muri mu gahinda, ntacyo mutampaye, ntacyo ntabahaye, icyo mbaraze ni urukundo, muzabe abantu, muzaririmbe, muzasenge.' Ndibaza aho ari nk'uko kwemera kubitwemerera, arahari kandi aratureba. Na mwalimu we kuva mu 1982 arahari, yaje kudufasha kumusezeraho. [...] turashima Imana kuba Mama yagiye ari umukristo."

Mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bw’umubyeyi we, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, nabwo Muyoboke yari yagarutse kuri bimwe byaranze ubuzima bw’umubyeyi we.

Muyoboke yavuze ko bwa mbere yumva ijambo Imana yaryumvanye Mama we kuko “Yari umuntu ukunda gusenga igihe cyose…” Yavuze ko mu masaha y’umugoroba yo ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, ari bwo Mushiki we yamuhamagaye amubwira ko ‘Mama arembye kubera ko uburwayi bwe bwari bwamaze kumufata’.

Yavuze ko yakomeje kubaza impamvu bari kumubwira kwihuta akabasanga muri CHUK, ariko gutwara imodoka biramugora. Yavuze ko yageze CHUK asanga umubyeyi we yamaze kwitaba Imana. Avuga ko mu bihe bitandukanye yavuganaga n’umubyeyi we kuri telefoni akamubwira uko amerewe.

Mu byifuzo by’uyu mubyeyi, harimo kwitahira umwuzukuru we mukuru yarubatse. Muyoboke ati “Nawe yaramushyingiye. Yarabyaye.” Muyoboke yavuze ko umubyeyi we yamusabye ko umunsi azaba yitayihiye ‘muzaririmbe’ kuko ‘yakundaga kuririmba’. Ati “Ibyo nagiye nikorera, azabe ari byo muzankorera’.

Muyoboke yasabye Imana gutanga ihumure mu muryango wabo. Yavuze ko “Mama yabayeho ari umuntu ukunda abantu. Abo tubana umunsi ku munsi bajya bambwira ngo nzi abantu benshi cyane, ariko Mama wajyaga umubwira ati ndi uwa runaka, twari dutuye aha, akakubwira abantu bose.”


Muyoboke Alex yaherekeje umubyeyi we Judith, avuga ko yaranzwe no gukunda abantu no kubabanira neza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...