Hashize icyumweru abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 16 bari mu mu kigo cya Gasore Serge Foundation [GSF] i Ntarama muri gahunda ya Boys to Men aho bigishwaga uko bazavamo abagabo.
Iyo ugeze aho aba bana bigishirizwa utungurwa na byinshi bakora birimo ukwimenyera amasuku, ukuntu baba batuje, amasomo baba bahabwa, kumvira n’ibindi.
Uko gahunda y'umunsi iba iteye babyuka saa kumi n'ebyiri za mu gitondo bagahera kuri Siporo nyuma bagakora ibindi bikorwa bitandukanye bakaza kuryama saa tatu na 15 z'ijoro nyuma yo gusenga.
Umwe muri aba bana, Kalisa Enzo Ryan yavuze ko bigishijwe gukora imirimo itandukanye, kuva mu miteto bakaba abagabo ndetse ko hari ibintu byinshi yumvaga ko atakora ariko akaba yarabikoze.
Ati: ”Batwigishije gukora Siporo no gukora imirimo, batwigishije kuva mu miteto tukaba abagabo b’ejo hazaza. Hari ibintu byinshi twavugaga ngo ibingibi ntabwo nabikora ni iby’abashumba. Hano muri Boys to Men banyigishije kuba umugabo w'ejo hazaza”.
Yavuze ko nagera iwabo azigisha mushiki we gufata inshingano ndetse akazanereka ababyeyi be ko nawe yabaye umugabo.
Ati: ”Ningera mu rugo nzigisha mushiki wanjye gufata inshingano mu bintu bye byose noneho nanjye nereke ababyeyi banjye ukuntu nabaye umugabo. Ubundi ubusanzwe iyo nabaga ndi mu rugo nabaga ndi umwana witetesha ariko ubungubu byarahindutse”.
Yavuze ko umwana utaragiye muri iyi gahunda yahombye kwiga ikintu gikomeye.
Shema Zander yavuze ko mu cyumweru kimwe bamaze mu mwiherero bize byinshi ndetse ko yiteguye no kuzafasha bagenzi be.
Ati: "Muri iki Cyumweru nungutsemo ibijyanye no gukorera hamwe, gufashanya mu kintu runaka no kuzamurana ndetse twize no kuba abagabo.
Ibintu twize ni byinshi cyane, twize gukunda igihugu no kugifasha gutera imbere. Njyewe niteguye gufasha abandi bana, bagenzi banjye bagiye mu biyobyabwenge nkaba nabafasha mbagira inama zo gufasha ababyeyi no gushyira umurava mu masomo.”
Gaga Gisa Yvan nawe uri mu bana b’abahungu bamaze icyumweru bigishwa gukora imirimo itandukanye ndetse bakaba baranigishijwe uko bavamo abagabo muri gahunda ya ‘Boys to Men’ yavuze ko yamenye byinshi anashimira ababyeyi bamujyanyeyo.
Ati: "Namenye gukoropa, gukuka, guteka ndetse no guhanagura ibikoresho. Ukuntu ngiye kujya mbikoresha mu rugo ni uko ngiye kuba umuyobozi w’urugo rwose, nkajya nkora amasuku n’ibindi.
Umuntu utaraje hano yahombye byinshi, nk’ubungubu umwana ufite imyaka 12 akaba atazi gukoropa, atazi gukora ibintu byose, akaba agiye mu mashuri yisumbuye urumva bizamugora.
Ubu nashimira ababyeyi banjye cyane uyu mwiherero waramfashije cyane ubungubu ngiye kujya mu mashuri yisumbuye ubu bumenyi buzamfasha cyane”.
Mutangana Vivien ushinzwe guhuza ibikorwa muri ‘Boys to Men’ yasobanuye ibikorerwa muri iyi gahunda aho yavuze ko igamije gufasha abana b’abahungu gufata inshingano no kuba abagabo.
Ati: "Ngira ngo hashize imyaka 3 iyi gahunda ije, yaje kugira ngo abana b’abahungu batozwe gukura bafana inshingano kuko kuyita Boys to Men urumva ni ukuva ku muhungu ujya kuba umugabo. Umugabo rero ni umuntu ugomba kuba afite inshingano ni byo tubatoza hano aho bakora imirimo itandukanye irimo iyo mu rugo, umuco n’ibindi”.
Ibyo batozwa ni ukwigirira icyizere, gukunda igihugu, bagatozwa kugira icyerekezo ndetse bagasabana ndetse tuba tugira ngo tubarinde kujya mu bindi bintu bibi bajyamo muri ibi biruhuko”.
Yavuze ko kuva iyi gahunda yaza imaze kugira ingaruka nziza ku bana bayinyuzemo aho usanga ababyeyi babo baba babashimira cyane.
Boys to Men ni kimwe mu bikorwa bya Equity Bridge, umuryango udaharanira inyungu watangiye muri 2021, ukaba ukora ibikorwa bijyanye no kuzamura imibereho y’abaturage, uburezi ndetse no kwita ku bidukikije.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 ni bwo haba muhango wo gusoza mu birori byatumiwemo ababyeyi babo aho bahabwa icyemezo cy'uko basoje amahugurwa.
Aha aba bana barimo barerekwa uko benga imineke ikavamo umutobe
Aha abana barimo barigishwa uko benga imineke ikavamo umutobe
Kalisa Enzo Ryan yavuze ko icyumweru yamaze muri Boys to Men cyamugize umugabo aho iby'imiteto yari afite yabiretse