Ibitaramo bitegurwa na EAP ku bufatanye na MTN na BRALIRWA byakomereje i Ngoma.Aho abahanzi barimo Chriss Eazy, Ruti Joel, Bushali, Bwiza, Dany Nanone, Kenny Sol na Bruce Melodie bataramiye.
Kuri iyi nshuro ariko bikaba bitagenze nko mu tundi turere dutatu twabanje, kuko hajemo ikibazo cy’imvura.Ibi byatumye igitaramo gihagaragara igihe kingana n’isaha.
Ubwo yari ihise ibitaramo byakomeje abantu bakomeza baryoherwa n’umuziki.
Musanze, Gicumbi, Nyagatare na Ngoma ni two turere tumaze
kugerwamo n’ibi bitaramo.
Bikaba bizakomereza i Bugesera, Huye, Risizi na Rubavu
aho bizasorezwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.
Nk'uko bimaze kumenyerwa ibi bitaramo byayobowe na Bianca
na MC Buryohe.
Hanabanje kandi kwigaragaraza abahanzi bo muri aka gace
ndetse na MC Bior ubihuza no kuvanga umuziki yongera guhabwa urubyiniro.
Ibihumbi by'abantu bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika i Ngoma
MC Bior ufatanya kuvanga umuziki n'ubushyushyarugamba yongeye kwiyerekana
MC Buryohe na Bianca bongeye gufata kuyobora ibi bitaramo muri bwa buryo bwabo
Chriss Eazy ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, asusurutsa abakunzi be mu ndirimbo zirimo Jugumila
Ruti Joel wakomwe mu nkokora n'imvura yakoresheje iminota mike yabashije kubona
Bushali umwami w'urubyiniro na Kinya Trap yongeye gushimangira ubukaka n'ubuhanga bwe
Bwiza umukobwa umwe rukumbi wahawe umwanya muri ibi bitaramo yaririmbanye ijambo kurindi indirimbo ze n'abakunzi be
Dany Nanone yerekanye ko imyaka isaga 10 mu muziki atari ubusa
Bruce Melodie wananyuzagamo akibutsa abantu uburyohe bwa Primus yatigishije urubyiniro
