Mu ijambo yavugiye mu Budage, Mark Rutte yavuze ko u Burusiya bumaze igihe bwongera ibikorwa byabwo byihishe bigamije guhungabanya sosiyete z’ibihugu byo mu Burengerazuba, birimo intambara y’ikoranabuhanga, ibihuha n’ibindi bikorwa by’iterabwoba byihishe. Yagize ati: “Tugomba kwitegura intambara ku rugero abakurambere bacu bahuye na rwo.”
Aya magambo ahuye n’ibimaze iminsi bitangazwa n’inzego z’iperereza zo mu Burengerazuba ku migambi y’u Burusiya, nubwo Moscow ibihakana ivuga ko ari ukwikanga gukabije. Iyi mpuruza ije mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kugerageza gushakira umuti intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye kidateganya kurwana n’u Burayi, ariko yongeraho ko cyiteguye ako kanya mu gihe u Burayi bwaba bubishatse cyangwa bwatangije intambara. Icyakora, amagambo nk’ayo yari yaranatanzwe mu 2022 mbere y’uko ingabo zirenga ibihumbi 200 z’u Burusiya zambuka umupaka zigatera Ukraine.
Putin yashinje ibihugu by’i Burayi kubangamira imbaraga za Amerika zo kugarura amahoro muri Ukraine, cyane cyane kubera uruhare byagize mu gusaba ko umushinga wa Amerika wo guhagarika intambara wahindurwa, kuko wagaragaraga nk’ushyigikiye u Burusiya.
Ariko Rutte yavuze ko Putin atari umunyakuri, ashimangira ko gushyigikira Ukraine ari ingenzi cyane mu kurinda umutekano w’i Burayi. Yagize ati: “Tekereza niba Putin yabigeraho; Ukraine igategekwa n’u Burusiya, ingabo zabwo zigahita zegera cyane umupaka muremure wa NATO, ibyago by’igitero cy’intwaro bikiyongera cyane.”
Mu myaka irenga itatu ishize, ubukungu bw’u Burusiya bwashyizwe mu murongo w’intambara, inganda zabwo zitunganya intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku bwinshi.
Raporo y’Ikigo cya Kiel Institute for the World Economy igaragaza ko buri kwezi u Burusiya bukora tanki zigera kuri 150, ibinyabiziga bya gisirikare bigera kuri 550, drone zo mu bwoko bwa Lancet zirenga 120 n’ibikoresho bya artillerie birenga 50.
Ibihugu byo mu Burengerazuba, birimo n’u Bwongereza, ntibiragera kuri uru rwego rw’umusaruro, kandi impuguke zivuga ko byasaba imyaka myinshi kugira ngo inganda z’i Burayi zigereranye n’ubushobozi bw’u Burusiya.
Mu minsi ishize, Ubufaransa n’Ubudage byatangiye kongera gutekereza ku gushyiraho serivisi ya gisirikare ku bushake ku rubyiruko rufite imyaka 18 nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha BBC.
Hagati aho, intambara bita “hybrid” cyangwa “grey-zone”—irimo ibitero by’ikoranabuhanga, gukwirakwiza amakuru ayobya, no gukoresha drone hafi y’ibibuga by’indege n’ibirindiro bya gisirikare bya NATO—yiyongereye muri uyu mwaka.
Nubwo ibi biteye impungenge, ntibigereranywa n’ingaruka z’igisirikare cy’u Burusiya kiramutse giteye igihugu kibarizwa muri NATO, cyane ko hapfa abantu benshi ndetse hakabaho no kwigarurira ubutaka.
NATO igizwe n’ibihugu 30 byo mu Burayi, hiyongereyeho Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gifite ingabo zikomeye kurusha ibindi. Kubera igitutu cya Perezida Trump, ibihugu bigize NATO byemeye kongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare.
Rutte yaburiye i Berlin ko ubwirinzi bwa NATO bushobora kwihagararaho ubu, ariko ashimangira ko intambara iri hafi y’i Burayi. Yagize ati: “Abantu benshi baratuje cyane, ntibumva ko byihutirwa, bakibwira ko igihe kiri ku ruhande rwacu.”
Yasoje asaba ko ingengo y’imari n’umusaruro w’ibikoresho bya gisirikare by’ibihugu bya NATO byiyongera byihuse, kugira ngo ingabo zibe zifite ibikenewe byose byo kurinda umutekano w’abaturage.

NATO yatangaje ko igiye guterwa n'u Burusiya isaba ko hongerwa imbaraga z'Igisirikare

Ubwo bwatashye ibihugu byo muri NATO ko bigiye gushozwaho intambara na Putin uyobora u Burusiya
