Tugomba kongera kwiga kuganira n’abo tudahuje ibitekerezo – Papa Leo XVI mu Nteko Ishinga Amategeko ya Espagne

Iyobokamana - 12/06/2026 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Tugomba kongera kwiga kuganira n’abo tudahuje ibitekerezo – Papa Leo XVI mu Nteko Ishinga Amategeko ya Espagne

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itandatu muri Espagne, Papa Leo XIV yanditse amateka asura Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aho yagejeje ijambo rikomeye ryagarutse ku mubano wa Kiliziya na Leta, agaciro ka muntu, amahoro ndetse n’akamaro k’ibiganiro mu gukemura amakimbirane.

Mu gihe hari hashize imyaka igera kuri 15 nta mu Papa usuye Espagne, uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri iki gihugu rwahise rwandikwa mu mateka.

Kimwe mu bikorwa amaze kuhakorera byakurikiwe cyane ni ugusura Inteko Ishinga Amategeko ya Espagne, izwi nka Congress of Deputies, aho yagejeje ubutumwa bwagarutse ku bibazo bikomeye isi n’u Burayi bihanganye na byo muri iki gihe.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rutari urw’idini gusa, ahubwo rwari n’ubutumwa bukomeye ku bayobozi ba politiki, abaturage ndetse n’amahanga.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Vatican News, Prof. Emilio Sáenz Francés, umuhanga mu mateka n’umwarimu wa Politiki Mpuzamahanga muri Kaminuza ya Comillas i Madrid, yavuze ko kuba Papa yarasuye Inteko Ishinga Amategeko byari bifite ubusobanuro bwihariye.

Yasobanuye ko Espagne ari igihugu gifite amateka maremare ahuriweho na Kiliziya Gatolika na Leta, bityo kuba Papa yaraganirije abagize Inteko Ishinga Amategeko byerekanye ko uwo mubano ugifite uruhare mu mibereho y’igihugu.

Gusa Papa Leo XIV yabanje gushimangira ko Kiliziya itaje guhangana cyangwa kwivanga mu bubasha bwa Leta. Yavuze ko yubaha inzego za politiki n’uburenganzira bwazo bwo kuyobora igihugu, ariko ko Kiliziya ifite inshingano zo gutanga ibitekerezo ku bibazo bireba imibereho ya muntu.

Ibyo byatumye ubutumwa bwe bwakirwa nk’igihamya cy’uko ukwemera n’imiyoborere bishobora kuba hamwe bitabangamiranye.

Agaciro ka muntu kagomba kuba ishingiro ry’amategeko

Mu ngingo z’ingenzi Papa yagarutseho harimo agaciro buri muntu avukana. Yavuze ko amategeko yose n’ibyemezo bya politiki bikwiye kubakira ku kuba buri muntu afite agaciro adashobora kwamburwa.

Yibukije ko iyo amahame yubahiriza ubuzima n’uburenganzira bwa muntu adashyizwe imbere, ibihugu bishobora kwisanga mu bibazo bikomeye by’akarengane, intambara n’ivangura.

Abasesenguzi bavuga ko ubu butumwa bwari bugenewe Espagne, ariko ko bunareba ibindi bihugu byinshi by’u Burayi ndetse n’isi muri rusange.

Yagarutse ku ntambara n’ikwirakwira ry’intwaro

Papa Leo XIV yanagarutse ku bibazo by’umutekano biri hirya no hino ku isi. Yavuze ku ntambara zikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, muri Ukraine ndetse no mu bice bitandukanye bya Afurika.

Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kongera ingengo y’imari y’intwaro no kwitegura intambara, Papa yasabye abayobozi gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro, diplomasi no kubaha amategeko mpuzamahanga.

Yashimangiye ko amahoro adashobora kubakwa hakoreshejwe intwaro gusa. Ahubwo yavuze ko amahoro nyayo atangirira mu magambo no mu bushake bwo kumva uwo mutumvikana no kumuha agaciro.

Ubutumwa bukomeye bwaranze uruzinduko rwa Papa Leo XIV ni uguhamagarira abantu gusubira ku muco wo kuganira. Yagaragaje ko isi iri mu bihe birimo amakimbirane menshi ya politiki, ubukungu n’umutekano, ariko ko igisubizo kirambye kidashobora kuboneka hatabayeho ibiganiro.

Prof. Sáenz yavuze ko ubutumwa bwa Papa bushobora gufatwa nk’ubutumire bugenewe isi yose. Yagize ati: “Tugomba kongera kwiga kuganira n’abo tudahuje ibitekerezo, tugashaka aho duhurira aho kwibanda ku bidutanya.”

Abakurikiranye uru ruzinduko bavuga ko rwabaye umwe mu minsi y’ingenzi mu mubano wa Kiliziya Gatolika na Espagne muri iki gihe. Ntabwo rwari uruzinduko rw’umushumba w’idini gusa, ahubwo rwabaye urubuga rwo kuganiriraho ibibazo bikomeye bireba isi y’uyu munsi.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yasize yibukije abayobozi n’abaturage ko kubaka amahoro, kurengera agaciro ka muntu no gushimangira ibiganiro, ari byo bizafasha isi guhangana n’ibibazo bikomeye by’iki gihe. Ni ubutumwa buhamagarira amahanga yose gushyira imbere ubwumvikane aho gushyira imbere amakimbirane.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rwabaye ikimenyetso gikomeye cy’uruhare Kiliziya ikomeje kugira mu biganiro birebana n’ejo hazaza h’umuryango mugari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...