Tugamije isuku no kumenya ab'ukuri: Mark Zuckerberg ku cyihishe inyuma yo kugabanuka kw'abagukurikira kuri Instagram

Ikoranabuhanga - 07/05/2026 6:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Tugamije isuku no kumenya ab'ukuri: Mark Zuckerberg ku cyihishe inyuma yo kugabanuka kw'abagukurikira kuri Instagram

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyihishe inyuma y’igihombo cy’ababakurikiraga (Followers) ku rubuga rwa Instagram, mu gihe impinduka nshya zateje urujijo ku isi yose.

Mu minsi ya vuba, abakoresha urubuga rwa Instagram ku isi hose bakomeje gutungurwa no kubona imibare y’ababakurikira [Followers] igabanuka mu buryo budasanzwe. Ibi byatumye benshi bibaza niba ari ikibazo cya tekiniki cyangwa niba hari ikindi gikomeye kiri inyuma y’ibi biri kuba.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye mu by’ikoranabuhanga n’ubukungu birimo Forbes, TechCrunsh ndetse na The Verge, yemeza ko ibi byose ari igice cy'impinduka nini urubuga rwa Instagram ruri gukora mu mikorere yarwo, nk'uko byemejwe na Meta irushinzwe.

Instagram yahinduye umukino: “Followers si bo shingiro”

Forbes yatangaje ko Instagram yamaze guhindura imikorere yayo, iva ku kwibanda ku mubare w’abagukurikira ijya ku byo umuntu atanga (content). Ubu hakoreshejwe uburyo bwa “Interest-based algorithm,” bivuze ko ibyo ushyizeho bishobora kugera ku bantu benshi batagukurikira, bitewe n’uko babyitwaramo cyangwa ibyo bakunda kureba.

Ibi bivuze ko konti zari zifite followers benshi ariko badafite icyo bakora (inactive users) cyangwa izifite followers b’inyiganano (bots) ziri gukurwaho hagasigara abanyabo.

Abakoresha ibyakozwe n’abandi (abashishura) bari mu mazi abira

TechCrunch na The Verge byagaragaje ko Instagram iri gushyira imbaraga mu kurwanya konti zisangiza ibintu by’abandi (aggregators).

Uru rubuga rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI rishobora gutandukanya ibikozwe n’umwimerere (original content) n’ibyibwe ahandi. Konti zifashwe zishishura zishobora gushyirwa muri “shadowban” (kutagaragara neza) cyangwa zigatakaza followers ku muvuduko uri hejuru cyane.

Meta yemeye igihombo ariko ifite intego

Times of India yatangaje ko sosiyete ya Meta yemeye ko yatakaje abakoresha bagera kuri miliyoni 20 mu ntangiriro za 2026. Icyakora, ubuyobozi bwayo buyobowe na Mark Zuckerberg buvuga ko ibi ari igice cy’isuku igamije gusigarana abakoresha nyabo (real users) aho kuba bots n’abakoresha badafite umumaro.

N’ibyamamare byahuye n’ingaruka

Nubwo benshi batekerezaga ko ibi byibasira konti nto gusa, amakuru agaragaza ko n’ibyamamare bikomeye byahuye n’ingaruka. Cristiano Ronaldo ndetse na Ariana Grande bavuga ko bagabanirijweho followers mu buryo bugaragara mu minsi mike ishize. Ibi byerekana ko ntawe uri hejuru y’izi mpinduka, yaba ibyamamare cyangwa abakoresha basanzwe.

Ese mu Rwanda ho bimeze bite?

Isuzuma ryakozwe ku bakoresha Instagram mu Rwanda rigaragaza ko na bo batari inyuma muri izi mpinduka. Hari abahanzi n’abanyamuziki bagaragaza ko imibare yabo igenda ihindagurika buri munsi, bamwe bakaba bamaze gutakaza igice kinini cy’ababakurikira.

Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko ibi ari isomo rikomeye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga: igihe cyo kwiruka inyuma ya followers gusa cyarangiye.

Inama ku bakoresha Instagram

Abahanga batanga inama ko: Gushyira imbere content y’umwimerere (original content); Kwirinda kwiba cyangwa gusubiramo iby’abandi; Kwita ku ireme (quality) aho kwita ku mubare (quantity); ndetse no Gukorana n’abagukurikira mu buryo bufatika (engagement).

Mu gihe Instagram ikomeje guhindura amategeko yayo, biragaragara ko abazarokoka ari abashoboye guhanga udushya no guhuza neza n’ibihe bishya by’ikoranabuhanga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...