Mu gihe byari bigoye kwemeza abafite ubutunzi iyo njyana barabishoboye ndetse ubu haje kuboneka abahindura umuvuno bazana zimwe mu zindi njyana ziyishamikiyeho (Trap) ariko zose zivuka kuri Rap.
Jay Polly iyo agaruka ku mateka ya Hip Hop yo mu 2007-2008 avuga ko bari bafite akazi katoroshye ko kumvisha abakunzi ba muzika nyarwanda ko bagomba kumva uwo muziki ugaruka ku bibazo byariho nyamara barwanaga urugamba rutoroshye.
Muri icyo gihe hari Riderman waririmbaga Crunk akenshi irangwa no kwivuga ibigwi (Jye ndi rusumbanzika, rusake mbyuka abandi bakiryamye, nambara ibihenze, mbarusha bose ") n’ibindi bikubiye mu kwitaka. Jay Polly ati:’’Mu ntangiriro za 2008 ni bwo indirimbo zacu zatangiye kumvikana kuri radiyo noneho abantu batangira kumva ko bishoboka’’. Icyo gihe indirimbo yabimburiye izindi ni ‘’Umunsi w’imperuka’’ ya Bull Dog yaje gukurikirwa na ‘’Kwicuma’’ yari yahuriyemo Jay Polly na Green P.

Umuraperi PFLA benshi bafata nk'umuhanga mu kwandika muri HIP HOP
Bull Dog avuga ko banyuze mu bihe bikomeye ariko byaje kuvamo umugisha ku bari kuza mu muziki ushingiye kuri Hip Hop. Ati:’’Benshi muri twe twavukaga mu miryango itishoboye hari igihe twabanaga mu nzu (ghetto) tugasangira inzara ariko twabaga dufite icyizere ko bizacamo’’.
Umuraperi Green P wahoze muri Tuff Gangs
Bull Dog yahuye bwa mbere na Jay Polly ku Kicukiro ahazwi nka Sonatube kuri studio. Icyakora Lick Lick yari yariganye na Bull Dog kuri Saint Andre. Ariko Lick Lick yari yarakuranye na Green P na Jay Polly ku buryo ari we wahuje Jay Polly na Bull Dog.
Icyo gihe Lick Lick yabwiye Bull Dog ati:’ ’Hari abandi batype bo muri hood bakubita Rap barenze". Yarabazanye arabahuza kuri studio ONB hari nimugoroba. Babanje kwibwirana. Bull Dog ati:’ ’Kugira ngo TG (Tuff Gangs) ibeho Lick Lick yabigizemo uruhare’’.

Lick Lick bakesha kubaho kwa TG
Umugoroba wa mbere bahuriyeho bahise batahana gahunda yo gukora indirimbo. Bari hagati y’imyaka 19-20 y’amavuko ndetse bahise banafata umwanzuro wo gukora itsinda (Crew). Muri bo abari batuye mu Gatenga barazaga bagahurira Sonatube na Bull Dog wabaga avuye mu Kajagari ka mbere kari i Kanombe kandi yazaga n’amaguru.
Jay Polly avuga ko yari asanzwe azi Bull Dog kuko yiganaga na Jay C kuri Eto Kicukiro aho banaririmbanaga.

Umuraperi Fireman umwe mu bari bagize TG
Akomeza avuga ko bajyaga banahurira mu birori baje kuririmba. Jay Polly ahamya ko we na Green P ari bo bari bakaze abandi babaga bataragira izina hari mu 2004-2006. Akenshi abo baraperi bahuriraga muri studio ya Biz B. Jay Polly ashimira Lick Lick kuba yaratandukanyije injyana kandi akazishyiramo ingufu mu kuzimenyekanisha. Ati: ’’Yafashe abaririmba Afrobeat, Rap na R&B aradutandukanya kandi twese yatwitayeho dutera imbere’’.
Akomeza avuga ko icyo gihe R&B yari itarasobanuka ari bwo yazanye Meddy, The Ben, Tom Close na King James. Aba baraperi babiri bahoze muri Tough Gangs baganira na Yago Tv Show bagarutse ku mateka yo hambere by’umwihariko kuri Rap. Jay Polly ati: "Twagomba guhindura ibintu kuko kwirata imodoka udafite byari ukubeshya abanyarwanda ndetse abantu bahise bikanga bumva hari igihindutse’’.

Tuff Gang ni yo yaharuye inzira za Hip Hop nyarwanda idashingiye ku kwirata imyato (Crunk) yaririmbwaga na Riderman
Ijoro bahujwe na Lick Lick ni naho bafatiye izina rya Tough Gangs. Babanje kwitwa Santa Sailas (Saint Silas) abatagatifu, ryari ryazanywe na Twiz Boy. Bull Dog ni we wazanye ijambo Tough (Together we are tough) noneho bongeraho Gang. Ibanga rya Tough Gang ryari rishingiye mu kwandika indirimbo zigisha (Educative lyrics).
Bull Dog avuga ko Lick Lick bamugora cyane ndetse bajyaga banamwaka amafaranga yo kugura itabi, amatike akabyihanganira nyamara abaririmba R&B bamuhongaga amacupa y’inzoga zihenze n’amafaranga menshi. Bibuka neza ko bajyaga baza kuri studio baje mu modoka rusange bakishyurirwa na Lick Lick kuko yakundaga umuziki wabo.

Bull Dog ni we wazanye igitekerezo cya Tough abandi bongeraho Gang
Bull Dog ati:’’Lick lick ni we dukesha byose yari key person muri Tough Gangs’’. Tuff Gangs ni itsinda ryatangiye ari abaraperi 5, bigaruriye imitima ya benshi kuva mu 2007 bitewe n’indirimbo baririmbaga zabaga zikubiyemo ubutumwa bwinshi ahanini bwibanda ku buzima bwa buri munsi bwa muntu, ariko cyane cyane ababaye. Ryatangiye ari abasore batanu Jay Polly, Bull Dogg, Green P, Fireman na P Fla. Ku ikubitiro umuraperi P Fla ni we wabanje kwirukanwa muri iri tsinda mu mwaka wa 2012 muri Mutarama aho bamushinjaga imyitwarire itari myiza.

Tough Gang yabayeho mu bukene ariko ikora ibyo benshi batatekerezaga ko bishoboka
Muri 2015 ni bwo iri tsinda risa naho ryasenyutse neza, aho Bull Dogg, Green P na Fireman bashinze irindi ryitwa Stone Church, Jay Polly atarimo, na we yahise yinjiza abandi bahanzi barimo Khalfan muri iri tsinda rya Tuff Gangs. Aya matsinda na yo ntiyarambye ahubwo mu mpera za 2017 iri tsinda ryarongeye rirasubirana uko ari 4 batarimo P Fla batangiranye, gusa nta gihe ryamaze kuko ubu risa n’aho ryasenyutse neza noneho ritakiriho.

Jay Polly ubu yishimira aho Hiphop igeze nyamara baratangiye itumvikana babita ibirara
Kuri ubu aba bahoze banabana mu nzu bamwe muri bo bubatse ingo abandi baracyagorwa n’ubuzima aho usanga nka Green P ahora atabwa muri yombi kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge.
