Tuff Gang yongeye guhurira ku rubyiniro rumwe nyuma y’imyaka 7 – VIDEO

Imyidagaduro - 27/12/2025 10:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Tuff Gang yongeye guhurira ku rubyiniro rumwe nyuma y’imyaka 7 – VIDEO

Amwe mu mashusho adasanzwe azahora mu mitwe y’abakunzi b’umuziki wa Hip Hop mu Rwanda, ni ukubona abaraperi Bull Dogg, P Fla, Fireman na Green P bongeye guhurira ku rubyiniro rumwe, baririmba indirimbo zabo zakunzwe cyane bakoze mu myaka isaga 20 ishize.

Ibi byabereye mu gitaramo cyari cyitabiriwe ku bwinshi n’abakunzi ba Hip Hop, aho Bull Dogg wari umuhanzi mukuru watumiwe, yasoje umwanya we afata n’uw’abandi akawuharira bagenzi be babanye igihe kirekire mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere Hip Hop nyarwanda.

Kongera kubona Tuff Gang bahurira ku rubyiniro rumwe, byanyuze cyane abakunzi b’uyu muziki, dore ko bari bamaze imyaka 7 batarabona iri tsinda ryongera gutaramira hamwe. Byari ibyishimo byuje amarangamutima, byibutsa benshi amateka n’inkomoko ya Hip Hop mu Rwanda.

Bull Dogg yabanje gufata umwanya uhagije asusurutsa abakunzi b’uyu muziki, nyuma ahamagara Fireman na we akora igitaramo cyuzuye imbaraga, akurikirwa na P Fla na Green P, buri wese agaragaza ko agifite ubuhanga n’ubushobozi bwo kwigarurira imbaga.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zabo bwite, aba baraperi bahurije imbaraga ku rubyiniro baririmba indirimbo zabo bahuriyemo zakunzwe cyane, zirimo “Kwicuma”, “Inkonkongoro y’Umushimusi” n’izindi.

Uburyo bahererekanyaga ijambo ku rindi bwashimishije benshi, bigaragaza ubunyamwuga n’ubusabane bakifitanye.

Banabonye umwanya wo kunamira no guha icyubahiro nyakwigendera Jay Polly, baririmba igitero cye kiri mu ndirimbo bahuriyemo, bikora ku mitima ya benshi bari bitabiriye iki gitaramo.

Itsinda rya Tuff Gang, rifatwa nk’imwe mu nkingi zubakiyeho Hip Hop nyarwanda, ni ryo ryasojwe iki gitaramo, cyasaga n’ikibagenewe by’umwihariko.

Abakunzi babo bishimiye kongera kubabona nyuma y’igihe kirekire, cyane ko umwaka ushize batabonye amahirwe ahagije yo gutaramira hamwe.

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang baherukaga guhurira mu gitaramo ubwo bitabiraga East African Party cyabaye asozwa umwaka wa 2017 abantu binjira mu 2018. Bivuze ko imyaka 7 yari ishize badahurira ku rubyiniro.

Ahandi bahuriye ku rubyiniro n’igihe bombi bataramiraga abantu mu gitaramo cyabereye kuri Youtube mu 2020 kubera ibihe bya Covid-19, ariko kiriya gihe ntibari imbere y’abantu, kuko byabaye bibafashije ikoranabuhanga.

Amateka yisubiyemo! Bull Dogg, P Fla, Fireman na Green P bongeye guhurira ku rubyiniro rumwe nyuma y’imyaka 7, basubiza Hip Hop nyarwanda ku nkomoko yayo 

Ubuhangange ntibushira. Tuff Gang yongeye kwereka abakunzi ba Hip Hop ko indirimbo zabo zakunzwe mu myaka isaga 20 ishize zigifite imbaraga zo gususurutsa imbaga (Aba ni Fireman na Bull Dogg bari ku rubyiniro)


Ibyishimo, amarangamutima n’amateka ku rubyiniro rumwe. Tuff Gang yasoje igitaramo mu buryo budasanzwe, abakunzi ba Hip Hop bataha batabyifuza -Uyu ni Fireman ashimangira amateka bubatse 

Kwicuma, Amaganya n’izindi, ...indirimbo za Tuff Gang zongeye kuvuza ubuhuha, zigaragaza ko Hip Hop yabo ikiri muzima -Aba ni P-Fla na Fireman bari ku rubyiniro mu gitaramo bahuriyemo nyuma y'imyaka 

Icyubahiro ku barinzi b’amateka. Tuff Gang yongeye guhurira ku rubyiniro rumwe, yunamira Jay Polly, ishimangira aho Hip Hop nyarwanda yavuye n’aho igeze -Uyu ni Green P wari umaze igihe muri Uganda watanze ibyishimo i Kigali


KANDA HANO UBASHE KUREBA UKO TUFF GANG YANYUZE ABANTU MU GITARAMO ‘ICYUMBA CYA RAP’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...