Ibi byabereye mu gitaramo cyari cyitabiriwe ku
bwinshi n’abakunzi ba Hip Hop, aho Bull Dogg wari umuhanzi mukuru watumiwe,
yasoje umwanya we afata n’uw’abandi akawuharira bagenzi be babanye igihe
kirekire mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere Hip Hop nyarwanda.
Kongera kubona Tuff Gang bahurira ku rubyiniro
rumwe, byanyuze cyane abakunzi b’uyu muziki, dore ko bari bamaze imyaka 7
batarabona iri tsinda ryongera gutaramira hamwe. Byari ibyishimo byuje
amarangamutima, byibutsa benshi amateka n’inkomoko ya Hip Hop mu Rwanda.
Bull Dogg yabanje gufata umwanya uhagije
asusurutsa abakunzi b’uyu muziki, nyuma ahamagara Fireman na we akora igitaramo
cyuzuye imbaraga, akurikirwa na P Fla na Green P, buri wese agaragaza ko
agifite ubuhanga n’ubushobozi bwo kwigarurira imbaga.
Nyuma yo kuririmba indirimbo zabo bwite, aba
baraperi bahurije imbaraga ku rubyiniro baririmba indirimbo zabo bahuriyemo
zakunzwe cyane, zirimo “Kwicuma”, “Inkonkongoro y’Umushimusi” n’izindi.
Uburyo bahererekanyaga ijambo ku rindi bwashimishije
benshi, bigaragaza ubunyamwuga n’ubusabane bakifitanye.
Banabonye umwanya wo kunamira no guha
icyubahiro nyakwigendera Jay Polly, baririmba igitero cye kiri mu ndirimbo
bahuriyemo, bikora ku mitima ya benshi bari bitabiriye iki gitaramo.
Itsinda rya Tuff Gang, rifatwa nk’imwe mu
nkingi zubakiyeho Hip Hop nyarwanda, ni ryo ryasojwe iki gitaramo, cyasaga
n’ikibagenewe by’umwihariko.
Abakunzi babo bishimiye kongera kubabona nyuma
y’igihe kirekire, cyane ko umwaka ushize batabonye amahirwe ahagije yo
gutaramira hamwe.
Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang
baherukaga guhurira mu gitaramo ubwo bitabiraga East African Party cyabaye
asozwa umwaka wa 2017 abantu binjira mu 2018. Bivuze ko imyaka 7 yari ishize
badahurira ku rubyiniro.
Ahandi bahuriye ku rubyiniro n’igihe bombi
bataramiraga abantu mu gitaramo cyabereye kuri Youtube mu 2020 kubera ibihe bya
Covid-19, ariko kiriya gihe ntibari imbere y’abantu, kuko byabaye bibafashije
ikoranabuhanga.

Amateka yisubiyemo! Bull Dogg, P Fla, Fireman
na Green P bongeye guhurira ku rubyiniro rumwe nyuma y’imyaka 7, basubiza Hip
Hop nyarwanda ku nkomoko yayo
Ubuhangange ntibushira. Tuff Gang yongeye
kwereka abakunzi ba Hip Hop ko indirimbo zabo zakunzwe mu myaka isaga 20 ishize
zigifite imbaraga zo gususurutsa imbaga

Ibyishimo, amarangamutima n’amateka ku
rubyiniro rumwe. Tuff Gang yasoje igitaramo mu buryo budasanzwe, abakunzi ba Hip
Hop bataha batabyifuza -Uyu ni Fireman ashimangira amateka bubatse
Kwicuma, Amaganya n’izindi, ...indirimbo za Tuff Gang zongeye kuvuza ubuhuha, zigaragaza ko Hip Hop yabo ikiri
muzima -Aba ni P-Fla na Fireman bari ku rubyiniro mu gitaramo bahuriyemo nyuma y'imyaka
Icyubahiro ku barinzi b’amateka. Tuff Gang yongeye guhurira ku rubyiniro rumwe, yunamira Jay Polly, ishimangira aho Hip Hop nyarwanda yavuye n’aho igeze -Uyu ni Green P wari umaze igihe muri Uganda watanze ibyishimo i Kigali









KANDA HANO UBASHE KUREBA UKO TUFF GANG YANYUZE ABANTU MU GITARAMO ‘ICYUMBA CYA RAP’
