Muri
iryo joro, iri tsinda rimaze imyaka irenga 18 ryubaka amateka muri Hip Hop
nyarwanda, ryagaragaje ubundi buryo bwo gukomeza kubaho no gukomera, aho
ryabashije "kugaba amashami" mu bitaramo bibiri byaberaga mu mpande
zitandukanye z'u Rwanda, buri umwe ahagarariye izina ry'itsinda aho yari ari.
Mu
gihe abafana bari bateraniye kuri Sitade ya Muhanga mu gitaramo cya MTN Iwacu
Muzika Festival, Fireman ni we wari uhagarariye Tuff Gang. Ageze ku rubyiniro
yahuriyeho na Butera Knowless baririmbana indirimbo yabo yamamaye, "Bafana
Bafana", yakiriwe neza n'abitabiriye icyo gitaramo.
Ni
indirimbo isanzwe yumvikanamo n'ijwi rya Bull Dogg, ariko kuri uwo mugoroba
ntiyari ahari. Fireman ni we wenyine wari uhagarariye iri tsinda muri icyo
gitaramo cyahuriyemo bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu.
Mu
bilometero bisaga 180 uvuye i Muhanga, mu Karere ka Rubavu, naho hari kubera
igitaramo Summer Country Tour cyari cyatumiwemo The Ben. Aho ni ho Green P na
P-Fla bari bahagaze nk'abahagarariye Tuff Gang.
Ubwo
The Ben yari ageze ku rubyiniro, yabahamagaye bafatanya kuririmba indirimbo
"Kwicuma", imwe mu ndirimbo zakomeje kwerekana uburemere bwa Tuff
Gang muri Hip Hop nyarwanda.
Byasaga
nk'aho iri tsinda ryari ryigabanyijemo ibice bibiri, ariko rikomeza kwitwara
nk'itsinda rimwe. Fireman yari ahagarariye Tuff Gang i Muhanga, Green P na
P-Fla bahagarariye iri tsinda i Rubavu, mu gihe Bull Dogg ari we wenyine
utagaragaye kuri na kimwe muri ibyo bitaramo.
Ni
ibintu bidakunze kubaho ku matsinda ya muzika, ariko byagaragaje ko Tuff Gang
ikomeje kugira ubushobozi bwo kwitabira ibikorwa byinshi icyarimwe, nubwo
abagize iri tsinda baba bari mu bice bitandukanye by'igihugu.
Album 'Umutwaro'
iri hafi gusohoka
Ibi
bibaye mu gihe Tuff Gang iri mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album yayo
nshya yise "Umutwaro", imaze igihe kinini itegerejwe n'abakunzi ba
Hip Hop nyarwanda.
Ni
album ifite umwihariko kuko izaba iriho ijwi rya nyakwigendera Jay Polly, umwe
mu nkingi zikomeye z'iri tsinda. Zimwe mu ndirimbo zakorewe akiri mu buzima, mu
gihe izindi zavuguruwe hagamijwe gusigasira umurage yasize mu muziki nyarwanda.
Mu
minsi ishize, Fireman yanemeje ko kuri iyi album hazagaragaraho indirimbo
ihuriyemo abahanzi babiri bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda, The Ben
na Bruce Melodie, ibintu byatumye amatsiko y'iyi album arushaho kwiyongera.
Uyu
mushinga kandi uje nyuma y'igihe kirekire cy'ibiganiro n'abashoramari ndetse
n'ubundi buryo bwo gushaka ubushobozi bwo kuwusoza mu rwego rw'umwuga.
Bull
Dogg, Fireman, Green P na P-Fla bahisemo kongera gushyira hamwe imbaraga kugira
ngo album ibe kimwe mu bikorwa bikomeye Tuff Gang ishyira hanze mu myaka ya
vuba.
Mu
gihe abafana bakomeje gutegereza "Umutwaro", ijoro ryo ku wa 4
Nyakanga ryabaye ikimenyetso cy'uko n'ubwo abagize Tuff Gang bashobora kuba
batari ku rubyiniro rumwe, izina ry'iri tsinda rikomeje kumvikana icyarimwe mu
mpande zitandukanye z'u Rwanda.
Ni ishusho y'itsinda ryubatse amateka, rikomeje no kwerekana ko rifite ubushobozi bwo gukomeza kubaho no gukurura abakunzi baryo, imyaka igahita indi igataha.

Umuraperi Fireman wo muri Tuff - Gang yataramiye i Muhanga ari wenyine binyuze mu ndirimbo zinyuranye

Fireman yahuriye ku rubyiniro na Butera Knowless baririmbana indirimbo 'Bafana Bafana' bakoranye yumvikanamo na Bull Dogg

Ijoro rya tariki 4 Nyakanga 2026, ryasize Fireman ataramiye wenyine i Muhanga binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival



Abaraperi Green P na P-Fla bahuriye ku rubyiniro na The Ben baririmbana indirimbo 'Kwicuma' ya Tuff Gang yamamaye cyane
