Tucker Genal wari icyamamare kuri TikTok yapfuye yiyahuye

Imyidagaduro - 16/12/2025 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Tucker Genal wari icyamamare kuri TikTok yapfuye yiyahuye

Icyamamare kuri TikTok, Tucker Genal, yitabye Imana ku buryo butunguranye afite imyaka 31 y’amavuko, bikaba byemejwe ko yiyahuye kubera agahinda gakabije.

Iyi nkuru y'urupfu rwa Tucker Genal yemejwe ku wa Mbere n’abavandimwe be Carson na Connor, babinyujije mu butumwa bahuriyeho ku rubuga rwa Instagram.

Bagize bati: “Sinzi aho natangirira. Wari inshuti yanjye magara kandi n’umuvandimwe mukuru mwiza kurusha abandi. Ubuzima bwanjye bwose namaze nguhanga amaso, ngerageza kugukurikiza kuko wari intwari yanjye.”

Bakomeje bagira bati: “Icyo nzi neza ni uko nzakomeza kukurebera hejuru ubuzima bwanjye bwose kugeza igihe tuzongera guhura. Wari umuntu wuje impuhwe kurusha uwo nigeze guhura na we, kandi wari umuvandimwe mwiza umuntu wese yakifuza.”

Basoreje ubutumwa bwabo bagira bati: “Turagukunda kandi tuzahora tugukumbura, Tucker.” Banibukije abantu kubaha umuryango muri ibi bihe bikomeye, mu gihe bakiri mu kiriyo kandi bagerageza kwiyubaka mu buzima batakimufite. Ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi be benshi bagaragaje akababaro n’akantu k’ishavu batewe n’urupfu rwe rutunguranye.

Tucker yari icyamamare kuri TikTok dore ko yakurikirwaga n'abarenga Miliyoni 2 n'igice. Yari azwi cyane ku mashusho asetsa, imikino n’udushya yakoranaga n’inshuti ze n’abavandimwe be kuri TikTok, bikamugira umwe mu bakundwaga cyane.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’Ibiro bishinzwe gupima impamvu z’impfu mu Mujyi wa Los Angeles (Los Angeles Medical Examiner), Genal yitabye Imana nyuma yo kwiyambura ubuzima yiyahuye yimanitse iwe muri Leta ya California ku wa Kane.

Amakuru akomoka kuri LinkedIn ye agaragaza ko Genal yize muri Kaminuza ya Furman iherereye i Greenville muri Leta ya South Carolina, ayisoza mu 2018 aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi (Business Administration). Yanabaye umukinnyi wakiniraga ikipe ya ruhago ya kaminuza (football) mu mwanya wa wide receiver.

Abahanga mu by'ubuzima baributsa buri wese uri mu bihe by’agahinda gakabije cyangwa utekereza kwiyambura ubuzima, ko ari ingenzi gushaka ubufasha bwihuse—ukaganira n’abantu bizewe, abajyanama b’ihungabana cyangwa inzego zibishinzwe. Gusaba ubufasha ni intambwe ikomeye kandi ifite agaciro.

Tucker wakurikirwaga n'abarenga Miliyoni 2 n'igice kuri TikTok yitabye Imana

Isi y'imyidagaduro yahungabanyijwe n'urupfu rutunguranye rwa Tucker Genal



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...