U Bwongereza bwasezerewe muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi nyuma yo gutsindwa na Argentine ibitego 2-1, mu mukino bwari bwabanje gufungura amazamu ariko bukaza gutakaza amahirwe mu minota ya nyuma.
Nyuma y'uyu mukino, Thomas Tuchel yanenzwe na bamwe kubera impinduka yakoze mu bakinnyi, bavuga ko ari zo zatumye ikipe itakaza intsinzi yari ifite. Icyakora, ubuyobozi bwa FA bwahise bugaragaza ko bugifitiye icyizere umutoza wabwo.
Tuchel yavuze ko nta gahunda afite yo kuva ku nshingano ze, ndetse ko ahubwo azakomeza akurikije amasezerano afitanye na FA. Yagize ati: "Turakomeza gukora dukurikije amasezerano kugeza ku Gikombe cy'u Burayi kizabera iwacu. Nubwo ubu bitoroshye gutekereza icyo gihe, ndacyabitezeho byinshi."
Thomas Tuchel yagizwe umutoza w'u Bwongereza muri Mutarama 2025, mbere yo kongererwa amasezerano muri Gashyantare 2026 azamugeza nyuma ya Euro 2028, irushanwa rizakirwa n'u Bwongereza bufatanyije na Wales, Scotland ndetse na Repubulika ya Ireland.
Umuyobozi Mukuru wa FA, Mark Bullingham, yashimiye abakinnyi n'abatoza ku rugendo bagize muri iri rushanwa nubwo rwagarukiye muri 1/2.
Yagize ati: "Birababaje kuba twageze hafi cyane. Abakinnyi, Tuchel ndetse n'abakozi bose bakoze ibishoboka byose muri iri rushanwa. Turabashimira kandi tunashimira abafana bacu badushyigikiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza."
Nubwo inzozi zo gukina umukino wa nyuma zapfuye, imbere muri FA bemeza ko kugera muri 1/2 cy'irangiza ari umusaruro mwiza, bityo bagahitamo gukomeza guha Thomas Tuchel inshingano zo gutegura ikipe izakira Euro 2028.
