‘Tsunami’ ya RunUp iyoboye indirimbo 20 zasusurukije Abanyarwanda muri Kamena 2025 – VIDEO

Imyidagaduro - 01/07/2025 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

‘Tsunami’ ya RunUp iyoboye indirimbo 20 zasusurukije Abanyarwanda muri Kamena 2025 – VIDEO

Ukwezi kwa Kamena k’umwaka wa 2025, kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda by'umwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.

Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda by'umwihariko.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo RunUp, umusore uri kuzamuka neza mu muziki, Chriss Eazy wahuje imbaraga na The Ben ndetse na Kevin Kade, Kenny Sol, Davis D, Niyo Bosco, Bosco Nshuti, n'abandi benshi barimo n'abakizamuka.

Muri izi ndirimbo, harimo n'izasohotse muri Gicurasi ariko zigakomeza gususurutsa abakunzi b'umuziki nyarwanda mu kwezi dusoje kwa Kamena. Dore indirimbo 20 InyaRwanda yaguhitiyemo:

1.       Tsunami – RunUp

2.       Folomiana - Chriss Eazy ft Kevin Kade & The Ben

3.       Muraho (Laho Freestyle) - KidfromKigali X thedicekid

4.       Daddy God - Niyo Bosco

5.       Shoke – Davis D ft Soso

6.       Deja Vu – Kenny Sol

7.       Faya – J-Sha ft Kenny Sol

8.       Nisindiye – Real Roddy

9.       Mowana – King James

10.   Sana - Afrique

11.   Bebenjo – Calvin Mbanda

12.   Nasara – Bwiza ft Loader

13. Ntibanyurwa - Shemi ft Bulldogg & Ish Kevin

14. My Way - Igor Mabano 

15. 2009 - Platini P

16. Karite Jone - Hertos ft Diez Dola & Bushali

17. Ndarahira - Marina

18. Ulala - Kaayi

19.   Jehovah – Bosco Nshuti

20.   Uriyo – Alicia & Germaine


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...