Tshisekedi yambitse umudari w’ishimwe Fally Ipupa uheruka kwandika amateka

Imyidagaduro - 07/06/2026 10:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Tshisekedi yambitse umudari w’ishimwe Fally Ipupa uheruka kwandika amateka

Umuhanzi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, yashyikirijwe umudari w’icyubahiro wa Chevalier de l’Ordre National du Léopard na Perezida Félix Tshisekedi, mu rwego rwo kumuha agaciro ku ruhare yagize mu kumenyekanisha igihugu cye binyuze mu muziki.

Uyu mudari yawuherewe i Kinshasa nyuma y’ibitaramo bibiri bikomeye Fally Ipupa yakoreye kuri Stade de France mu kwezi kwa Gicurasi 2026, aho yanditse amateka yo kuba umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika bavuga Igifaransa babashije kuzuza no kuririmbira kuri iki kibuga kizwi cyane ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko iri shimwe ritareba impano ya muzika gusa, ahubwo rishingiye no ku rugendo rw’ubuzima rwa Fally Ipupa, imyitwarire ye, ukwihangana, ubunyamwuga n’uburyo akomeje kugeza umuco n’amateka bya Congo ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Binyuze mu muziki wawe, hari igice cya Congo kigenda ku isi yose kigakundwa, kigahuza abantu kandi kigaha igihugu isura nziza.”

Perezida wa Congo yanaboneyeho guha icyubahiro bamwe mu bahanzi babaye inkingi z’umuziki wa Congo, barimo Papa Wemba, Koffi Olomidé, Werrason, JB Mpiana na Ferré Gola, bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha injyana ya Congo ku isi.

Ku wa Gatatu, televiziyo y’Igihugu ya Congo yari yasomye iteka rya Perezida ryemeza ko Fally Ipupa azamuwe ku rwego rwa Chevalier de l’Ordre National du Léopard, bishyira mu bikorwa isezerano Perezida Tshisekedi yari yaratanze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro za Gicurasi.

Fally Ipupa, ubu ufite imyaka 48, yatangiye umwuga we wa muzika mu itsinda rya Quartier Latin International ryashinzwe na Koffi Olomidé, mbere yo kwinjira mu muziki ku giti cye. Kugeza ubu amaze gusohora aluubum nyinshi zatumye aba umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi muri Afurika no hanze yayo.

 

Tshisekedi yambitse umudari w’ishimwe Fally Ipupa uheruka kwandika amateka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...