Tshabalala werekeje muri Sudani y’Epfo yashimiye Musanze FC

Imikino - 12/01/2026 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Tshabalala werekeje muri Sudani y’Epfo yashimiye Musanze FC

Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Shaban Hussein Tshabalala werekeje muri Sudani y’Epfo mu ikipe ya El Merriekh SC Bentiu, yashimiye Musanze FC yari amazemo amezi atandatu.

Tshabalala abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yanditse ati: ”Ndashimira amezi 6 atazibagirana narimaze muri Musanze FC. Ibyo nabonye, urukundo, inkunga y'abafana, byose byari ingenzi kuri njye. Mwarakoze ku bwo kugira uru rugendo urudasanzwe. Nta kindi nakifuriza ikipe n'abafana usibye intsinzi mu gihe kizaza.”

Ku munsi w'ejo ni bwo Musanze FC yatangaje ko yumvikanye na El Merriekh SC Bentiu ku igurwa rya Tshabalala.

Amakuru avuga ko iyi kipe yagurishije uyu mukinnyimuri El Merriekh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo Miliyoni 20 Frw ku mezi atandatu yari asigaranye. Ni umwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda dore ko agiye yari amaze gutsinda ibitego 9.

Shaban Hussein Tshabalala yerekeje muri El Merriekh SC Bentiu isanzwe ikinamo umukinnyi Ishimwe Saleh wagiyeyo mu mwaka ushize.

Shaban Hussein Tshabalala umaze gutsinda ibitego 96 muri Shampiyona y’u Rwanda, yamenyekaniye mu Amagaju FC ubundi nyuma akomereza muri Rayon Sports. Yakinikye kandi AS Kigai, Bugesera FC n’izindi zo hanze y’u Rwanda.

Shaban Hussein Tshabalala yashimiye Musanze FC



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...