Tshabalala abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu
gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yanditse ati: ”Ndashimira amezi 6 atazibagirana
narimaze muri Musanze FC. Ibyo nabonye, urukundo, inkunga y'abafana, byose
byari ingenzi kuri njye. Mwarakoze ku bwo kugira uru rugendo urudasanzwe. Nta
kindi nakifuriza ikipe n'abafana usibye
intsinzi mu gihe kizaza.”
Ku munsi w'ejo ni bwo Musanze FC yatangaje ko yumvikanye na El Merriekh SC Bentiu ku igurwa
rya Tshabalala.
Amakuru avuga ko iyi kipe yagurishije uyu
mukinnyimuri El Merriekh SC Bentiu yo
muri Sudani y’Epfo Miliyoni 20 Frw ku mezi atandatu yari asigaranye. Ni umwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi
bitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda dore ko agiye yari amaze gutsinda
ibitego 9.
Shaban Hussein Tshabalala yerekeje muri El Merriekh
SC Bentiu isanzwe ikinamo umukinnyi Ishimwe Saleh wagiyeyo mu
mwaka ushize.
Shaban Hussein Tshabalala umaze gutsinda ibitego 96 muri Shampiyona y’u Rwanda, yamenyekaniye mu Amagaju FC ubundi nyuma akomereza muri Rayon Sports. Yakinikye kandi AS Kigai, Bugesera FC n’izindi zo hanze y’u Rwanda.

