Uyu musoro uzatangira gukurikizwa mu minsi 30 iri imbere, ukaba uzagera ku bicuruzwa nk'inzoga, ibikoresho bya siporo birimo inkoni za Hockey, sima n'ibindi. Gusa ibicuruzwa birimo ingufu, potash, amabuye y'agaciro y'ingenzi n'amafi ntibizawurebwa.
Minisitiri w'Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kongera imbaraga mu biganiro by'ubucuruzi na Amerika kugira ngo hakemurwe aya makimbirane.
Yongeyeho ko imyanzuro ya Washington inyuranyije n'amasezerano y'ubucuruzi ya USMCA, ndetse anavuga ku "bibazo bibangamiye ubusugire bwa Canada", mu gihe Trump yakunze kuvuga ko yifuza ko Canada iba Leta ya 51 ya Amerika.
Iki cyemezo cyiyongera ku yindi misoro Amerika yari isanzwe ishyira ku byuma nka acier, aluminium n'umuringa, ndetse no ku mbaho zituruka muri Canada. Na Canada na yo isanzwe yihimura ishyira umusoro wa 25% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Amerika.
Abasesenguzi bavuga ko iyi ntambwe ishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu bucuruzi hagati y'ibi bihugu byombi, cyane cyane mu gihe ibiganiro byo kuvugurura amasezerano ya USMCA bitaragera ku musozo.
Abayobozi b'Urugaga rw'Ubucuruzi rwa Canada n'abakora inzoga muri Amerika basabye impande zombi kwihutisha ibiganiro mbere y'uko iyi misoro mishya itangira gukurikizwa.
