Trump yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya yose cyamaze icyumweru

Iyobokamana - 22/04/2026 9:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Trump yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya yose cyamaze icyumweru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya cyateguwe n’abakirisitu b’abakonserivatifu, mu gihe hari amakimbirane hagati ye na Papa ndetse n’impaka zatewe n’ifoto yashyize hanze imeze nk’imugaragaza nk’ufite isura isa n’iya Yesu.

Perezida Trump yasomye igice cyo mu gitabo cya Bibiliya cya 2 Ngoma (2 Chronicles) ku mugoroba wo ku wa Kabiri, mu gikorwa cyiswe “America Reads the Bible” cyabereye muri Museum of the Bible.

Icyo gice yasomye gikunze gukoreshwa n’abakirisitu b’abakonserivatifu muri Amerika, bagisobanura nk’igihamagarira abaturage kwihana no gusaba Imana guha umugisha igihugu.

Abantu benshi bazwi bitabiriye iki gikorwa cyo gusoma Bibiliya yose mu gihe cy’icyumweru cyatangiye ku wa 18 Mata. Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio

Nubwo Itegeko Nshinga rya Amerika ribuza Leta gushyiraho idini ry’igihugu, ubuyobozi bwa Trump bwashyigikiye igitekerezo cy’uko ubukirisitu bugira uruhare rukomeye mu mateka ya Amerika, ndetse ko abayobozi bagomba kuyoborwa n’inyigisho za Bibiliya.

Urugero ni Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, ujya akoresha imirongo ya Bibiliya mu kiganiro n’itangazamakuru ndetse akanayobora amasengesho mu rwego ayoboye.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko kigamije gushishikariza Abanyamerika gusubira ku nkingi z’umwuka zubakiyeho igihugu cyabo.

Igice Trump yasomye cyafatiwe amashusho mbere muri White House, mu biro bya Oval Office, gikorerwa kuri kamera ebyiri. Mu byo yasomye harimo amagambo ari mu Ibyo ku Ngoma 7:14 agira ati:

"Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu."

Iki gikorwa kibaye mu gihe Trump afitanye kutumvikana na Papa Leo XIV, wanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera intambara ivugwaho kurwanya Iran. Trump yavuze ko afite uburenganzira bwo kutemeranya na Papa.

Ibi byakurikiye amagambo ya Papa Leo wavuze anenga abifashisha idini mu nyungu zabo za politiki cyangwa iz’ubukungu, avuga ati: “Haragowe abakoresha idini n’izina ry’Imana mu nyungu zabo za gisirikare, iz’ubukungu cyangwa iza politiki.”

Iki gikorwa cyo gusoma Bibiliya cyabaye kandi nyuma y’iminsi mike Trump anenzwe na bamwe mu bamushyigikiye b’abakirisitu, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI, imugaragaza nk’usa na Yesu akiza abarwayi.

Nyuma yaje kuyisiba, avuga ko yabonaga igamije kumugaragaza nk’umuganga. Nyuma y’aho, yongeye gushyiraho indi foto ya AI igaragaza Yesu amuhobera, ayiherekeresha amagambo agira ati: “Abavuga nabi b’uruhande rw’ibumoso bashobora kutabyishimira, ariko njye mbona ari byiza cyane.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...