Trump yibasiye Papa ku kibazo cya Iran

Hanze - 13/04/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Trump yibasiye  Papa ku kibazo cya Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump yanenze cyane Papa Leo XIV ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko uyu munyamerika wa mbere ukuriye Kiliziya Gatolika yamaganye iterabwoba rya Trump kuri Iran.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Truth Social, Trump yavuze ko Papa “adafite ubumenyi ku bijyanye na politiki mpuzamahanga.”

Yagize ati: “Sinshaka Papa wemera ko Iran ishobora kugira intwaro za kirimbuzi.” 
Yagaragaje 
n’ibindi anenga uyu Muyobozi wa Kiliziya.

Trump yavuze ko Papa Leo “adakomeye ku bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha ndetse no ku ntwaro za kirimbuzi.”

Mu cyumweru gishize, Papa Leo yanenze amagambo ya Trump yavugaga ko “ikiragano cyose gishobora kurimbuka iryo joro” niba Iran itemeye amasezerano yo guhagarika intambara.

Yavuze ko ayo magambo “atemewe na gato,” anongeraho ati: “Hari ibibazo birebana n’amategeko mpuzamahanga, ariko kirenze ibyo, ni ikibazo cy’imyitwarire n’indangagaciro.”

Papa Leo yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye politike za Trump kuva ku kibazo cy'abimukira, kugera no kuri iyi ntambara ya Iran.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...